IGIHE

Umujyi wa Kigali wubatse ubwoko bushya bw’inzu abagenzi bategeramo imodoka (Amafoto)

21 12-07-2019 - saa 08:24, Sekamana Mathias

Nyuma y’uko inzu y’igerageza mu zari kuzubakirwa abagenzi bategereje imodoka rusange ku mihanda minini yasenywe muri Mutarama uyu mwaka kuko itari yujuje ibisabwa, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwubatse indi itandukanye n’iya mbere.

Mu Ukuboza 2018 nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje uyu mushinga nka kimwe mu bigomba kujyana na gahunda y’Umujyi ugezweho (Smart City).

Icyo gihe inzu ya mbere y’igeragezwa yubatswe i Remera ahazwi nko kwa Lando. Iyi nzu yaje gusenywa imaze kuzura kuko ngo hari ibyo bari basanze itujuje ugereranyije n’ibyifuzwaga.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira yabwiye IGIHE ati “Zimwe z’ubushize zavuyeho kuko zanenzwe ibintu bitandukanye birimo ubuhumekero bw’abagenzi n’ibindi. Ubundi icyari kigamijwe, twarebaga ni gute twakora ikintu cyiza.”

Inzu yubatswe bwa mbere ni uku yari imaze. Yari iherereye i Remera gusa nyuma iza gusenywa nyuma yo kunengwa

Yavuze kandi ko inzu nshya zubatswe zizaba zirimo ibyifuzwaga byose mu itekerezwa ry’uyu mushinga.

Ati “Noneho twarongeye dukora indi kugira ngo turebe. Ntabwo irarangira barimo barayisoza. Icyo twifuza ni ikintu gishobora gukingira abantu izuba n’imvura, ku buryo aba ari ahantu umuntu ashobora kubonaho amakuru y’urugendo, ese imodoka irava he, irajya he?.”

Ubu bwoko bushya bw’inzu abagenzi bazajya bategerereza mo imodoka bwubatswe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Izi nzu zizaba zirimo ikoranabuhanga ryereka umugenzi aho imodoka ategereje igeze, zizaba zifite icyuma cyo gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo kandi zishobora kurinda abagenzi baba abicaye n’abahagaze imbere yazo kwicwa n’izuba no kunyagirwa.

Inzu nshya abagenzi bazajya bategeramo imodoka zubatse ku buryo bugezweho
Harimo intebe abagenzi bazajya bicaramo bategereje imodoka
Izi nzu zubatse mu buryo igihe hari izuba cyangwa imvura umugenzi atazajya anyagirwa
Hari aho gucaginga telefone
Utuzu twari dusanzwe tugiye gusimbuzwa udushya

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Kamatari 2019-07-13 10:33:56

umutekano w’ibirimo nawo uzasuzumwe kuko hari aho usanga nk’intebe z’ibyuma zicarwaho baragiye bazikura bakazigurisha, amatara n’insinga nabyo byaribwe.

2
Nyamagabe 2019-07-13 03:30:32

Mureke dushime ibyakozwe bwa mbere, kwibaza ko ari nto ndibwira ko atari iyo gutuma abantu bahura ahubwo service za transport zihutishwe abantu be kujya bayimaramo igihe kuko bitabaye ibyo ko abantu batangira kuyibyiganiramo ikaba nka habitation aho kuba maison expres.Ni byizaaa

3
Isi 2019-07-13 01:08:24

Iyo basenye bayangiye ko ba mayibobo bazajya bayiraramo, nyuma irasenywa.
Iyo bayireka se ubundi hakubakwa izindi?

4
NDI SAMUEL MPEREYE IBUSHEKE MUMUDUGUDU WAKIROMBOZI 2019-07-12 15:04:04

iryovugurura ryabaye mumujyi wa kigali natwe nyamasheke turarikeneye murakoze

5
Ndaje Blaise 2019-07-12 13:43:31

Iriya nzu ni nzizs iri nokugiciro gito ugereranyije na proposal yo bari bubatse kwa Landon courage kubayobozi bacu

6
Mwiseneza Emmanuel 2019-07-12 11:03:56

Imihigo irakomeye ariko irashoboka.buhoro nirwogere rugendo.dukomereze aho twishakamo ibisubizo tuzagera kure .ubwiherero nabwo buzigwaho Kandi buzaboneka kuko sintekerezako ubuyobozi butabona ko Ari ikibazo. Oyeeeeee Rwanda.

7
Rutikanga 2019-07-12 10:33:04

Rahira ko abana bo mu muhanda batabonye aho kuganginga???

8
Muhoza Paul 2019-07-12 10:12:59

Njye Rwose ndabona umuntu wakoze Design ijyanye na color atarabyitondeye neza. Iri bara ry’umuhondo ntabwo rijyana nimigongo.

if it was Black cg Green byari kuba Ari byiza cyane.

9
citoyen 2019-07-12 09:29:26

Ikibazo cy’ubwiherero ni ihurizo muri uyu mujyi. Mukwiye kubuteganya ahantu hose hahurira abantu benshi nk’aha .... cyane ko noneho amasaha tuhamara ateye agahinda kubera ziriya bisi zisigaye zituraza mu nzira. Rwose na coaster mwari kuzireka mukagabanya guhora mutekereza inyungu z’abantu bake!

10
Iyamarere 2019-07-12 09:03:04

Bosco uzi ubwenge kbsa....ako kantu nakubwenge.... ariko natwe dukwiye gufata neza ibikorwa remezo tuba twagejejweho, kuko harigihe usanga byangijwe nabakuru cg babona abato babyangiza ntibababuze.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza