Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Henriett Baldwin, uri mu Rwanda, yasuye Hope House, imwe mu nyubako zizakira abimukira bazaturuka mu Bwongereza avuga ko ishimishije kandi isukuye.
U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira bazaturuka mu Bwongereza ndetse hateguwe aho bagomba kuba n’ibyo bazakenera. Aba mbere bagombaga guhaguruka kuwa 14 Kamena 2022 ariko biza gutambamirwa n’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu.
Ni gahunda u Rwanda rwemeranyijeho n’u Bwongereza ku wa 14 Mata, igamije gushakira umuti ikibazo cy’abimukira no guca intege abahinduye ubucuruzi ibikorwa byo kubambutsa mu nyanja, mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Depite Henriett Baldwin yagaragaje amashusho kuri Twitter yerekana inyubako ya Hope House iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, avuga ko yahasanze abantu biteguye kwakira abimukira kuko bamaze no kwiga indimi bazaba bavuga.
Ati "Ndi hano n’itsinda ry’abadepite ngo twirebere icumbi rizatuzwamo abimukira batemerewe ubuhungiro mu Bwongereza bazoherezwa mu Rwanda, icyo navuga ni ubwiza bw’icumbi, rirasukuye, rirashimishije, ni ryiza."
Yakomeje avuga kandi ko yahasanze abantu biteguye guhura no kwakira abimukira nibahagera kandi baniteguye mu ndimi zose nk’Ikinya- Albania, Farsi [ururimi ruvugwa muri Iran, Tajikistan, Afghanistan, Bahrain; Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu] n’Icyarabu.
Iyi nzu ya Hope House ifitwe mu nshingano n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yahoze yifashishwa mu bikorwa byo gucumbikira abanyeshuri barokotse batagira imiryango.
Kuri ubu yamaze gutunganywa neza kugira ngo izabashe kwakira aba bimukira. Biteganyijwe ko iyi nzu izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita n’irya nijoro.
Kimwe n’abandi, abimukira n’impunzi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazaba bafite uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira igihe babishakiye.
Muri iyi nzu kandi hari gushyirwamo ibikorwaremezo bizafasha abazayituzwamo kwidagadura. Muri ibi harimo ikibuga gito cy’umupira w’amaguru, icya Volleyball ndetse n’icya Basketball.
Yubatse ku buso bwa metero kare 2000. Bivugwa ko yubatswe mu gihe cy’imyaka ine hagati ya 2010 na 2014. Ni inyubako ifite kandi igikoni kigezweho.
Ifite n’icyumba gishobora kuberamo inama ariko nicyo kizajya gifatirwamo amafunguro kinifashishwe mu gihe izo mpunzi n’abimukira bashaka gusabana.
Today in #Kigali #Rwanda 🇷🇼 I visited Hope Hostel to see for myself the accommodation being provided to those the @ukhomeoffice is trying to remove from the UK 🇬🇧 pic.twitter.com/XZ9ID1wrlx
— Harriett Baldwin MP (@hbaldwin) June 20, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!