IGIHE

Uko gufunga amwe mu mashami ya za banki bizakorwa mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus

4 26-03-2020 - saa 08:19, Habimana James

Kuri uyu wa Kabiri, Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda (RBA), ryasohoye itangazo risaba banki zose gufunga amwe mu mashami yazo mu gihugu ariko zibanda ku yo mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Mu itangazo ryo ku mugoroba wo ku wa 24 Werurwe 2020, RBA yagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe bijyanye n’ingamba zashyizweho zo guhangana n’ubwiyongere bwa COVID-19.

Kuva umurwayi wa mbere yaboneka mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, 41 nibo bimaze kwemezwa ko banduye iki cyorezo cyibasiye Isi.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RBA, Robin Bairstow, akaba n’umuyobozi wa I&M Bank, rivuga ko “RBA yasabye amabanki gufunga by’agateganyo amwe mu mashami yayo by’umwihariko ayo mu Mujyi wa Kigali mu kugabanya ikwirakwira rya COVID-19 no gushyigikira ingamba zashyizweho na leta zo gukuraho ingendo zitari ngombwa mu gihugu.’’

RBA yijeje gukomeza kugenzura uko ikibazo kimeze, kumenyesha abanyamuryango, abakozi, abakiliya n’abandi bafatanyabikorwa amakuru agezweho kuri COVID-19.

Mu butumwa bwa RBA igira iti “Buri banki izamenyesha abakiliya bayo binyuze mu buryo isanzwe ibikoramo uko bazakomeza kubona serivisi z’ikoranabuhanga.”

Nyuma y’iri tangazo, bamwe batangiye kwibaza ko banki zaba zigiye gufunga ibikorwa, ariko abayobozi b’amabanki batangaje ko hari uburyo bizakorwamo.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iyi banki irimo kureba uko yafunga amashami atatu mu mashami umunani ifite mu Mujyi wa Kigali, hakazibandwa ku yari asanzwe atagira abantu benshi muri ibi bihe.

Yagize ati “Turashaka kuba duhagaritse ishami rya Gisozi-Gacinjiro kuko uyu munsi rifite abantu bake, kubera izi ngamba zashyizweho no kuba bamwe barafunze ubucuruzi bwabo.”

Namara kandi yavuze ko “Tuzafunga kandi ishami ryo mu Giporoso dusige irya Remera-Gisimenti, tuzafunga kandi ibiro bikuru dusige iryo mu isoko rya Nyarugenge rikomeze gukora, tuzareba uko bizaba birimo kumera ku cyumweru.”

Yavuze ko kuva ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zatangazwa, hari amashami amwe abakiliya batangiye kugabanuka, ariko banki ikaba ikomeje gusaba abakiliya gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19 zirimo gufunga ibigo by’amashuri na kaminuza, insengero no guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zirimo guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze, guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa.

Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize basabwe kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda ndetse no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Serivisi za banki zari zimaze iminsi itatu zikoreshwa ariko hibandwa ku kwinjiza abakiliya bazo mu gukoresha ikoranabuhanga mu kubikuza no guhererekanya amafaranga.

Hannington Namara yavuze ko nka Equity Bank iteganya kuba ifunze amashami atatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Clarisse 2020-03-26 09:54:48

Nge nitegereje ibibintu by’amabank bintera kwibaza ,urajya kuri bank urwaye check bakagusiragiza ,kdi wabageze imbere ubu ngo nukubikuza 500000 nibyo byemewe UMWALIMU SACCO umuntu uri gucuruza imboga ntuzamuha amafr kuri MOMO ngo ayakire birasaba kujya kumu Agent wa Mobile money ,hahuye n’abantu barenga 1000 Ari kuri risk rwose nge ndabona bank zakabaye zitanga service ahubwo Wenda bakagabanya Blanche zikora

2
Clarisse 2020-03-26 09:54:48

Nge nitegereje ibibintu by’amabank bintera kwibaza ,urajya kuri bank urwaye check bakagusiragiza ,kdi wabageze imbere ubu ngo nukubikuza 500000 nibyo byemewe UMWALIMU SACCO umuntu uri gucuruza imboga ntuzamuha amafr kuri MOMO ngo ayakire birasaba kujya kumu Agent wa Mobile money ,hahuye n’abantu barenga 1000 Ari kuri risk rwose nge ndabona bank zakabaye zitanga service ahubwo Wenda bakagabanya Blanche zikora

3
Sissi 2020-03-26 02:55:45

Ahubwo, njyewe ndumva kuyafunga aribyo byatera abantu kwanduzanya. Kuko ubwo nyine uwa gisozi azajya mu mugi ahahurire n uw inyamorambo cyangwa muhima. muri make amashami azaba asigaye azajya abona abantu benshi baturutse mu mpande zitandukanye bitewe n uko amashami abegereye yafunzwe.
Ahubwo igitekerezo cyanjye ni uko bakongera amashami kugira ngo bagabanye umubare w abantu ku ishami runaka. Urugero: Equity bank nta shami igira i Kabuga, I Nyamata, ... ni ukuvuga ko umuntu aturuka iyo yose akaza I remera, Kicukiro , Mu mugi,..., kandi muzi ko kugenda muri iki gihe ari ikibazo. Mubyigeho rwose mwitonze.

4
Nkusi 2020-03-26 02:06:49

uku babigenza kose abakozi bashinzwe gushyira imishahara y’abakozi kuri za accounts zabo bo ntibahagarare , kuko agafaranga karakenewe muri inominsi.burya salaries HR yayikorera murugo ntakibazo abasinya ukabasanga mumago yabo. Leta nirebe uko igenza abantu dore iki cyorezo cyatumye abantu bafunga badahembwe.

Kwamamaza