IGIHE

Umunyamakuru Placide Ngirinshuti yarekuwe (Yavuguruwe)

11 13-08-2019 - saa 16:39, IGIHE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwarekuye umunyamakuru Placide Ngirinshuti ukorera Radio Kiss FM, wari watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kwiyitirira urundi rwego no gukubita no gukomeretsa.

RIB yatangaje ko ku wa Mbere Ngirinshuti yari ku kabari kitwa Demarage i Remera munsi ya Stade Amahoro, ahasanga umurundi witwa Ndorere Eric w’imyaka 32, aza yiyita umusirikare, amusaba ibyangombwa.

Nk’uko Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabibwiye IGIHE, uwo murundi ngo yavuze ko yamuhaye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’i Burundi, undi ngo aruca avuga ngo ni “indangamuntu yo ku bwa Habyarimana”, aranamukubita.

Abashinzwe umutekano w’aho bahise bitabaza abanyerondo, ari nabo bajyanye Ngirinshuti kuri Polisi akanashyikirizwa RIB.

Uyu munyamakuru yemera ko habayeho kurwana n’uyu murundi nyuma yo gushwana bari mu kabari, gusa avuga ko atigeze yiyitirira urwego urwo ari rwo rwose, ko ahubwo ari amagambo yavuzwe n’umushinja wari agamije kumushyiraho icyaha gikomeye.

Nyuma yo kumva impande zombi, RIB yaje kurekura uyu munyamakuru wari wafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Umunyamakuru Placide Ngirinshuti yatawe muri yombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Clare 2019-08-15 15:02:44

Biba biteye isoni n’agahinda kubona umuntu ungana atya anywa agasinda akagera aho arwana.

2
Clare 2019-08-15 15:02:44

Biba biteye isoni n’agahinda kubona umuntu ungana atya anywa agasinda akagera aho arwana.

3
Turabakunda 2019-08-14 03:11:17

kanokagegera kadusebereje radio yacu dukundacyane, ndababaye pe. Ubundi konziko kiss fm ikoreramo abana bimfura bakundigihugu wumva rwose barezwe kandi banatojwubutore! Nikanafungurwa mukirukane ntakodushaka rwose nkabanyamuryango ba kiss fm, nubundi mwarimwakibesheho akajinga

4
Luc 2019-08-14 01:06:32

Mwavuze menshi ariko byose ntacyo byatanze kuko urwobo mwamucukuriraga Imana yarusibye. YAREKUWE.
Bravo kuri RIB kuko mwakoresheje ukuri nyako kurimo inyurabwenge.

5
Rwema 2019-08-14 00:07:42

Erega hari abantu biyumva ko barusha abandi ubunyarwanda! Kuburyo niyo bagenda ubona babigendera! Gusa ikiza nuko baba bayitumye ntawe system yabitumye, usibye bo kubyiyumvamo gusa! Munanirwe gukora mukiteza imbere muge muhoza Habyara mu kanwa gusa! Yabayeho igihe cye, kdi yabaye prezida! Naho wowe uri rushati nkatwe twese, ngo permis ni irangamuntu y’igihe cye??

6
lg 2019-08-13 23:53:00

Noneho ndumiwe gusa none se kurwana ugakomeretsa bihanwa gusa iyo uwabikoze atari,UMUNYAMAKURU nicyaha niyo niyo wabikora wasinze gusinda, ntibigabanya icyaha umuntu, utwaye imodoka yanyoye ahanwa ntanimpanuka yateje, uwanyoye akarwana, agakomeretsa nigute adahanwa,!!! amategeko namwe kuri bose,.ejo yabyitwaza bikaba ingeso ukumva yakubise umuntu agapfa *

7
Rwassa 2019-08-13 15:33:56

Erega hari abantu biyumva ko barusha abandi ubunyarwanda! Kuburyo niyo bagenda ubona babigendera! Gusa ikiza nuko baba bayitumye ntawe system yabitumye, usibye bo kubyiyumvamo gusa! Munanirwe gukora mukiteza imbere muge muhoza Habyara mu kanwa gusa! Yabayeho igihe cye, kdi yabaye prezida! Naho wowe uri rushati nkatwe twese, ngo permis ni irangamuntu y’igihe cye??

8
Dumbuli 2019-08-13 12:01:54

Oya oya weeee!!!! ibi Placide yakoze sibyo uRwanda rugendwa nábantu bose.
Dore amakosa yakozekandi azayahanirwe:
1.Yateje umutekano muke mu kabari no mu gihugu muri rusange.
2. Kwiyitirira urwego ugamije kurusebya.
3.Gukubita no gukomeretsa ubigambiriye.
4.Guhohotera umunyamahanga ariwe wakagombye kumuha urugero rwiza na service nziza.
5.Gusinda mu ruhame aribyo byamuteye kurwana n’uwo atazi.
6. Guhindanya no kwangiza izina ry’ubutore ryahawe nk’abanyamakuru.
7.Gutatira no guca iruhande indangagaciro z’ubunyarwanda n’iz’umunyamakuru agasagarira umugenzi w’inshuti y’u rwanda.
8. kumena amaraso y’udafite urubanza cga irindi kosa iryo ari ryo ryose.
9. Kwangiza ibyangombwa by’undi ( permis) nta bubasha abifitiye.
10.Guteza igihombo Leta ndetse n’abashoramari( Bralirwa,SKOL, abaracuruzi...) ukubita abakiliya umusoro ukagabanuka.
11.Gusebya umuryango nyarwanda ugaragariza umuvandimwe wí Burundi ko i Rwanda barwana nta mpamvu.
12.Kuruhanya no kurushya inzego zishinzwe umutekano kuko utahise wumva uburemere bwícyahango wijyane ubwawe kuri RIB.
13. Kudatabara umuntu uri mu kaga ngo agere kwa muganga kandi ari wowe bwite ushize ubuzima bwe mu kaga,
Kubera ubwinshi bw’amakosa Urukiko ruguhane n’nama y’itangazamakuru igufatire ingamba kuko warengereye.

9
Harorimana j.bosco 2019-08-13 11:36:35

Yapfuye kurwana ntacyo bapfuye?

10
Peter 2019-08-13 11:17:03

Bravo ntampamvu nimwe yoguhohotera ikiremwa muntu, ubwose uyu mutype ashaka kwigana Uganda. Abona ibyo abanyarwanda bakorerwa muri Uganda bikwiye?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza