IGIHE

Umubiri wa Bwitare uri mu babohoye igihugu ugiye kugezwa mu Rwanda

13 22-05-2020 - saa 15:41, Ishimwe Israel

Umubiri wa Bwitare Nyirinkindi Eulade wabaye umudipolomate igihe kinini, uzagezwa mu Rwanda ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2020.

Ku wa 10 Mata 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Bwitare Nyirinkindi Eulade yitabye Imana ku myaka 62. Yatabarukiye mu bitaro biri mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Mu itangazo umuryango wa nyakwigendera washyize hanze wamenyesheje inshuti n’abavandimwe, ko umubiri wa Bwitare ‘uzagera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020.’

Muri gahunda zo kumusezeraho, biteganyijwe ko ku wa 25 Gicurasi 2020, kuva saa Kumi kugeza saa Mbiri z’umugoroba hazabaho igitaramo cy’amasengesho, kizanagaruka ku mateka ya nyakwigendera kizabera i Kibagabaga.

Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2020 nibwo Bwitare azasezerwaho bwa nyuma mu muhango uzabera Kibagabaga mbere yuko ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Bwitare azasezerwaho mu cyubahiro hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Izina rya Bwitare ryamenyekanye guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, aho yari umwe mu barurwanye ndetse akomeza gukorera igihugu, mu 2003 aza gusezererwa mu gisirikare ageze ku ipeti rya Captain.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’Umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, Bwitare yagaragaje uburyo yinjiye muri FPR Inkotanyi muri Uganda aturutse muri Zaïre, ari naho yakuriye. Icyo gihe yakurikiriraga hafi ibyaberaga muri Uganda kuko yamenye ko harimo n’Abanyarwanda benshi bafashaga Abanya-Uganda mu kwibohora.

Ati “Nkumva ari ibintu bijyanye na kamere yanjye yo kwanga akarengane. Nari nsanzwe nkurikiranira hafi izindi ntambara, Afurika yari ikibohora muri iyo myaka, cyangwa ariho ikirangiza, muri Mozambique, Zimbabwe, intambara ya Uganda yaje nsanzwe ndi umuntu ukurikiranira hafi bene izo ntambara zo kwibohora.”

Yageze muri Uganda mu 1986, yinjira mu gisirikare cya Uganda mu 1987. Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwajyaga gutangira, Abanyarwanda bari muri NRA batangiye kwisuganya, bakagenda batorotse bazi ko bafashwe bashobora gufungwa.

Bwitare yakomeje ati “Twarafashijwe tujya kuba mu nzu z’abanyamuryango, ariko njye nisanze ndi kwa Fred Gisa Rwigema, ni ho nacumbikiwe. Yari umuntu tuzi nk’ikirangirire muri Uganda n’ahandi yanyuze.”

“Kuri njye rwose byari nka filime, nibazaga niba ari njyewe cyangwa niba ndi mu ndoto.”

Ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 mu 2012, Bwitare ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yashimiye kubera ibikorwa bagaragaje byo kwitangira igihugu.

Bwitare Nyirinkindi Eulade uri mu babohoye igihugu yaguye i Bruxelles mu Bubiligi
Bwitare Nyirinkindi Eulade yabaye umudipolomate w'u Rwanda igihe kinini

Bwitare Eulade ni muntu ki?

Ubuhamya bw’ababanye na Bwitare

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
umva bro 2020-05-24 09:20:31

@ruganzu, ntabwapfiriye mubuhungiro kuko nubwoyabaga mumahanga yakoreraga ambassade yurwanda mububiligi. urumvako yarumukozi wacu nkumudiplomate ntabwoyarimpunzi nagato. Noway, ibyo gucubuhunzi nibyoyarwanije ntampamvu nimwerero yariguhunga. Imfura iratabarutse nyinentakundi aliko ikinshimishije nukwazashingurwa mucyubahiro iwabo rwose ntiyarwaniyubusa, harakabaho leta yacu irakarama gusa

2
Ishimwe prince 2020-05-23 07:58:09

Imana ikwakire mubayo cp Bwitare mwaraturwaniriye

3
Kanyabayonga 2020-05-23 01:30:43

Imana ikwakire mu bayo ,wabaye intwari.hari imyunvire yabayehova isekeje ngo iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye barabashutse iyo wakoze neza wubaha amategeko yi Imana iyo upfuye ujya mwijuru ntujya ahantu hamwe ninterahamwe nabajenocidaire ,usazome umugani wumukire na Lazaro uzamenya.ukuri ko iyo dupfuye tutajya hamwe,kandi hapfa umubiri ntihapfa roho.

4
Dieudonne Hakizayezu 2020-05-22 22:55:58

RIP Cpt Bwitare, Imana izakurindire Viviane n’abana

5
Ruganzu 2020-05-22 17:08:51

Nibyiza cyane gusa kuba warabaye mubuhungiro ukagwa mubuhungiro cyangwa hanze nibibi.

6
manjos 2020-05-22 15:13:07

RIP mze Eulade uratabarutse kdi tuzahora ukwibuka :kwitanga,gukunda igihugu,ubupfura,umurava,ubunyanga mugayo bwakuranze ubuzima bwawe bwose ni umurage udusigiye tuzagendaraho intwari ntipfa Iratabarutse.

7
Kunguro 2020-05-22 14:57:04

Imana imuhe iruhuko ridashira,kandi yarakoze cyane gufatanya n’abandi kutubohorera igihugu cyari mumaboko y’abicanyi.

8
Samy 2020-05-22 13:58:01

Rest in Perfect Peace my Comrade and my mentor. I wish I could have seen you in recent days to show you how your teachings made me a strong and wise man. May Our Lord welcome you in His Kingdom.

9
Juliu 2020-05-22 12:15:12

yooo disi imana imwakire mubayo ubutwari bwe imana izabumuhembere

10
Juliu 2020-05-22 12:15:05

yooo disi imana imwakire mubayo ubutwari bwe imana izabumuhembere

11
Migambi 2020-05-22 11:56:29

Imana imuhe iruhuko ridashira biragaragara ko yari umuntu mwiza,afite umutima mwiza akunda abantu akunda no kwisekera,burya uzakunde umuntu ukunda guseka nta mutima mubi aba afise

12
munyemana 2020-05-22 10:52:45

Niyigendere nta kundi.Natwe ejo tuzamukurikira mu kuzimu.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

13
Innocent 2020-05-22 09:09:14

Pole

Kwamamaza