Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabanje gukerenswa n’amahanga, iteshwa agaciro nyamara iba ikimenyetso cy’uko Umuryango Mpuzamahanga udaha agaciro ikiremwamuntu uko bikwiye hose mu bihugu bimwe na bimwe.
Ukuri kwatangiye kumenyekana neza ubwo ishyinguranyandiko ry’u Bufaransa ryagaragazaga zimwe mu zanditswe hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi kandi u Bufaransa bukemera uruhare rwabwo muri Jenoside.
Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisigisigi byayo byakwirakwiye mu Karere k’Ibiyaga Bigari nyuma y’uko abarenga 500 bagishakishwa ngo baryozwe uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe ubwihisho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’imyaka 31 RDC iracyahura n’ibibazo bikomoka ku ngengabitekerezo y’ivangura n’amacakubiri bituma ihora mu ntambara z’urudaca.
Intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko iyo Ihuriro ry’Ingabo za Congo, Wazalendo, Abacanshuro b’Abanyaburayi n’Ingabo z’u Burundi zihanganyemo n’Umutwe wa M23, nta kabuza ko zifite aho zihuriye n’urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, itizwa umurindi n’ibihugu byakolonije Akarere, bihora bigoreka amateka y’ibihugu byo mu Biyaga Bigari.
Ikibazo gikomeye ni uko ingaruka za Jenoside kenshi zishegesha benshi byerekana ko abayiteguye n’abayikoze uwo mugambi baba bawishimiye koko ari yo ntego. Ariko bibagirwa, ko abayikorewe bashobora gushibuka.
Umwanditsi w’igitabo ‘The Metastases of the Genocide Against the Tutsis’, Rurangirwa Mihayo Alphonse ashingiye ku byo yanyuzemo ahangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana ko hari icyizere imbere h’Akarere, binyuze mu rubyiruko rwahawe ubumenyi bufite ireme, rwiteguye gukora ndetse n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Intandaro y’ibibazo byazahaje Akarere
Ibibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari ntibisanzwe kuko amategeko yasimbuwe n’imiyobore ikandamiza bamwe igashyira hejuru abandi, gukwirakwiza ibinyoma n’ibindi bibi.
Ibikorwa byimakaza akarengane bikeneye ko hacukumburwa inkomoko yabyo.
Kuva mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhekura u Rwanda mu minsi 100 gusa, umuryango mpuzamahanga n’Akarere kose byahisemo kwicecekera.
Uku guterera agati mu ryinyo byatije umurindi ubwicanyi, bunarenga imipaka kuko RDC n’u Burundi biri mu bihugu byagizweho ingaruka zikomeye.
Ni ngombwa kugaruka ku makosa amwe yakozwe n’abagiye ku butegetsi uko imyaka yagiye ikurikirana, nka Mobutu Sese Seko wahaye icumbi abakoze Jenoside mu Rwanda, binagira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Karere.
Mu ugushyingo 2022, Moïse Katumbi yavuze ko ari ngombwa kumenya imizi y’ibi bibazo aho kureba gusa ingaruka nyamara bikeneye gukemurwa mu mizi yabyo.
Ingendo za Papa Francis na Perezida Emmanuel Macron zarushijeho kugaragaza ukuri ku mateka n’ibibera muri RDC, bituma igihugu gisabwa kwirengera ibikorwa byacyo no guhangana n’ingaruka z’ubukoloni cyanyuzemo.
Kugeza ubu amacakubiri ashingiye ku moko y’Abahutu n’Abatutsi atarahozeho mu bihe byashize, yacengejwe n’ubutegetsi bwa gikoloni, aba inzitizi ku mahoro n’ubumwe mu Karere.
Hakenewe kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere
Ambasaderi Vincent Karega wanditse ijambo ry’ibanze muri iki gitabo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka nyinshi ku Karere kose k’Ibiyaga Bigari.
Karega, agaragaza ko hakenewe kumenya no kwamagana ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ingaruka zabyo ku buzima bw’amoko atandukanye ndetse no ku mahoro n’iterambere rirambye.
Ashima umwanditsi Rurangirwa Mihayo Alphonse ku buryo yanditse ku ngingo ikenewe kandi agashyiramo amakuru y’ingirakamaro.
Yizera ko iki gitabo kizafasha abayobozi n’abaturage mu kumva no guhangana n’ingaruka z’ivangura, binatanga impuruza ku Isi yose.
Igitabo cya Rurangirwa Mihayo Alphonse kibiva imuzi
Iki gitabo kigaragaramo ubuzima bukomeye umwanditsi yanyuzemo n’umuryango we ku ngoma ya Parmehutu, imyaka bamaze mu buhunzi n’ibindi byago byinshi byibasiye umuryango wose.
Rurangirwa Mihayo Alphonse ahorana inkovu z’amateka ndetse igitabo cye ni impuruza ariko kikaba igihamya cy’icyizere. Yerekana ububi bw’intambara n’amakimbirane, akagaragaza ubudaheranwa n’icyizere cy’ahazaza heza ashishingiye ku burezi bwiza n’ubufatanye bw’Akarere.
Yiyemeje kuba ijwi ry’abarokotse Jenoside mu kwamagana imyumvire ishingiye ku rwango. Binyuze mu nyandiko ze, atanga ubutumwa bukangurira ibiganiro n’ubufatanye mu kubaka amahoro, ubutabera, no guha agaciro umuntu.
Igitabo "The Metastases of the Genocide Against the Tutsis" ni intwaro ikomeye igaragaza uko Jenoside yagize ingaruka zikomeye kandi zikomeje kwibasira Akarere k’Ibiyaga Bigari. Ni ubutumwa bukangurira guverinoma, inzego n’abantu bose kumva ibikwiye gukorwa.
Mihayo atanga icyerekezo cy’ahazaza heza haturuka ku burezi, imbabazi no gukorera hamwe mu nyungu z’amahoro n’iterambere rirambye.
Inzira igana ku mahoro n’iterambere, yaba kuri RDC cyangwa ku Karere kose, ni ingenzi. Iyo nzira ishingiye ku bwiyunge, kumenya uruhare rwa buri wese no kubaka ahazaza hashingiye ku kubahana. Kurenga ibikomere by’ahahise no kwiyemeza kubaho mu Isi itarangwamo ivangura n’ihohoterwa.
Ni igitabo gikwiriye gusomwa cyane kuko umwanditsi yagihaye umwanya mu bushakashatsi n’ibitekerezo bye bwite usanga mapaji 533.
Ndizera ko kizashyirwa mu ndimi nyinshi kikagera mu bihugu byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!