IGIHE

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereye bagera kuri 36

51 24-03-2020 - saa 00:32, Ishimwe Israel

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abantu banduye COVID-19 mu Rwanda wageze kuri 36 nyuma y’uko hagaragaye abandi 17 biganjemo abaheruka mu ngendo bakoreye hanze y’igihugu.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe rivuga ko hagaragaye abarwayi 17 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, giterwa na Coronavirus.

Aba barwayi biyongereye kuri 19 basanganywe iki cyorezo, bagera kuri 36 banduye COVID-19 kuva umurwayi [Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu Rwanda] wa mbere yaboneka mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.

Minisante igaragaza ko abarwayi bagaragaye baturutse mu bihugu bitanu, aba barimo;

  • Abantu icyenda bageze mu Rwanda baturutse i Dubai,
  • Abantu batatu bavuye muri Kenya,
  • Abantu babiri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
  • Umuntu umwe wavuye muri Qatar,
  • Umuntu umwe waturutse mu Buhinde
  • Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.

Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yari aherutse gutangaza ko mu barwayi 17 bari bamaze kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize, bahuye n’abantu basaga 680.

Minisante ivuga ko hashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Leta y’u Rwanda yakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, ndetse ku wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Iryo tangazo rivuga ko "Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi."

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zirimo;

  • Guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze,
  • Guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa,
  • Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.
  • Kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose. Kuva cyaboneka bwa mbere mu Bushinwa, aho cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga 378 000, abarenga 16 000 bahitanywe na cyo mu gihe 101 600 bagikize.

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza, kohereza email kuri [email protected], gutanga ubutumwa bwa WhatsApp kuri +25088202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Minisante yatangaje ko abarwayi ba COVID-19 bageze kuri 36, isaba Abanyarwanda kubahiriza ingamba zo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gisa kazoya 2020-03-24 11:16:03

Mubyukuri iyirwara irakaze ariko se kubanyeshur bari bagiye gukora Ibizami bizajyenda gute cg uyumwaka uzapfa ubusa Murakoze

2
Byiringiro claude 2020-03-24 10:01:15

Andika hano

3
John 2020-03-24 04:47:44

Abo uvuga 36, bari mu bantu bapimwe hakoreshejwe technique ya PCR (polymerase chain reaction).
Kubera ko hari abantu batunze ako gakoko ntibarware (porteurs sains), ibyo bisobanuye ko mu by’ukuri, uribye ubucucike bw’abantu bari za Nyabugogo...ABANDUYE BASHOBORA KUBA BARENZE 5000 (ibihumbi bitanu).
Courage.

4
John 2020-03-24 04:47:44

Abo uvuga 36, bari mu bantu bapimwe hakoreshejwe technique ya PCR (polymerase chain reaction).
Kubera ko hari abantu batunze ako gakoko ntibarware (porteurs sains), ibyo bisobanuye ko mu by’ukuri, uribye ubucucike bw’abantu bari za Nyabugogo...ABANDUYE BASHOBORA KUBA BARENZE 5000 (ibihumbi bitanu).
Courage.

5
manzi kevin 2020-03-24 04:23:32

ikibazo kiriguterwa na leta niyo irikutwongerera akaga ibaze kuba umujura yapfumura inzu akajya ahoracamo yiba ahogufunga umwobo ukifungira umuryango kdi uzinezako acamumwobo, none ingamba mwazishyize mubaturage imbere ngonibasohoke kdi mubyukuri ntibihagije kuko sibokibazo , ibibuga mwanze kubifunga sinzi zahabu abohanze babazanira yaruta ubuzima bwacu murabizi nezako aribo barikuduteza abibazo bazana iyokabutindi, icyambabaje nuko nabonye nijoro mumakuru koharizindi ndege zivamubu Holland zemerewe kujyaziza zizanye abava iyo burayi , rero mwabigize imikino ubwo murashakako dushira

6
Ukuri 2020-03-24 03:30:29

Iyo nibura icyi cyorezo cyaraje abantu banahembwe none kije hagati mukwezi umushahara warashize cyane ko iyo umutu ahembwe hari benshi babonaho none urajya munzu inzara ikagusohoramo nkange nari maze iminsi itatu ntasohoka ariko mugifu byanze ubwange ndisohora ntawanga ubuzima bwiza nuko abubura...

7
Kaju 2020-03-24 03:10:21

Mwaramutse turashimira leta yacu yafashe ingamba kucyorezo, kuko nubwo imibare yiyongereye ikiza kirimo nuko abo bantu bamwe bashyizwe mukato batahuye nabandi ngo bayisaranganye, dukomeze dikurikize amabwiriza duhabwa Twibifata nki mikino buriwese afite inshingano mukwirinda n

8
Nsengiyumva Seraphin 2020-03-24 02:53:15

Iki cyorezo nticyoroshye nahato, gusa twijeje abayobuzi bacu ubufatanye mugushyira mubikorwa ibyemezo byose byafashwe.Gusa ndashaka kubaza, ese aba bantu banduye bashya hari baba bari muribariya 680 bavuzwe na Minisante mbere? Murakoze.

9
John 2020-03-24 02:45:56

Mubyukuri nugukaza ingamba kurushaho naho ubundi iyi ndwara yavaho ikaturusha imbaraga, naho ubundi muburyo bukwiriye reta nifatanye ninzego zibanze amafaranga yari kuzakoreshwa bubaka imihanda imwe nimwe barebe ukuntu bakoraho bagahahira bamwe mubaturagye barya aruko bariye, naho bitabaye ibyo turaba turwana nibyorezo bibiri ikinzara n’icyuburwayi Kandi byose byica, ukemuye kimwe ikindi nacyo cyakwica benshi

10
h 2020-03-24 02:26:49

Twirwaneho

11
Macari 2020-03-24 02:16:41

Ariko aba bantu baza ni iki ?
Ese baca hehe? Aho baca leta irahazi ??
Kuki hadafungwa ??
Ese kuki ingamba zo gufunga ibibuga by indenge zatinze gufatwa ???
Kuki nanubu ibibuga byinde bidafungwa kandi abaturage basabwa kuguma mungo zabo ?
Leta nirekeho maze ifunge ibibuga byinde nibitaba bityo bizarangira igize umubare itabasha kuvura

12
Diane 2020-03-24 01:37:41

Leta nikaze ingamba pe kuk abantu babifashe nkimikino cyane cyane mubice bigiye biri kure yakaburimbo hano mumujyi wakigali usanga bigendera ntanagahunda bafite igaragara

13
Kamoso 2020-03-24 01:32:35

Turashimira Let’s yacu uburyo yita Ku baturage bayo ihora ibashakira ibyiza by’umwihariko ishyiraho ingamba zidufasha kwirinda COVID-19.Turasabwa kubahiriza amabwiriza duhabwa ajyanye no kwirinda kuko birakomeye kuba imibare yiyongera biragaragara ko icyorezo gishobora kurusha imbaraga ubushobozi bw’igihugu abaturage tukahazaharira.Imana nyirijuru idutabare.

14
Anthony 2020-03-24 01:21:28

Ndagira ngo mbwire bamwe muri twe babonaga icyo cyorezo nk’indwara yoroheje babyibagirwe dukurikize amabwiriza duhabwa kdi turisabira leta kudacungira abantu Ku mihanda gusa ahubwo yinshire muri za quarter kuko movement irakataje wagira ngo ntacyabaye, Nyagasani atworohereze

15
Mahirwe 2020-03-24 01:20:51

Nyabuneka abagenzi mwese mwavuye hanze mwishyikirize.inzego z’ubuvuzi naho ubundi muradukongeza iyi ndwara.leta ko ifite amaliste y’abagenzi yabashakishije ko ubona aribo bazanye iyi ndwara?Twizere ko uburangare bwakozwe batabashyira mu Kari bitari bukomeze kuko Niba tugomba kwirinda aba Bantu bashakishwe bashyirwe mu kato.sinon Kigali iraba yabaye coronavirus gusa gusa.

16
Bijou 2020-03-24 01:17:09

Amahoro bavandimwe! Njye haricyo nisabiraga, ko mbona iriya nyagwa irikwiyongera cyane kandi abantu benshi bari kuyikura hanze abariyo mwamwihangana mukagumayo aho kugira ngo mukomeze gushyira igihugu mu bibazo? Byaba byiza kuko uko mwiyongera ubushobozi bushobora kuba bukeya maze tugashira.

17
Bijou 2020-03-24 01:17:09

Amahoro bavandimwe! Njye haricyo nisabiraga, ko mbona iriya nyagwa irikwiyongera cyane kandi abantu benshi bari kuyikura hanze abariyo mwamwihangana mukagumayo aho kugira ngo mukomeze gushyira igihugu mu bibazo? Byaba byiza kuko uko mwiyongera ubushobozi bushobora kuba bukeya maze tugashira.

18
Kelly 2020-03-24 01:11:54

Ndabona ibintu bikaze p!usibye Nyagasani ugomba gutabara and naho ubundi birarenze kuko bariya habonetse bahuye n’abandi benshi,ndumva twatuza aruko ntabwandu bushya bwakongera kugaragara naho ubundi birarenze kbsa

19
Mimi 2020-03-24 01:10:39

Birakaze, Imana iturengere peee!

20
RR 2020-03-24 01:10:24

I Burayi ababyeyi benshi bari mu za bukuru barimo gupfa cyane ku mpamvu z’imiryango yabo itubahiriza ingamba zafashwe mu rwego rwo kubarinda icyorezo. Cyane abafite imyaka 70 kuzamura irahwiturura. Leta nibihagurukire nabyo. Akenshi baba banafite n’ibibazo byo kutumva neza cg se kutabona neza bakiyegereza umuntu wakagombye kubarinda icyorezo igihe yayandura agakira ariko bo ikaruhira kubica.

21
muhire patty 2020-03-24 01:09:35

abantu baracyibifata nk’ibyoroshye bagakyrikiranwe

22
muhire patty 2020-03-24 01:08:15

abantu baracyibifata nk’ibyoroshye bagakyrikiranwe

23
Niybizi Jean de Dieu 2020-03-24 00:58:36

Bavandimwe banyarwanda mureke dukurikize amabwira ya Leta pe naho case iri tu serious.

24
Latifah 2020-03-24 00:32:06

Gusa ndabona byanze bikunze ingamba leta yatanze zigomba gushyirwa mubikorwa kuneza yatwese byakwanga hagashyirwaho ibihano rwose kuko bizafasha benshi aho dutuye abaturage bibereye hanze bagenda aribenshi rwose ntawigeze ajya murugo nibake abandi bahagaze kutuzu tw’abacuruza boutique ,bahagaze ahacururizwa mobile money barimo kuganira ,ndumva abacuruza ibiryo na bo haribyo bagomba kubahiriza nko kwambara udufuka munwa kuko bahura nabenshi, kwakira munzu umuntu 1, kwirukana abantu bicaye kwibaraza ryabo bazasanga yemeye ko bahicara akabuzwa gucuruza agafungirwa kuko inzego z’umutekano ntizagerahose , ikindi abayobozi b’isibo,umudugudu, akagari ndabona bibereye mungo zabo badakurikirana ko byubahirizwa nabo bakangurwe , hakwiye kandi kujyaho umurongo uti shyurwa nibura abo mu mujyi wa Kigali duhamagaraho tubamenyesha ubonye abica amabwiriza ahamagaraho

25
Mahoro 2020-03-24 00:05:55

Uturere tumwe ntacyo bari gukora amasoko ya HUYE ni ibisanzwe abantu ni uruvunganzoka mu isoko rinini nk’ibisanzwe mu byaro bya Huye abayurage biyivariye hamwe baraganira abandi bahekanye ki magare.sinzi niba abayobozi ba HUYE na Polisi yaho barahawe amabwiriza vyangwa bari mu gihugu cyabo.
Igitekerezo cyanjye amasoko ni bayahe amasaha yo gufungura ka polisi ibe hafi hinjire abakeneye guhaha koko atari abafite hahunfa yo kijya kuganirira mu isoko.
Abacuruzi ni bahane intera hagati yabo kuko baririrwa barebana nk"abasomana.
Mudutabare tutarashira

26
Agy 2020-03-24 00:05:41

Ese leta muragira ngo ikore iki niba ibwira abantu ntibumve? Ba bambarabusa bashiki bacu ko ibice by’umugi babigize ibyabo na zimwe mu nsoresore,wareba ikibagenza ukabona ntacyo, niyo metero ivugwa ko ntacyo ibabwiye! Aho ibintu bigeze nta mikino,leta yigore urwaye yohererezwe ambulance aho ari. Ibyo gukina biveho,ikosa ryakozwe ryo kureka abantu bagatambuka bavuye hanze, rye kuba ubu. Njye mbona hri hakwiye ubundi buryo bwo kugaragaza umuntu koko ukora akazi kashyizwe muri category y’utwihutirwa,yasinyirwa, yahabwa igipapuro runaka,ariko biragaragara ko abantu bagaragaza kutumva ibyo babwirwa

27
J, pierre 2020-03-23 23:58:38

Abanyarwanda dukomeze twubahirize gahunda Leta yacuyashyizeho murwegorwokwirinda covid 19

28
Btt 2020-03-23 23:51:24

mana weeeeeeee byaba bibabaje pe habaye harabantu bakiva murugo kunyungu zabo bwite nukuri kumvira kuruta ibitambo mureke twunvire peter abomubona muhamagare abashinzwe umutekano nukuri

29
hategekimana Levis 2020-03-23 23:41:44

nonese nkamwe mutugererayo mwatumenyera niba murabarwayi
bamazekugaragarawaho na covid19 bose baracyaribazima ntanumwe urapfa ?murakoze dukomeze gushyigikira ingamba zashyizweho murwego rwogukomeza kwirinda ikicya cyahungabanyije isi

30
Venuste 2020-03-23 23:22:45

Leta yongeremo imbaraga mu ishirwa mubikorwa ryingamba zafashwe mu baturage cyane cyane muri za Cartier zo muri kigali nibiba ngombwa batembere no mungo barebe uko abaturage bitwara kuko usanga bikorera ibyo bishakiye utubari twimuriwe mu mago yabaturage inzego zibanze nazo zorohereze leta bace izo ngeso kwhishira bagasinda nabyo byakomeza guteza akaga muri ibi bihe turimo.

31
Luc 2020-03-23 23:20:27

Ingamba zafashwe na leta ninziza cyane gusa hari ababigizimikino muri Cartier bari kujya gusura abaturanyi babo ntibabihe agaciro bishobotse ba mudugudu banyuza micro mu midugudu bayobora no gusurana bikabuzwa kuko abaturage ntibumva inyungu bafite bagumye murugo nkuko babisabwa barisohokera uko bishakiye bagasurana uko bashatse ngo baraturanye turasaba leta gufatibindi byemezo bikomeye Ku Bantu nkabo batumva babigirimikino bagahanwa ku nyungu zabanyarwanda bose kuko no kwifatiribyemezo byabananiye ntibumva

32
Andrew K. 2020-03-23 23:16:45

Dubai turns out to be a distribution point of CoronaVirus . So many cases in East , Central and Horn of Africa and India and some other countries originated from Dubai.
UAE/ Dubai accuses of lying about Corona virus cases....
As Dubai was not on the list of the ‘most-affected’ places declared , passengers who arrived at the airport and did not have a travel history to high-risk countries were subjected to routine checking.
Dubai is a one stop center for Global tourism. Many flights go through Dubai International Airport .How did the world miss this?

33
nyandwi laurien 2020-03-23 23:15:29

Mpereye ku mibare iri hejuru muri iyi nkuru,ikibazo kinini ni abaturuka hanze nka dubai,kenya,amerika,kandi ngo imipaka irafunzwe.dore Umuti usharira "aba banyarwanda mwadohoreye ngo baze nabo bagume aho bari kuko baraza bayitoragura mu nzira, Mubikore icyumweru turebeko hari ubwandu busha imbere mu RWANDA"Murakoze.

34
Bonfils 2020-03-23 22:30:06

Mwaramutse,bitewe nuko coronavirus ikomeje kwiyongera mu gihugu cyacu,inzego z’umutekano nizibishyiremo imbaraga kugira ngo icyi cyorezo gihagarare,kuko abaturage ntabwo barikwiyumvisha buryoki baguma mungo zabo kandi abenshi batunzwe no kurya bavuye gukorera abandi.

35
Kwihangana j 2020-03-23 22:08:13

Ahaa! Esee kotubona abanyamahanga babaye 36 bagaragaweho nibimenyetso anyarwanda bo twizereko arishyashya. Abonyahanga bakiriwe nabande? Turikuvuga ruswa mubugande reka murwanda sinavuga gusa iman nitabare pe.

36
jpaul 2020-03-23 20:50:16

Andika hanoTurasaba reta gukaza ingamba mukubahiriza gahunda yokuguma murugo plz.byagaragaye ejo kontabwo yubahirijwe cyanecyane aho abantu batuye.donc ntibite kukureba mumihanda gusa

37
Thierry 2020-03-23 20:05:31

nibafate abantu binjiye mu Rwanda guhera 15/3 Bose bapimwe byumwihariko kdi bitabweho ntihagire numwe basiga nibiba ngombwa babajyane ahantu habo hihariye ,kuko bashobora kwanduza abandi Bantu benshi muburyo nabo batazi.

38
Gaspard 2020-03-23 20:02:27

Mwatinze guhagarika ingendo zindege none mudukozeho. Ariko akaje karemerwa turebe icyakorwa noneho hirirwa andi makosa nkayambere yogushaka kwigaragaza neza kdi finaly mukazihagarika bitagikunze

39
Luc 2020-03-23 20:00:02

Mu mabwiriza bongere ko umuntu wese usohotse hanze agomba kugira akapfukamunywa,

40
Meschack Habarurema 2020-03-23 19:36:32

Nkumunyarwanda utuye Mu murwa mukuru w’igihugu ukunda igihugu ndetse by’umwihariko n’Abanyarwanda bagenzi banjye,ushyigikiye gahunda ubuyobozi munzego zose bushyize imbere kugirango tubashe gutsinda igihe cyamage isi yugarijwe nacyo CORONA Virus (COVID_19) byumwihariko igihugu cyacu Urwanda , mfite igitekerezo;

Nifuzaga ko muribibihe turimo ubwo leta yacu idukunda irigukora ibishoboka ngo iramire ubuzima bwacu twese Abanyarwanda ndetse n’Abaturarwanda kd bigaragara ko imbaraga ikoresha aribwabushobozi twagiye dutanga bukomoka kubikorwa byaburimunsi bibysra inyungu ubu bikaba byarahagaze kugirango turwanye ikwirakwizwa ry’iki vorezo, bivuzeko ingaruka mbi mubukungu zigomba kubaho,
tudasigaye uyumunsi ko ubushobozi mumiryango butangana harabifite ndetse nabamikoro make yewe hakaba hari nabadafite nayo make kd bikaba bigaragarako uko iminsi yicuma niko bigaragarako kuribagenzi bacu badafite uko babayeyo bishobora kugorana twe nkabanyarwanda bakunda igihugu cyacu ko bizwi neza ko tuxi gushyira hamwe twahagurutse icysrimwe tugatangira kwishakamo ubushobozi bwo kunganirana muribibihe bitoroshye turimo, kugirango ubwo ubuyobozi burigukora ibihambaye natwe tagafata aho tubashije ariko twese tukagendana wakwibaza uti bikorwe bite?
Burimunsi murugo rubasha kubona ifunguro muburyo bwose bushoboka, ndetse rukabasha kubona nicyo kunywa inshuro irenze imwe kumunsi, burumwe mubagize umuryango wicaye kumeza afungura niyigomwe igiceri kijana 100Frw burimunsi, binyuze mubigo byitumanaho hateganwe uburyo ayo mafranga agera aho agomba kugera noneho ubuyobozi bw’igihugu bushyireho commission ishinzwe kuyacunga akoreshwe ibyo agomba gukoreshwa agurwe ibyo kurya bigere kuri babavandimwe bigenewe kugera kurwego rw’Umufugudu bityo turaba duteyingabo mubitugu ubuyobozi bwacu, ndetse birakuraho nababandi bica amabwiriza bajya hanze gushakisha kd bidashoboka kuko ibyo yagenewe bimusanga murugo ahwari
NB Nyabuneka uyumunsi ntibibe umwanya wuko bamwe bishyira murwego rutabagenewe, twese muntero imwe duti; hamwe numutima ufasha gaburira umuturanyi wawe ushonje numuryango we, nitubikora umutima ubikunze urugamba turarutsinda byihuse. murakoze nigitekerezo cyanjye kd pee suko ndushoboye ariko mfite ishyaka ryinshi mugushyigikira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu twese dufatanije nk’Abanyarwanda, Abarutuye bose inshuti z’Urwanda yewe numuryango nyarwanda uri mubice bitandukanye by’Isi ndagizane intero igiriti Twubahe amabwiriza duhabwa ninzego za leta zifite munshingano gutanfa amabwiriza ndetse namakuru yizewe kd tuguma mungo iwacu kugiranga tugabanye ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bwa COVID_19 murakoze

41
peter 2020-03-23 19:19:11

leta nigire icyo ikora naho abaturage bavuniye ibiti mu matwi ntibacyumva nubu imihanda iba yuzuye abantu. babihinduye ubusabane kdi ibintu biri series .Abanyarwanda twakumviye leta tukareka ubusabane koko ndavuga imikino tukaguma mu rugo.
Mana tabara u Rwanda

42
Richard 2020-03-23 19:04:58

Buri wese ni ukwirinda ku giti cye !akabigira ibye naho ubundi wasanga tubaye nka Italy tutirinze neza!
Ese byibura muri izo 2 semaines mufite laboratory iri gukora urukingo ruzavura abanduye cg ni ugutegereza bagapfa gusa nta kizere !!

43
Bwiza 2020-03-23 18:55:35

Twese nk’abitsamuye tugume mu rugo twirinde turinde n’abandi coronavirus mu nyungu zacu twese. Leta yacu nidufashe n’abari muri America tubone uko dutaha.

44
Ukuri 2020-03-23 18:55:15

Iyo nibura icyi cyorezo cyaraje abantu banahembwe none kije hagati mukwezi umushahara warashize cyane ko iyo umutu ahembwe hari benshi babonaho none urajya munzu inzara ikagusohoramo nkange nari maze iminsi itatu ntasohoka ariko mugifu byanze ubwange ndisohora ntawanga ubuzima bwiza nuko abubura...

45
ndoli 2020-03-23 18:52:57

Mwami Wacu Yesu Kristo wowe nkomoko yibyo Imana yaremye wowe Jambo, twe abitiriwe izina ryawe turasenga hamwe no kwizera duciye bugufi turashaka mu maso hawe turahindukiye turetse ingeso zacu mbi, nawe Data wumve uri mu ijuru utubabarire ibicumuro byacu hanyuma udukirize igihugu 2Ingoma 7:13-14 , Mwami Yesu Kristo twe abanyarwanda niwowe twiringiye ni wowe mutabazi wacu kuko muri wowe niho dukura amahoro kugubwa neza mwizina rya Yesu, kandi abanyarwanda bose batarakumenya ubasukeho ubuntu bwawe bwagakiza bakwakire nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo bavirwe n’umucyo wawe Yesu, dusabiye abarwayi bose gukira kugubwa neza mwizina rya Yesu. Ubwami bwawe buze buganze muri iki gihugu,

46
Bwiza 2020-03-23 18:38:07

Imana itwiteho pe irengere uRwanda n’abarutuye, turabaza nkatwe turi muri America dushaka gutaha turabigenza gute ko twabonye iBurayi bo boroherejwe gutaha? nukuri aho kugirira ibibazo iw’abandi wabigirira iwanyu. Murakoze

47
Kabano 2020-03-23 18:37:40

Mana tabara ubwoko bwawe.

48
Callixte 2020-03-23 18:33:52

Ni hatari! Ndabona nta mikino, ni ukoga magazi amazi si ya yandi. Dukaze ingamba zose Leta yashyizeho no kuguma mu nzu zacu, nta gusohoka uko umuntu yiboneye. Abaganga bacu Imana ibahe umugisha ku bwitange bwanyu abamaze kwandura bose bakaba bakiri bazima. Murakoze!

49
Shyaka 2020-03-23 18:14:36

Rwose twubahirize ibyo dusabwa kuko twese tubifitemo inyungu. Imana iturinde!

50
Mukeshinana aphrodis 2020-03-23 18:12:51

Nkurikije uko icyorezo kirikwiyongera numvaga iyababyashoboka murikigari reta igakorana nabanjyanama bubuzima kurikakuma bapimisha umuriro bakanyura mubaturage ntarugo basimbuste babapima nkuko babafasha kurimarariya byatuma ntamurwayi nu we usigara murugo murakoze

51
Vava 2020-03-23 17:52:02

Muraho neza!turashimira leta yacu ingamba idushyiriraho zo kwirinda ariko twasabaga ko nko kugabanya ingendo zitari ngombwa ko byakubahirizwa kdi buri muturarwanda wese ye kumva ko akorera kujisho twese tubigire ibyacu twirinde tunarinda abacu.leta ni twe nta mpamvu yo gukenera ko batwirukaho kugirango ingamba ziba zashyizweho zubahirizwe.tugume murugo rwose igihe ntakazi cg indi mpamvu yihutirwa .dufite.Mana tabara isi iki cyorezo ndabona niwacu imibare itangiye kwiyongera cyane.murakoze.

Kwamamaza