IGIHE

Umutekano ni wose! Ba mukerarugendo bakomeje gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku bwinshi (Amafoto)

2 9-10-2019 - saa 20:09, Evariste Nsengimana

Ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, imwe mu zisurwa cyane mu Rwanda iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, ntibyigeze bisubira inyuma guhera mu mpera z’icyumweru gishize kuko yasuwe n’abakerarugendo 627.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abarwanyi b’umutwe wiyomoye kuri FDLR wa RUD Urunana, bagabye igitero mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bica abaturage 14 abandi barabakomeretsa baranabasahura.

Abakoze ubu bugizi bwa nabi binjiriye mu ishyamba rya Pariki y’Ibirunga baba ari naho bahunga banyuze, inzego z’umutekano zihita zihiga bukware ababigizemo uruhare, mu kanya gato zicamo 19, ku bufatanye n’abaturage abandi batanu zibata muri yombi ndetse zikomeza ibikorwa byo gushakisha abasigaye.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko kugeza uyu munsi mu bajyanywe mu bitaro hasigayemo batandatu nabo barimo koroherwa.

Ubukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ntibwahungabanye, kuko no guhera mu gitondo cyo ku Cyumweru abaturage bakomeje ibikorwa byabo nk’ibisanzwe, abakerarugendo bakomeza kuhasura bagataha amahoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019, IGIHE yasuye abatuye mu nkengero z’iyi Pariki yihariye kuba icumbi ry’Ingagi n’Inkima, bavuga ko umutekano ari ntamakemwa.

Ku biro bya Pariki y’Ibirunga mu Kinigi, hari abakerarugendo benshi barimo guhabwa amabwiriza ngo batangire gusura ingagi n’izindi nyamaswa zibarizwa muri iyi pariki nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, wari wagiye kuganiriza abakerarugndo, yavuze ko nubwo abo bagizi ba nabi bateye mu gace pariki y’ibirunga iherereyemo, inzego z’umutekano zakomeje akazi kazo.

Ati “Icyo dushaka kwizeza abantu ni uko igihugu cyacu gitekanye, imirimo muri pariki y’igihugu irakomeje nk’uko bisanzwe, dufite abakerarugendo barenga 627 baje gusura ingagi mu minsi ine ishije n’ubwo mwumvuse ibyabaye mu Kinigi.”

Akamanzi yavuze ko inzego z’umutekano zakomeje gukaza umutekano kandi nta ngaruka byagize kuko nta mukerarugendo n’umwe wasubitse gusura Pariki.

Ati “Ngira ngo impamvu tutabonye n’umuntu n’umwe usubika urugendo rwo gusura ingagi ni uko babonye amakuru ahagije mbere, inzego z’umutekano zagaragaje ikibazo twagize n’ibyo bakoze. Ibyo byahaye icyizere abakerarugendo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko nyuma y’uko abo bagizi ba nabi bateye mu nkengero za Pariki, inzego z’umutekano zafatanyije n’abaturage ababigizemo uruhare bagafatwa.

Ati “Ubu abaturage bari mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe, barahinga, baritabira imirimo y’amatorero n’amasengesho, baratembera hirya no hino, barashora ibihingwa ku masoko, abakerarugendo barasura ingagi, imirimo irakomeje nk’uko bisanzwe, hoteli zose bacumbitsemo zirakora.”

Gatabazi yashimye uburyo abaturage bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu ngo no mu nkengero za Pariki, abasaba guhora ari maso.

Abakerarugendo baratekanye!

Abakerarugendo batandukanye baje gusura Pariki y’Ibirunga bavuga ko nta kibazo cy’umutekano bigeze babona ko batekanye 100%.

Umunya-Australia, Jill Spink, yagize ati "Turatekanye cyane, umutekano ni nta makemwa, twaje hano muri kajugujugu nta kibazo na kimwe twigeze tugira."

Umunyamerika Dr Lisa yagize ati "Naje gusura u Rwanda mvuye New York by’umwihariko nje kureba ingagi, ni ubumenyi bukomeye kuzisura, nashishikariza buri weze kuza kuzireba. Ndumva ntekanye, nta kibazo cy’umutekano.”

Abacumbika muri hoteri ntibagabanutse

Umuyobozi wungirije wa hoteli Sabyinyo, Harerimana Jean Léonard, yavuze ko abantu badakwiye guhangayikishwa n’amabandi aheruka gutera akica abantu.

Ati "Abantu bakwiriye kubaza twebwe turi aho aho byabere. Abari mu mijyi cyangwa mu murwa mukuru, ukeneye kumenya uko byageze yatubaza. Bariya mbafata nk’amabandi bashakaga kwiba ibirayi, n’ibindi. Guhera uwo munsi imirimo y’ubukerarugendo yarakomeje, abakiliya twari dufite bagiye gusura nk’ibisanzwe."

Umuyobozi w’ikigo gikora ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umutungo Kamere no gutanga amakuru yabwo, Beyond Gorilla Experience Nzabonimpa Théodore, yavuze ko abo bagizi ba nabi ntacyo bahungabanyije ku mubare w’abakerarugendo.

Ati "Kuva uwo munsi naraye muri metero 500 uvuye kuri Bisoke, uwo munsi biba kugera n’uyu munsi turacyakora nta mukozi wagiye kurara mu rugo kubera iyo mpamvu, abakerarugendo barahiyakiriye, baracyaza ari benshi."

Nyiri Bisate Lodge, Keith Vincent yavuze ko nyuma y’icyo gitero inzego z’umutekano zakoze ibishoboka zigarura ituze nta mukerarugendo bihungabanyije.

Ati “Nahamya mu by’ukuri ko impande zose zikorerwamo ubukerarugendo zirimo inzego z’umutekano. Ibyo tubwirwa n’abakerarugendo ni uko bazi ibyabaye, batubwira ko inzego z’umutekano zakoze kubarinda."

Umutekano uradadiye

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Vincent Gatama, yavuze ko abagizi ba nabi bateye batagamije guhungabanya ibikorwa by’ubukerarugendo kandi n’abatarishwe bafashwe abandi bacye bakwira imishwaro.

Ati “Nta nyeshyamba n’imwe iri muri aka gace, turabizeza umutekano usesuye muri aka gace.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, myugariro wa Arsenal FC David Luiz aziyongera ku basura iyi pariki ari kumwe n’umukunzi we hamwe na nyina.

RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, intego ya Guverinoma ni uko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800.

Mu 2018 abasuye ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni 15,132 byatumye yinjiza amadolari ya Amerika miliyoni zisaga 19 z’amadolari, ugeraranyije n’umwaka wa 2017 biyongereye ku kigero cya 25%.

Abakerarugendo bagiye gusura ingagi babanje guhabwa amabiriza nk'ibisanzwe
Clare Akamanzi na Guverineri Gatabazi bagiye kuganiriza ba mukerarugendo mu Kinigi
Akamanzi yavuze ko Ingangi zasuwe n'abasaga 620 mu minsi ine ishize
Aho Bisate Lodge iherereye ubu haratekanye
Brig Gen Vincent Gatama, yavuze ko abagizi ba nabi bateye batagamije guhungabanya ibikorwa by'ubukerarugendo kandi n’abatarishwe bafashwe abandi bacye bagakwira imishwaro
Gutabazi yasabanye n'abakerarugendo bari bagiye gusura ingagi

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
#gukunda igihugu# 2019-10-10 11:10:48

igisirikare cy’uRwanda n’abaturage bacyo ni INDATANYWA(indisoluble)ibintu umuntu adashobora gutandukanya.
RDF byonyine ni ijambo ryuzuye kandi rishyitse.
ntawe uzahungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimugwe amahoro.
Mukomereze aho ibigwi byanyu birivugira.

2
Veteran 2019-10-10 02:48:16

Ntako batagize ngo bahungabanye umutekano wa ba touristes , noneho iyo hagira numwe uvamo urwara RNC Dr Himbara yali guhimbara cyane kuki the Rwandan. Sha nubwo mwazana UPDF ku mugaragaro ntimwatsinsa RDF na RPF. Mutuze mwa bi peti mwe.

Kwamamaza