IGIHE

Ubuzima bushaririye bwa Uwineza muri Uganda nyuma y’imyaka icumi aburanye n’umuryango we

0 24-11-2022 - saa 10:33, IGIHE

Imyaka icumi igiye kuzura Uwineza Marceline atandukanye n’umuryango we, atangira inzira ndende yo kubaho nabi mu mahanga atazi akanunu k’ababyeyi n’abavandimwe be.

Uyu mukobwa ubu uri mu kigero cy’imyaka 20, kuri ubu atuye ku mupaka wa Busia utandukanya Uganda na Kenya. Ni ho yagiye gushakira ubuzima nyuma y’ubuzima bw’inzitane yanyuzemo kuva mu Karare ka Nyagatare aho nyirakuru yari atuye kugeza Rubaale, Kampala na Busia hose yabaye.

Uwineza uzwi nka Sharon kuri ubu, yabwiye IGIHE ko yavuye mu Rwanda yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Ababyeyi be Hakorimana Jean Baptiste na Mutuyimana Delphine bahoze batuye mu Majyaruguru, baza kwimukira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Karuruma.

Papa we Hakorimana yari umwubatsi mu gihe Mama we nta kazi yari afite. Yibuka ko yari afite abavandimwe bane barimo Irafasha, Zabayo, Ishimwe Francine na Daniel wari umuhererezi. Nyirakuru yitwaga Béatrice atuye i Nyagatare, ari naho uyu mukobwa yavuye yerekeza muri Uganda.

Uwineza yavuze ko ari umwana utarakundaga kwiga ari nabyo byatumye umuryango we uhitamo kumwohereza kuba kwa nyirakuru muri Nyagatare ubwo yigaga mu mashuri abanza.

Mu mvugo ye wumva afite gushidikanya ku myaka yaviriye mu Rwanda n’iye bwite , icyakora yemeza ko hashize imyaka isaga icumi.

Uko yavuye mu Rwanda…

Uwineza yavuze ko ajya kuva mu Rwanda, yajyanywe n’umuryango w’umugore n’umugabo bari baturanye na nyirakuru i Nyagatare, nubwo we mu mvugo ahita mu Mutara.

Abo bantu ngo bari bafite gahunda yo kwimukira muri Uganda, baza kumwegera bamubwira ko aje bakajyana yazagira ubuzima bwiza.

Umwana yaremeye, bapanga umunsi wo kugenda, byose babikora batamenyesheje nyirakuru (Béatrice).

Ati “Ahantu nabonye twambukiye, twanyuze mu rwuri rw’inka turambuka, ntabwo ari inzira abantu banyuramo. Moto zatugejeje aho ziraparika duhita twambuka muri Uganda aho bita Gashenyi.”

Bageze muri Uganda, wa muryango watangiye gushakisha ubuzima bakorera umugore wari ufite urwuri n’imirima myinshi.

Uwineza yavuze ko ubuzima bwaje kwanga, biba ngombwa ko ba bantu b’abanyarwanda bamujyanye bamutanga bakamuha wa mugore bakoreraga.

Ati “Mbana n’uwo mugore ariko abandi baza kubura, sinzi n’aho bagiye. Nabagayo ariko abana be bajyaga ku ishuri, nanjye ndamubwira nti ndashaka kujya ku ishuri, ambwira ko afite abana benshi ngo ntiyabona uko yanshyirayo, mpita mvayo njya ahandi.”

Yakomeje agira ati “Ahandi nagiye uwo mugore yafi afite umukobwa muri Kampala, banyoherezayo atangira kumfata ankubita, mbonye ntazabishobora mvayo nza aha Busia.”

Muri Busia naho Uwineza avuga ko atabayeho neza, dore ko yaje guterwa inda akahabyarira umwana kuri ubu ufite umwaka n’amezi arindwi.

Uyu mukobwa avuga ko umugabo wamuteye inda ntacyo amufasha kandi ubuzima abayeho muri Busia ngo ni ugukora muri restaurant, yagira amahirwe akabona icyo kurya cyangwa akaburara.

Uwineza yavuze ko icyifuzo cye ari ugusubira mu Rwanda akongera kubona ababyeyi be, gusa akazitirwa n’uko atazi aho baherereye kuko yatandukanye nabo akiri muto, byongeye akaba nta byangombwa agira byaba iby’u Rwanda na Uganda.

Ati “Icyifuzo cyanjye ndashaka kujya mu Rwanda ndebe ababyeyi banjye, ndebe uko bameze. Twigeze gushakisha kuri Facebook ariko mu mafoto yose twabonye nabwo amasura si ay’abantu nzi.”

Mama Shifa uturanye na Uwineza (Sharon), yabwiye IGIHE ko we n’umwana we babayeho ubuzima bwiza, ku buryo abonye umuryango we agataha mu Rwanda byamufasha.

Ati "Ubu ababyeyi be bazi ko yapfuye, nibura bakongera bakamubona kandi n’imyaka ye iracyari mito, wenda abonye ababyeyi hari ukuntu bamushyira mu tuntu tw’imyuga akagira imibereho.”

Yavuze ko “Ubuzima usibye ko ari umukobwa ukiri muto, ubuzima si bwiza. Hano ni ukubona akazi akabona amafaranga ariye iryo joro, ubundi akakabura.”

Nubwo Uwineza nta bushobozi bwo gutaha mu Rwanda afite, yemeza ko amenye aho ababyeyi be baherereye atabura uko abageraho kuko kubaho nabi mu mahanga atakibishoboye.

Uwashaka kugera kuri uyu mukobwa yakwifashisha: +250782645063 (Whatsapp).

Uwineza Marceline uzwi nka Sharon amaze imyaka igera ku icumi muri Uganda nyuma yo gutandukana n'ababyeyi be
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 27-11-2022
0 0 27-11-2022
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza