IGIHE

Ubwiganze bw’abagore mu buyobozi bwa za Minisiteri mu Rwanda

16 6-11-2019 - saa 16:33, Cyprien Niyomwungeri

U Rwanda rukomeje gushimangira ko ubushobozi bw’Umunyarwandakazi ari ntagereranywa mu iterambere ryarwo, ibi bikagaragarira mu gaciro ahabwa kuva mu rugo kugera mu bushorishori bw’imibereho yagutse y’igihugu.

Imibare irivugira. Kuri uyu wa Mbere ubwo Perezida Paul Kagame yashyiragaho abayobozi bashya, byasize umubare w’abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta ari 28, aho abagabo ari 14 n’abagore bakaba 14, ni ukuvuga 50% kuri 50%.

Abaminisitiri bashya bashyizweho ni Aurore Mimosa Munyangaje wa Siporo, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’ibidukikije na Rosemary Mbabazi wagizwe Minisitiri w’urubyiruko n’umuco.

Abagore nibo bayoboye Minisiteri nyinshi zigera kuri 12, mu gihe abagabo bayoboye icyenda. Utabariyemo Minisitiri w’Intebe, ba Minisitiri n’abanyamabanga ba leta ni 27, aho abagore bagize 52%.

Ibi bishimangira ubushobozi bw’umugore mu iterambere ry’igihugu, ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse na politiki y’igihugu yo guteza imbere abagore.

Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

Perezida w’Urwego Ngishwanama rw’inararibonye mu Rwanda, Rutaremara Tito yigeze gusobanura ko gushyira abagore mu buyobozi “Ni ubushake bwa politiki bujyanye n’ibibera mu Rwanda. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore banganaga hafi na 70% by’abaturage bose.’’

Ibihamya bishimangira intambwe idatsikira yo guha umwanya abagore mu miyoborere y’igihugu, aho ubu bageze kuri 50% mu gihe muri Guverinoma ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari igizwe n’abaminisitiri 20 harimo abagore babiri gusa.

Abo ni Immaculée Gahima Kayumba wari Minisitiri ushinzwe itumanaho no gutwara abantu n’ibintu na Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore.

Amateka yerekana ko Guverinoma yo kuwa 28 Nzeri 2004, yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, yari irimo ba Minisitiri 17 n’abanyamabanga ba leta 11. Muri bose abagore bari 10 barimo abanyamabanga ba leta batandatu.

Tariki 14 Nzeri 2010, nabwo hashyizweho Guverinoma nshya ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa kongera kuyobora abanyarwanda. Yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza, igizwe n’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba Leta batatu.

Iyi Guverinoma yarimo abagore icyenda b’abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta.

Muri Guverinoma yashyizweho muri Kanama 2017, ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa kuyobora u Rwanda, abagore bari 13 n’abagabo 18. Ni mu gihe muri Guverinoma yari icyuye igihe yari igizwe n’abaminisitiri 19 barimo abagore icyenda naho mu banyamabanga ba leta 10 harimo abagore babiri.

Ubwiyongere bw’abagore muri Guverinoma nta washidikanya ko buzingiye ku bushobozi bwabo n’umusaruro batanga no mu yindi myanya ikomeye yaba mu nzego za leta n’izigenga.

Abagore bari muri Guverinoma y'u Rwanda kugeza ubu

U Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Kuba u Rwanda rufite abagore 50% muri Guverinoma, bivuze ko rwo na Ethiopia ari bo bafite iki kigero muri Afurika, bikaba ari nabyo bihiga ibindi mu kubahiriza ihame ry’uburinganire muri uru rwego.

Umwaka ushize nibwo Ethiopia yashyizeho guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20, barimo abagore 10.

Raporo ya 2019 y’ihuriro ry’abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU), ku bagore muri politiki, igaragaza ko umwe mu baminisitiri batanu ari umugore, aho kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda kuva mu 2017 bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

Ku mwanya wa Mbere hari Espagne ifite abagore 64.7% muri Guverinoma, Nicaragua ifite 55.6%, Suède ifite 54.4%, Albania ni 53.3%, Colombia ni 52.9%, Costa Rica ni 51.9%, u Rwanda ni 52% bayoboye Minisiteri n’abanyamabanga ba leta, Canada ni 50% n’u Bufaransa bukagira 50%.

Uretse muri Guverinoma, abagore bafite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko mu Mutwe w’Abadepite mu Rwanda aho ari 61.3% bavuye kuri 14% mu 1994. U Rwanda nirwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu bucamanza ni 49.6% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere abagore ari 41%. Mu burezi abakobwa bitabira amashami y’imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga bavuye kuri 56.7% muri 2015 bagera kuri 63.9% muri 2018, na ho abitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bavuye 41.8% muri 2015 bagera kuri 43.8% muri 2018, mu gihe abagore bigisha muri aya mashuri bavuye kuri 32.9% muri 2010 bakagera kuri 42.7% muri 2018.

Abagore 59.99% bafite ubutaka basangiye n’abo bashakanye mu gihe 24.63% bafite ubutaka bihariye. Ibi bigatuma 38% by’abagore bakorana n’ibigo by’imari, batanze ingwate ku butaka bwabo. Abagore bakorana n’ibigo by’imari na bo bikubye 2 mu myaka 4, aho bavuye kuri 36% muri 2012 bagera kuri 63% muri 2016.

Isuku igira isoko

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryashimangiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, kandi rinategenya ko mu myanya y’ubuyobozi, abagore bagomba kuba byibuze 30% by’imyanya ihari.

Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Abagore akaba ari urubuga rw’ubuvugizi n’ubukangurambanga ku bibazo by’abagore hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange n’iry’abagore by’umwihariko.

Uretse itegeko Nshinga, hari andi mategeko arengera uburenganzira bw’umugore nk’iryerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, irage n’izungura, itegeko rihana icyaha cy’ivangura n’amacakubiri, itegeko ryerekeye ishyirwaho ry’abayozi b’inzego z’ibanze n’itegeko rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda.

Hari itegeko rigena imikorere n’inshingano by’urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo (GMO), itegeko rigena ishyirwaho ry’abahagarariye u Rwanda mu nteko y’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba n’itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko azitangira akazi yahawe
Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula amaze umwaka muri Guverinoma
Amb. Nyirahabimana Solina, Minisitiri w'uburinganire n'Iterambere ry'umuryango
Uwizeye Judith ni Minisitiri muri Perezidansi
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Rosemary Mbabazi, Minisitiri w'urubyiruko n'umuco
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana ni umwe mu bamaze igihe muri Guverinoma
Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba, aramenyerewe muri Guverinoma
Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri Kayisire Marie Solange
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kamayirese Germaine
Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi
Nyirarukundo Ignatienne wari Umudepite yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Dam 2019-11-09 00:01:37

Ibi bizatuma na ruswa ishingiye ku gitsina igabanuka

2
Fred 2019-11-08 04:17:15

Ni byiza ko hatabaho ubusumbane bwagambiriwe ,bwateguwe se ,cg se bwabaye bitewe n’imyumvire cg umuco wacu , ngo usange igitsina kimwe nicyo gihabwa amahirwe gusa mu miyoborere y’igihugu cg se mu gufata ibyemezo , aho twaba twibeshye cg dupfukirana izindi mbaraga n’ubushobozi by’igihugu kuko abagore n’abagabo bashoboye kimwe usibye utuntu tumwe na tumwe batandukaniyeho bitewe nuko baremwe.
Gusa ntituzatwarwe no kuhatanira kugira umubare munini w’igitsina runaka mu buyobozi ,ahubwo tuzahatanire kugira abayobozi beza bayobora neza Abanyarwanda ,babavuganira batarya iminwa cg ngo bavuge gusa ibyo babwiwe cg ngo bakorere ku jisho ,nibyo nifuriza aba Babyeyi beza n’akazi keza mu nshingano bahawe.

3
Ndandambara Lena 2019-11-08 02:24:47

Ndashima Perezida wacu pe! Ntako aba atagize ngo abagore bashobore gutanga umusanzu wabo wo kubaka igihugu aliko umunyamakulu wanditse k’ubwitonzi bwonyine ntibuhagije! Kwitonda hanze aliko mu kazi no hanze yako ntiwitonde nahandi hose ntacyo byaba bimaze! Nd’Umugore w’inaribonye ubyanditse kandi mbikuye ku mutima! Nimpanuro natangaga.
Iyo umwanditsi yongeraho ubwitonzi, imikorere n’imikoranire myiza nabandi! Indangagaciro z’Umunyarwandakazi nibi bimwe mubyo twifuza kubona muri aba ba minisitiri.
Imana izabibafashemo.

Tubijeje ubufatanye.

4
Freeman 2019-11-07 04:31:49

@ Dieudonné Hakizayezu , buriya gusebanya n’icyaha gihanirwa .Ko mbona utega iminsi Ministre Mimosa ufite ishyari ko yagiriwe icyizere !? Njyewe twakoranye na Munyangaju Mimoza , n’imudamu wiyubaha uzi kubana na bose kandi n’umuhanga .Mwifurije akazi keza mu mirimwo yahawe kandi nshimiye Président Kagame kuko yashishoze akamugirira icyizere .

5
kk 2019-11-07 03:28:01

Reka twitege ko guverinoma itaha izayoborwa n’umugore, ndetse na Sena. Ikiza cyabo ntabwo barya ruswa nk’abagabo.

6
Sakega 2019-11-07 01:27:49

Ibyo ntagitangaza kirimo , ahubwo hazarebwe umusaruro batanga.

7
Ray 2019-11-07 00:42:59

Ni byiza cyane! Kuko baroroshye kuyoborwa, kuko nta bihanga bibiri mu nkono umwe.

8
mazina 2019-11-07 00:39:41

Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo abadamu Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

9
J.Damas 2019-11-07 00:32:22

Komereza aho Nyakubahwa Perezida, ariko abagabo bose bavane munzego za Leta bajye kuba ba rwiyemeza mirimo nibwo tuzatera imbere kurusha ho. Ibi bizagira inyungu nyinshi. Otherwise, umugabo azajye ahabwa akazi muri Leta only for special case. Thanks!

10
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-06 23:50:36

Hahaaa, oroha gato mwirebere Ikibasumba Mimosa sha!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza