IGIHE

Umusanzu wa UNICEF mu bukangurambaga bwo gukumira Ebola ku butaka bw’u Rwanda

0 9-10-2019 - saa 19:16, IGIHE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF Rwanda, ryahuje imbaraga n’abafatanyabikorwa baryo barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu guhugura abajyanama b’ubuzima barenga 10,000 bifashishijwe mu bukangurambaga bwazengurutse igihugu hagamijwe kwigisha abaturage uko bakwirinda Ebola.

Ubu bukangurambaga bwakozwe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, bwazengurutse mu turere turenga 15 mu gihugu.

Abajyanama b’ubuzima ni bo bifashishijwe mu rugendo rwo gutera ingabo mu bitugu ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zigamije kwirinda ko Ebola yagera ku butaka bwarwo.

Munyankindi Daniel ukorera mu Karere ka Musanze, ari mu bihumbi by’abajyanama b’ubuzima batanze ubutumwa bwo kurwanya Ebola. Yagaragaje ko bugira agaciro mu gihe cyose butanzwe buhereye mu muryango.

Mu gitondo kimwe, Munyankindi yakomangiye umuturanyi we i Musanze, ahabwa ikaze, arinjira. Ntiyari inzu ya mbere asuye kuko yari yanyuze ahandi.

Yakiriwe nk’umushyitsi utazwi ariko yari afite ubutumwa burimo impamba ifatika, atangira abaza abamwakiriye icyo bazi kuri Ebola.

Abo yasuye bose yabigishaga ibimenyetso bya Ebola, uko babona imiti n’uruhare rwabo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Mu ntangiriro z’umwaka, UNICEF ifatanyije n’Umushinga Global Humanitarian and Development Foundation (GHDF) yatangije gahunda yo gusura ingo zo mu turere 15 twegeranye n’ahari impungenge zo kwinjirirwa na Ebola.

Icyo gihe hatojwe abajyanama b’ubuzima 10 000 mu ntego yo kugera ku ngo 30 000 gusa uyu muhigo weshejwe bihambaye kuko izagezweho zabaye 43 000.

Munyankindi agaragaza ko uyu mwitozo watanze umusaruro kuko “Iyo nsuye imiryango, nsanga abarenga 50% bazi Ebola n’uburyo bwo kuyirinda.’’

Yakomeje avuga ko gusanga abantu mu ngo zabo bitanga ubutumwa mu buryo bwiza kuko habaho umwanya urambuye wo kwisanzura no kuganira ku bitekerezo bitandukanye.

Mu gutanga ubutumwa, abajyanama b’ubuzima basakazaga inyandiko zakozwe na UNICEF zibumbatiye iby’ingenzi abantu bakwiye kumenya ku ndwara ya Ebola.

Muri ubu bukangurambaga, hashyizwe imbaraga mu kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima hahugurwa abandi 1,500, bazafasha UNICEF na GHDF kugera ku ntego yo gutanga ubutumwa ku ngo 115 780.

Mu gukaza ingamba zituma Ebola itinjira ku butaka bw’u Rwanda, UNICEF ishyigikira gahunda za Guverinoma mu gukangurira abaturage gutanga amakuru, kwifashisha itangazamakuru n’ubundi buryo busakaza amakuru yose yerekeye ibimenyetso bya Ebola n’uko yakwirindwa.

UNICEF yashyizeho inyandiko z’imfashanyigisho mu mashuri, ihugura abajyanama b’ubuzima barenga 10,000 ku buryo bwo gutanga amakuru ajyanye na Ebola, yahaye ibikoresho byiganjemo iby’isuku mu bitaro 24, ibigo nderabuzima 259 n’ahantu 21 hakekwa ko Ebola ishobora kumenera hashyirwa ibikoresho by’ibanze.

Abantu barenga miliyoni esheshatu bahawe ubutumwa muri ubwo bukangurambaga bugamije gutegura abaturage mu gihe Ebola yagera mu Rwanda. Abanyamadini barenga 320 na bo bahuguriwe gutanga ubukangurambaga binyuze mu nyigisho zirimo n’izitangwa mu nsengero.

Kuva Ebola yakwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarenga 2000 imaze ubahitana ariko mu Rwanda nta murwayi wayo urahagaragara.

Munyankindi Daniel ni umujyanama w'ubuzima ukorera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda
Munyankindi Daniel aganira n'umwe mu miryango yasuye i Musanze mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ubwirinzi bukwiye ku ndwara ya Ebola
Munyankindi yagendaga atanga inyandiko zigaragaza uko Ebola yandura n'uko yirindwa
Munyankindi yaragaje ko mu miryango myinshi yanyuzemo yasanze abaturage basobanukiwe ibitera indwara ya Ebola

Amafoto: UNICEF

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza