IGIHE

U Rwanda rwungutse televiziyo ya mbere ikorera hanze ya Kigali

9 12-01-2019 - saa 14:10, Ishimwe Israel

Umuryango ufite intego yo kwimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere abaturage biciye mu itangazamakuru, ADECCO, watangije Televiziyo Izuba, yabaye iya mbere ikorera hanze ya Kigali, izibanda cyane ku buzima bw’abaturage.

Izuba TV yashibutse mu ishoramari rya Radio Izuba yatangijwe na ADECCO mu 2004, ikorera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni yo ya mbere y’abaturage ibayeho mu mateka y’itangazamakuru ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mutarama 2019, ahagana saa Cyenda z’amanywa nibwo Izuba TV yatangiye kugaragara kuri Star Times ku murongo wa 102 kandi abantu bashobora kuyireba batishyuye ifatabuguzi. Yatangiye itambutsa imiziki na filime ariko vuba izatangira ibiganiro bijyanye n’iterambere ryo mu cyaro.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Izuba TV, Muhire Alphonse Munana, yavuze ko ifite umurongo ujyanye no kwita ku mibereho y’abaturage.

Yagize ati “Ni Radio Izuba ibyaye Televiziyo Izuba. Bifite imikorere imwe iganisha ku iterambere, imibereho n’imiyoborere myiza by’abaturage. Umwihariko wa Izuba TV ni uko ariyo televiziyo ya mbere y’abaturage ibayeho, inakorera hanze y’Umujyi wa Kigali. Umurongo ngenderwaho wayo buri munsi uzita ku kugaragaza imibereho ya buri munsi y’abaturage.’’

Izuba TV ifite inshingano zo kuba ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko ikanafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye za leta.

Munana yakomeje ati “Ntabwo tuza gufata umwanya munini mu myidagaduro, siporo gusa nubwo tutirengagije umubare w’Abanyarwanda babikeneye. Turashaka kubona ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, uburezi bw’abana, imikurire, ubuzima bwa buri munsi bw’Umunyarwanda muri rusange. Tuzanareba ibibazo by’abaturage tubihuze n’imiyoborere y’inzego z’ibanze, ntabwo bitandukana.’’

Abanyamakuru ba Radio Izuba barazirikanwe ku ikubitiro

Izuba TV si televiziyo ije mu bucuruzi no kurushanwa n’abandi bari ku isoko ryo gusakaza amashusho mu Rwanda.

Munana ati “Navuga ko ari ugukomeza kwa Radio Izuba yabaye iya mbere y’abaturage yabayeho. Kuba imaze imyaka isaga 14 ivuga hari uburyo yubatse kuri politiki irambye. Iyo mikorere igaragaza ko ari ikintu cyakozwe cyaratekerejweho.’’

‘‘Abanyamakuru bose ba Radio Izuba bose barahuguwe nibo bazatangirana na Izuba TV. Uko ibiganiro biba byinshi cyangwa dukeneye ubundi bumenyi tuzashaka undi muntu.’’

“Ntabwo turi abantu baje gukinisha Abanyarwanda. Ni urugendo dutangiye nk’uko twabanjirije abandi gushinga radio z’abaturage. Ni televiziyo izagaragara mu gihugu hose. Turifuza ko ahandi televiziyo z’abaturage zizatangizwa bazatureberaho.’’

Izuba TV izita cyane ku buzima bw’abaturiye aho ikorera mu mibereho ya buri munsi.

Mu ntangiriro za Mutarama 2017 nibwo ADECCO yagaragaje umushinga wo gutangiza televiziyo yayo ya Izuba TV.

Iterambere rya televiziyo mu rwa Gasabo ryarihuse kuko mbere ya 2013 hari imwe rukumbi, Televiziyo y’u Rwanda yashinzwe mu 1991.

Izuba TV ibaye iya 14 u Rwanda rwungutse. Ziyongera kuri Radio 34, ibinyamakuru byandika ku mpapuro 28, ibitangazamakuru mpuzamahanga bitatu n’ibindi bikorera kuri internet.

Izuba TV yatangiye ifite inshingano zo kuba ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze
Izuba TV ibaye iya 14 u Rwanda rwungutse
Izuba TV yatangiye kugaragara kuri Star Times ku murongo wa 102
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
umutoni 2019-01-13 13:49:10

keep it up ngoma nizereko nibindi bizaza

2
Emmy 2019-01-12 19:35:48

Ariko numwe wakora kuri SALUSI FM

3
dunia 2019-01-12 16:55:25

Tv ndayikunze,ariko c ibiganiro munana yaduhaga ubu ni ukwihanagura cga azajya yigora abiduhe kuko habamo ubwenge!

4
Bwenge 2019-01-12 15:54:51

Dore ibintu hitatu byatuma Ngoma itera imbere 1-Kuba. Hashirwa amatara ku mihanda kuburyo yagera mu bice nibura bita kuko kuva Ahitwa Rompuwe kugara mu mujyi hari amatara noneho hakongerwa andi matara yava Rompuwe akagera nibura mu birometero bibiri werekeza Ikigali Cg werekeza Rusumo kuko burya Rompuwe niho mutima wa Ngoma 2-kuba hakubakwa kaminuza ikomeye kuburyo yatuma hagendwa cyane Cg se kiriya kigo cy’amashuri yisumbuye cya kabare kikagirwa kaminuza kuko cyubatse neza hakavugururwaho ibintu bike kandi kiri ahantu heza hagutse hanabereye kaminuza kandi gifite ubutaka bunini buriho ibibuga byose kandi byiza uretse icy umupira wamaguru cyavugururwa kuko ubona kaminuza yaho ntagatege kuko ntabuta butubutse ifite ikigo kirahantu habi mbese iyi hari ninki shuri ryisumbuye ntabantu benshi ikururara nibimwe nyine byo kwa padili na masera biba bicecetse kandi siyo si turimo 3-hakubakwa nkindanda zikomeye kandi zifite akazi nka Bralirwa , Skool ,Texrwa Cg leta kuko nkubu izi nganda Zishyurwa ahantu hamwe sibyiza kuko kwanza zangiza ikirere zirimo kuko ibyuka biba byahuriye hamwe ariko nka leta iyo ijya ifata nkinganda ebyeri ikazishyira muri buri karere batuma uturere dutera imbere niyo mpamvu nizi za kenya zitera imbere usanga nka za Kericho ariho hari uruganda tutunganya icyayi gusa ugasanga nka Elidoletti niho hari ibigega bya Peterori nahandi gutyo mbese usanga buri karere kashyushye mwiterambere kuko kaba gafite umwihariko wako kuburyo numuturage aba azi neza buri gace kuko kaba kihariye kukintu runaka .... Ariko hano iwacu usanga ibintu bijya hamwe bikaba ari nabyo byongera inzererezi nabasabiriza kuko buri wese yumva ko ikigali ariho hari ubuzima gusa . Sinzi impamvu abatekinisiye ba leta baba batazi Uko iterambere risaranganywa

5
Anita 2019-01-12 15:21:04

Noneho Ngoma wabona iteye imbere wa mensiya wavugwaga na Habyarimana Juvenal ko ariwe uzateza imbere Kibungo Ngoma wabona abonetse naya matara yo kumuhanda azagera mu murenge wa Remera wabona aje na cya kibuga cyari kubakwa Kabuye wabona cyubatswe na Group s. De Kabare wabona ihinduwemo kaminuza ikomeye nkuko byari biteganijwe ariko se ko mbona imyaka icumi yashize !?!? Nzabandora

6
Anita 2019-01-12 15:18:04

Noneho Ngoma wabona iteye imbere wa mensiya wavugwaga na Habyarimana Juvenal ko ariwe uzateza imbere Kibungo Ngoma wabona abonetse naya matara yo kumuhanda azagera mu murenge wa Remera wabona aje na cya kibuga cyari kubakwa Kabuye wabona cyubatswe na Group s. De Kabare wabona ihinduwemo kaminuza ikomeye nkuko byari biteganijwe ariko se ko mbona imyaka icumi yashize !?!? Nzabandora

7
Anita 2019-01-12 15:13:09

Noneho Ngoma wabona iteye imbere wa mensiya wavugwaga na Habyarimana Juvenal ko ariwe uzateza imbere Kibungo Ngoma wabona abonetse naya matara yo kumuhanda azagera mu murenge wa Remera wabona aje na cya kibuga cyari kubakwa Kabuye wabona cyubatswe na Group s. De Kabare wabona ihinduwemo kaminuza ikomeye nkuko byari biteganijwe ariko se ko mbona imyaka icumi yashize !?!? Nzabandora

8
Kamanzi Tito 2019-01-12 12:14:47

Byiza cyane! Turabyishimiye kandi uruhare rwacu narwo mu biganiro bitandukanye rurahari.

9
MWARIMU 2019-01-12 08:33:32

alphonse MUHIRE MUNANA ARASHOBOYE PE.BATEKEREJE NEZA KUMUGIRA UMUYOBOZI.

Kwamamaza