IGIHE

Umujyi wa Kigali ugiye gukura mu muhanda abazunguzayi hafi 4000

0 4-08-2022 - saa 20:07, Ntabareshya Jean de Dieu

Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gukura mu muhanda abazunguzayi hafi 4000, bagashyirwa mu masoko ari kubakwa hirya no hino mu mujyi mu rwego rwo guca akajagari.

Kimwe mu bibazo byugarije Umujyi wa Kigali harimo n’icy’abazunguzayi, kimaze imyaka itari mike gikurikiranwa.

Nyamara, kugeza ubu mu bice bitandukanye haracyari umubare munini w’abacuruza mu kajagari ibintu bitandukanye, byiganjemo imyenda n’ibiribwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ikibazo cy’abazunguzayi kigiye guhagurukirwa, mu rwego rwo guca ubucuruzi bukozwe mu kajagari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko Umujyi wa Kigali uteganya kuvana abazunguzayi 3972 mu muhanda, bagashyirwa mu masoko arimo icyashara.

Yakomeje ati "Ni igikorwa kigikomeza kandi turakorana n’inzego zitandukanye cyane cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, LODA n’Inzego z’ibanze, kugira ngo turebe uburyo bagezwa mu masoko kandi tubashe gukurikirana uko babayeho n’uko bakora kugira ngo batongera kuyasohokamo."

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko abazunguzayi bari mu turere, nyuma yo kubarurwa bubakiwe amasoko, ari naho bagiye gushyirwa.

Ni mu gihe abandi babanje gushyirwa mu masoko asanzwe ahari nka Ejo Heza Modern Market ry’i Nyabugogo, Isoko rya Kicukiro n’ahandi hanyuranye.

Urujeni yavuze ko kugira ngo haboneke aho kububakira amasoko, abakora ubuzunguzayi nabo bagiye babigiramo uruhare kugira ngo bamenye aho kuyubaka hakwiriye.

Ati “Muri iki cyiciro nabo babigizemo uruhare kandi mu kubahitamo hashingiwe ku maseta bafite. Buriya baba bafite amaseta kandi ubuyobozi buba buyazi. Tubasanga ku maseta bakabarurwa hakurikijwe amaseta yabo ndetse no gushaka ahashobora kubakwa amasoko bikagendana n’ahantu hashobora kugaragara urujya n’uruza cyangwa hari abantu benshi.”

Mu 2015 Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza agamije guca ubucuruzi bukorewe mu kajagari ndetse aza kuvugururwa mu 2017.

Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryabaye umugani nkuko Urujeni yabigarutseho.

Yakomeje ati “Kuyubahiriza bisa n’ibyadohotse, kuko yari agamije kugira ibihano bihabwa abakora ubucuruzi bw’akajagari ndetse n’abatiza umurindi ubwo bucuruzi barimo ababagurira. Hari igihe yashyirwaga mu bikorwa ariko muri iyi minsi ntari gushyirwa mu bikorwa ku buryo tubona ari mwe mu ngamba dukwiye kongera gushyira mu bikorwa nk’uko biteganywa.”

Umujyi wa Kigali kandi urateganya kuvugurura amategeko arebana n’abakora ubucuruzi bw’akajagari, kugira ngo arusheho kunoza ahagaragayemo inenge.

Kugeza ubu muri Kigali habarurwa abazunguzayi 3977, aho muri Nyarugenge habarurwa abagera ku 1921 ari nako Karere kayoboye utundi. Kicukiro igira abangana na 952 mu gihe Gasabo habarurwa abagera ku 1104.

Nubwo bimeze bityo ariko, itangwa ry’imyanya mu masoko y’abazunguzayi naryo ntirikunze kuvugwaho rumwe.

Bamwe bagaragaza ko habamo uburiganya, aho usanga abagenewe gushyirwamo atari bo bashyirwamo.

Kugeza ubu amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ateganye ko umuzunguzayi n’umukiriya we bafashwe, buri wese acibwa ihazabu ingana n’ibihumbi 10 Frw n’ibyo bicuruzwa bakabyamburwa.

Abazunguzayi bakomeje kubakirwa amasoko atandukanye
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza