IGIHE

U Rwanda rwohereje abapolisi 140 bo kurinda abanyacyubahiro muri Centrafrique

0 20-05-2022 - saa 08:58, IGIHE

Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ryerekeza muri Centrafrique, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurinda abanyacyubahiro batandukanye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ibikorwa, DCG Felix Namuhoranye, ku wa Kane, yahaye impanuro iryo tsinda riyobowe na CSP Vincent B. Habintwari. Bagize icyiciciro cya karindwi (RWAPSU-7).

Bazasimbura bagenzi babo 140 bayobowe na ACP Innocent Rutagarama Kanyamihigo, bamaze umwaka umwe bakora akazi ko kurinda abanyacyubahiro bo muri Centrafrique.

DIGP Namuhoranye yasabye aba bapolisi kutirebaho, kandi bagakora kinyamwuga mu gihe bazamara mu butumwa.

Yababwiye ko ishyaka bafite mbere yo kugenda rikwiye kuzabaranga no mu kazi, bagahorana ikinyabupfura kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bize.

Yagize ati "Muhe agaciro akazi mugiye gukora, mube aho mugomba kuba, muhagerere ku gihe kandi muhakorere ibyo mugomba kuhakorera. Mufite akazi gakomeye ko kurinda abayobozi ba Centrafrique ndetse n’abanyacyubahiro b’Umuryango w’abibumbye, kuhaba kwanyu ni byo bizabaha umutekano n’umutuzo."

"Ibi muzabigeraho nimuba tayari ku kazi, mukigirira icyizere, kandi mukaba tayari buri gihe cyose.”

Yabibukije ko bagiye bahagarariye u Rwanda muri Centrafrique, bityo bakwiye guharanira ko ibendera ry’igihugu rizamuka.

Iri tsinda ry’abapolisi barinda abayobozi muri Centrafrique rifite inshingano zo kurinda Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri.

Ni na bo banarinda Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri Centrafrique.

DIGP Namuhoranye yabibukije ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, kandi n’abagituye batekanye, bityo rero ko uwo mutekano bazawushakira n’abaturage bagiye kurinda.

Yabasabye kujya bubahana kandi bakagirana inama, ko ari byo bizabafasha kugera ku nshingano zabo kandi bigahesha isura nziza itsinda ryabo, banirinda amagambo adafite umumaro, ubusinzi, bakazirikana kubaha imico y’ahandi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ibikorwa, DCG Felix Namuhoranye, yasabye aba bapolisi kugendera kuri gahunda, ntibirebeho
Abapolisi bagiye muri Centrafrique bayobowe na CSP Vincent B. Habintwari
DIGP Namuhoranye aha impanuro abapolisi bagiye muri Centrafrique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza