IGIHE

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara

29 9-01-2019 - saa 08:36, Mukaneza M.Ange

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara.

Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Rwigara na nyina Mukangemanyi, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, ko ku birego byose “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.” Yakomeje agira ati “rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iminsi mike bagizwe abere, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangarije The NewTimes, ko bahagaritse kujuririra uriya mwanzuro nyuma yo kubigirwamo inama n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Ati “Twajuriye nk’Ubushinjacyaha ariko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yadutegetse kudakomeza akoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, rero twafashe umwanzuro wo guhagarika ubujurire”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahamije ko koko babujije ubushinjacyaha gukomeza iby’ubu bujurire kuko guverinoma irajwe ishinga no gushyira umutungo w’igihugu mu bindi bikorwa.

Ati “Ibyo urukiko rwemeye birahagije mu bihe nk’ibi. Hari ibindi bifite akamaro byakoreshwamo umutungo w’igihugu kurusha gukomeza ubu bujurire.”

Ingingo ya 145 y’Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003 rikavugururwa mu 2015, ivuga ko mu byerekeranye no gukurikirana ibyaha, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena politiki rusange kandi ashobora, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha Mukuru amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ni urubanza rwaciwe rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.

Diane Rwigara yishimanye n'abo mu muryango we amaze kugirwa umwere n'urukiko
Byari ibyishimo kuri Mukangemanyi Adeline Rwigara ubwo yagirwaga umwere

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Denny mutabazi 2019-01-10 22:13:29

Muransetsa jye mbona ntakintu na kimwe cyigenga mu rwanda guhera kumudugundu kugeza kubinyamakuru wanditse inkuru inenga L†Etat nti bayisohora wakwandi binezeza abakozi ba FPR bakayisohora naho Diane na Nyina nihwa kuri FPR na L†Etat yayo ntabwo wafasha umuntu na mara akugirire nabi ngo azabona amahoro

2
Mig 2019-01-10 12:43:35

Nanubu sindabasha kumva icyo babahoye! Njya nishyira mu mwanya wabo nkumva birandenze! Nawe utumva akarengane bakorewe utitaye kuwo uriwe utanitaye aho waba ukura umugati/amaramuko uzabigerageze wumve uzatubwira(nubibasha). Kwigira ku mateka biratunaniye abanyarwanda tu!! Hejuru ya biriya byose twabayemo kugeza none, koko ubu twari dukwiye kuba turi muri aya?!

3
nziza 2019-01-10 11:44:56

Arko ubundi abantu bafungwa umwaka wose bakaba abere ntibasubizwe nagaciro bambuwe ninkiko basiragizwa ibyuyu muryango bigagaragako bifite ikindi kibyihishe inyuma

4
nziza 2019-01-10 11:44:56

Arko ubundi abantu bafungwa umwaka wose bakaba abere ntibasubizwe nagaciro bambuwe ninkiko basiragizwa ibyuyu muryango bigagaragako bifite ikindi kibyihishe inyuma

5
Mutamuliza 2019-01-10 07:15:21

Wowe wiyita Ukuri, jya ugabanya ibyo wizera kuko biragaragara ko utaratahura isi n’abayituye, ntibyari ngombwa ko unavugira kunkuru nk’iyi kuko ubwayo ntacyo itwaye, abarekuwe barashima, ababarekuye ntakibazo bibateye, naho ibyo uzana bya bibiliya ntabwo uzi abayanditse aho bahereye n’aho bagejeje, ntabwo uzi aho yagiye inyura uko yasubirwagamo bayihindura mundimi zitandukanye bandika ibindi ngo bahuze n’imico y’ururimi rw’abazaba bayisoma, ariko igikomeye muri ibyo ntabwo uzi abategetsi bakera ibintu bahindaguyemo biyerekezaho kuko bibiliya abantu bafite irasa na original ariko si original, ikimenyimenyi umuntu wese yifitemo bibiliya ya original avukana yo kumenya ikibi n’ikiza ntaho abisomye, abantu iyo bashatse kugendera kuri bibiliya ngo bahuze baracanganyikirwa. Kuvuga rero ngo ubutegetsi buturuka ku Mana nukwigira umwana cyane ugakabya cyangwa se nukwirengagiza, enda se ejo nikugire perezida wa congo! Byibuze se wasomye aho Imana yagiraga inama abanya Israel bayisaba ko bajya bayoborwa n’abantu ukumva icyo yabasubije mbere y’uko ibabwira iti ngaho simbimye uburenganzira bwanyu ariko muzicuza...Imana se niyo iha abantu ibikoresho ngo barwane unesha ategeke? Intambara y’umubiri se Yesu/Yezu ntabwo yiyamye uwari ushatse kuyimutangiriza aciye ugutwi umuntu akagusubizaho? Yahise amubwira ngo iki? Ngo igihe kirageze kandi kirasohoye ngo twe ntiturwana iy’umubiri turwana iy’umwuka. Ntimugafate iby’isi rero ngo mubivunjemo iby’imirongo ya bibiliya abantu bagiye biyongereramo ngo mubitwerere Imana. Ubutegetsi bw’isi buturuka kungufu habaye intambara cyangwa ingufu z’uburiganya niryo hame kuva aho Imana irekeye kuyobora aba Israel, ibyo bongeyemo ngo imana ibwira umwami ngo genda umwice... iyo si Imana nya Mana yabikora, ibindi ujye ubyigisha abashaka kumva muburyo babyifuzamo. Jya ugira neza uko ubishoboye wigendere wirinde ikibi ntawe uyoberwa ikibi niyo bibiliya yambere indi jya uyitondera utazagushwa nayo nubwo ukeneye kuyisoma kuko nibayishe yose.

6
Mucyo Pascal Kevin 2019-01-10 04:21:12

Ubundi se si akarengane baziraga? Murekure n’abandi bazira ibitekerezo byabo kandi nibenshi

7
remy 2019-01-10 02:59:11

YARI DOSSIER VIDE

8
Nd'umunyarwwanda 2019-01-10 01:55:49

Ariko abantu mwandika comments zishingiye kumarangamutima muransetsa. Kuki ntamuntu waje mungo zanyu ngo abakurikirane? Ntabwo inzego z’ubutabera zikurikirana umuntu par hasard, hari ibyo abakekwaho.

Uyu mwali na Nyina nibareke kwijandika mukaduruvayo kogushyigikira abavuga nabi u Rwanda.

Ubundi baca umugani mu Kinyarwanda ngo "Akarenze umunwa Karusha ihamagara".

Aba bategarugori ni bareke kwishongora no kwibonekeza.

Yewe bavuga ngo "nta nzoga ya nzonnyo" = Nta politike ya Diane Rwigara.

9
kalisa 2019-01-10 01:53:53

Nubundi ruriya rubanza ntirwagombaga kuba. Abacamanza bacu byarabagoye kubona impamvu zigira abere bariya bategarugori barenganaga. Diane na Maman we ntibagize ubwoba bwo kwambika ubusa ababarenganyaga.Gusa Diane yajyanywe muri politiki n’urupfu rwa Papa we kandi uwamwishe aramuzi. Niba yarajyanywe muri politiki no kwihorera,namugira inama yo kubireka kuko ingufu ziri imbere ye ntabwo zitinya amagambo. Nanone ntawabura kwishimira ko Diane yakanguye urubyiruko rumwe rwakurikiraga buhumyi.

10
Ukuri 2019-01-10 01:31:36

Imana ? Mu mavanjili yose nasomye ntaho yesu yigeze anenga imiyoborere yabaroma bali barabakoronije. Ahubwo we yibandaga kwigisha abantu kugandukira Imana. Aho yigeze yigaragambya ni cyagihe yasandaje ibicuruzwa munzu y Imana. Synagogue bayihiknduye isoko.
Ni gute yesu yadutegetse gusengera abanzi bacu, gukunda abatwanga, Maman Diane akitwaza bible azi nukuntu atukana, kuli watsap, agatuka polisi yajye kumufunga. Mubaroma haranditse ngo soumettez vous àvos autorités.... Kubaha abategetsi nibyingenzi kuko baba bava ku Mana... Mubyemere cg mu byange umujinya wica nyirawo, haba no ku barwanyi, umusoda cg ukoresha Art martial, karaté cg judo, kungfu etc. ...

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza