Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yatangaje ko umutekano w’Abanyarwanda ubu uhenze cyane kandi urinzwe ku buryo abahabwa amasomo yihariye inshingano bafite ari ukuzamura ukarenga urugero uriho.
Yabitangaje ku wa 16 Gicurasi 2025 ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’amasomo y’ibanze y’umutwe wihariye wa Polisi (Basic Police Special Forces course).
Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera yitabiriwe n’abantu 833 barimo ab’igitsina gore 205.
CG Namuhoranye yababwiye ko ubu bafite inshingano yo kurinda umutekano w’igihugu ukaguma ku rugero uriho cyangwa bakongeramo ikibatsi.
Ati “Umutekano w’Abanyarwanda urahenze. Urahenze cyane wamaze guhanikwa ku rwego rwo hejuru ku buryo wowe icyo ushinzwe cyonyine ni ukuwugumisha aho uri cyangwa ukawuzamuraho gato, wabishobora ukazamura cyane.”
Amafoto: RNP
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!