IGIHE

Umuvunyi yavuze uko batahuye umukozi wa Mineduc wandikaga imitungo ku mwana w’imyaka itanu

4 5-11-2019 - saa 20:47, Habimana James

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko uru rwego rwashyize imbaraga mu guhangana n’ahakigaragara ikibazo cyose cya ruswa mu gihugu, nubwo hari amanyanga menshi akoreshwa na bamwe ngo banyereze umutungo w’abaturage.

Murekezi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2019, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Yagaragaje ko muri rusange bakiriye ibibazo by’akarengane 3,920 birimo 480 byakiriwe mu nyandiko.

Kuri ibyo bibazo 3,920, hiyongeraho ibibazo 773 bijyanye no gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane byari byarasigaye mu mwaka wa 2017-2018.

Umuvunyi mukuru yavuze ko muri uwo mwaka hagenzuwe imitungo y’abantu 1,645, aho babiri ari bo batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, dosiye zabo ngo zarakozwe zishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagaragaje kandi ko mu kwakira no kugenzura inyandiko z’imenyekanishamutungo, abayobozi bakuru n’abakozi bireba 12,527 (99,9%) kuri 12,537 n’Imitwe ya Politiki 11 bakoze imenyekanishamutungo.

Murekezi yavuze ko mu kugenzura imitungo y’abayobozi batandukanye, hari n’aho basanze bamwe muri aba bayandika ku bana babo, ku buryo hari n’uwayanditse ku mwana we w’imyaka itanu mu buryo bwo kujijisha.

Yagize ati “Hari n’uwari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Imari, ufunzwe imyaka irindwi, twamukurikiranyeho imitungo yatanze ariko dusanga harimo imitungo myinshi atanditse, dusanga ndetse iyo yaduhaye agaciro yavuze ari gato cyane, twakomeje gukurikirana amakonti ye dusanga hari amafaranga menshi anyura ku makonti y’umwana we ufite imyaka itanu, twasanze harimo amadolari, amayero, amanyarwanda n’andi.”

Yakomeje agira ati “Twahise tumufata turamushinja aratsindwa, ariko ntagira isoni ubu yarajuriye kandi hari ibimenyetso, mu by’ukuri icyo yagombye gukora ni uko yakwisabira imbabazi akavuga ati rwose byanguyeho nta kundi.”

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo uyu wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Imari, Niyizibizi John, yatawe muri yombi akurikiranyweho kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo we n’iyezandonke.

Icyo gihe hari hashize iminsi Niyibizi aketsweho amakosa mu kazi ke, aho yabanje guhagarikwa by’agateganyo na mbere yo gutabwa muri yombi.

Urwego rw’umuvunyi rufite inshingano ko abayobozi bagaragaza imitungo yabo ndetse bakagaragaza n’inkomoko yayo, gusa bamwe muri aba ngo baba bahitamo kuyandika ku bana babo, abavandimwe babo n’abandi.

Ariko aba inzego zarabahagurukiye kuko zikurikirana zikamenya koko aho abo bantu nabo bavanye iyo mitungo.

Umuvunyi Mukuru yagaraje uko ikibazo cya ruswa gihagaze mu gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nelson 2019-11-06 00:01:23

Capitalisme nyine ihatira abantu kwiba ibya rubanda. Ntibiba byoroshye!

2
Btt 2019-11-05 22:44:06

ikibazo ngize umwana wimyaka itanu agira konte? akurahehe indangamuntu yogufunguza konte? bank yose imufunguriza adafite ibyangobwa yo niyahehe cyokora ndumiwe ibyo harimo nubusambo nubujura pe byitwa kwikubira ese ubwo araryama agasinzira koko birarenze pe nshimiye urwego rwumuvunyi cyane bibere nabandi bazi kobabikora isomo bibi cyane rwose ntakinyabupfura kirimo pe.

3
Ivubi 2019-11-05 22:22:13

Niyibizi...kamwe mu bifi binini...barabeshya bazagerwaho nabo wallah!!! Congratulations to the Ombudsman and Team

4
tromp 2019-11-05 15:18:35

Dutangiye kugira igihugu gisobanutse pe! Courage . ikibazo nuko ari benshi cyane

Kwamamaza