IGIHE

Umunsi u Bufaransa bumenya umugambi wo kurimbura Abatutsi bukaryumaho

0 9-04-2025 - saa 17:59, Mashara K.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abapfobya, abahakana n’abandi bafite umugambi wo gushinyagurira abarokotse, bakunze kwitwaza ko Jenoside itateguwe.

Aba kenshi bavuga ko Jenoside yaturutse ku mujinya Abahutu batewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ‘bakundaga cyane’, maze bugacya mu gihugu hose birara mu Batutsi bakabica.

Hejuru y’amalisiti, ibyobo byari byaracukuwe igihugu cyose n’igerageza rya Jenoside hirya no hino, ibimenyetso simusiga byari byaramaze gutangwa n’amahanga abizi, ko ubutegetsi bwa Habyarimana buri mu mugambi wo kwica Abatutsi batari munsi y’ibihumbi 700.

U Bufaransa bwari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Habyarimana, bwamenye ko hari umugambi wo kwica Abatutsi mu Ukwakira 1990, hashize iminsi mike FPR Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Ubwo FPR yatangizaga urugamba Colonel René Galinié yari amaze imyaka itatu ashinzwe ibya gisirikare muri ambasade y’u Bufaransa i Kigali.

Uyu mugabo ufite imyaka 85 ubu, tariki 8 Ukwakira 1990, yandikiye abamukuriye i Paris, abagaragariza ko mu mujyi wa Kigali hatangiye gufatwa Abatutsi benshi bagafungwa, abandi bakicwa barashwe. Icyo gihe hari mu nkubiri yo gufata ibyitso by’Inkotanyi yatangiye tariki 5 Ukwakira 1990.

Hashize iminsi itanu, uwo musirikare w’u Bufaransa yongeye kwandikira abamukuriye ko hari amatsinda yateguwe agizwe n’Abahutu ari kugenda ahiga Abatutsi ku misozi, ndetse agaragaza ko aba mbere batangiye kwicwa muri Komine Kibilira (Ngororero).

Raporo ya Komisiyo y’Abadepite b’u Bufaransa yakozwe mu 1998 igaragaza ko hagati ya 11 na 13 Ukwakira 1990, muri Kibilira hishwe Abatutsi 348, inzu zisaga 500 ziratwikwa. Muri abo baturage bose bishwe nta murwanyi wa FPR cyangwa umuyoboke wayo warimo, icyo bari bahuriyeho ni uko bari Abatutsi.

Perezida Habyarimana itangazamakuru ryamubajije kuri ubwo bwicanyi bw’Abatutsi bo muri Kibilira, avuga ko nta gikuba cyacitse, ‘abaturage bose bubaha ubuyobozi’.

Kugeza tariki 9 Ukwakira 1990, ni ukuvuga hafi icyumweru n’igice FPR itangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko yataye muri yombi ibyitso birenga 3000, mu gihe hari izindi raporo zagaragazaga ko hafunzwe abarenga 10.000.

Galinié yakomeje kohereza telegaramu i Paris agaragaza ko Abatutsi bakomeje kwicwa mu Rwanda, kandi ko Perezida Habyarimana abishyigikiye.

Twibuke ko aha hari mu 1990, mbere y’imyaka ine ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ibe.

Uyu musirikare yavuze ntacyo ubutegetsi bwa Habyarimana bubibwiye, ko byanze bikunze gukomeza kwigarurira ibice byinshi kwa FPR bizatuma ubutegetsi bwa Habyarimana bwirara mu batutsi, bikaba ngombwa ko u Bufaransa butabara.

Muri raporo yohereje tariki 24 Ukwakira 1990, Colonel Galinié yavuze ko akurikije isesengura n’amakuru amaze iminsi yakira, hari gutegurwa umugambi wo guhitana Abatutsi bagera kuri 700.000 imbere mu gihugu.

Ati “Guverinoma ntabwo yakwemera guhara uduce twayo binyuze mu biganiro [by’agahenge] kugira ngo utwo duce dufatwe n’Abatutsi bashaka kwisubiza ubutegetsi batakaje mu 1959. Ntabwo babyemera kuko bumva ko [aho FPR yari yafashe] bazahashinga ubwami bw’Abatutsi. Nibiramuka bikozwe byaba ku mugaragaro cyangwa rwihishwa, bishobora gutuma imbere mu gihugu hicwa Abatutsi bari hagati ya 500.000 kugeza kuri 700.000 bigakorwa n’Abahutu.”

Nubwo Galinié yari yamaze gutanga umuburo ko Leta u Bufaransa ntiyahwemye gukomeza Habyarimana wari uri kurimbura Abatutsi. FPR imaze gufata Umutara, icyo gihugu cy’i Burayi cyahise cyohereza mu Rwanda ingabo zo gufasha iza Habyarimana muri Operasiyo yiswe ‘Noroît’, nubwo mu ntangiriro zaje zitirirwa ko zije gucyura abaturage b’u Bufaransa babaga mu Rwanda.

Ubu bufasha bwarakomeje, ingabo z’u Bufaransa zikomeza gutoza iza Habyarimana no kubafasha ku rugamba, nubwo umuburo wari wamaze gutangwa ko hari gutegurwa Jenoside. U Bufaransa aho gushyira igitutu kuri Habyarimana, ahubwo mu mpera za 1990 bwanamushimiye uburyo ari kwita ku bafashwe bitwa ibyitso, biteza induru kuko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabyamaganye, ikavuga ko Leta y’u Rwanda ahubwo ikomeje kwica no gutoteza abo ifunze.

Na Radiyo RFI iterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa gutangaza ayo makuru byarayinaniye, ahubwo igaragaza ko ibiri kubera mu Rwanda ari agahomamunwa.

Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi mbere cyane y'uko Jenoside nyirizina itangira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza