IGIHE

U Rwanda rwiteguye kwereka Blinken ishingiro ry’ifungwa rya Rusesabagina

0 4-08-2022 - saa 13:51, Philbert Girinema

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko yiteguye kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, ikamugaragariza ko ifungwa rya Paul Rusesabagina rikurikije amategeko y’u Rwanda na Mpuzamahanga.

Blinken ategerejwe i Kigali mu Cyumweru gitaha, mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi ukomeye wa Amerika rwa mbere kuva Joe Biden yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minaffet yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugirana na Blinken ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba, imihindukire y’ibihe n’ibindi.

Ibi biganiro byitezwe kandi ko bizagaruka ku bibazo by’umutekano mu karere, aho u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu gutuma akarere k’ibiyaga bigari gatekana.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rigira riti “u Rwanda rwiteguye kungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu nk’uko rutahwemye kubikora mu mibanire yarwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, aherutse kubwira Abanyamakuru ko mu ruzinduko rwa Blinken i Kigali, azanabonana na Perezida Kagame kandi ko n’ingingo ijyanye n’ifungwa rya Rusesabagina bazayiganiraho.

Ati “ Bazaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibibazo by’igihugu n’akarere muri rusange. Azanavuga ku ngingo ijyanye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rivuga ko mu biganiro bizahuza impande zombi, u Rwanda ruzagaragaza ko ifungwa rya Rusesabagina ryubahirije amategeko.

Ati “Ku bijyanye n’Umunyarwanda Paul Rusesabagina twaganiriyeho na Amerika inshuro nyinshi mu myaka 10 ishize, rwishimiye uyu mwanya wo kongera kugaragaza neza ko ifungwa rye no guhamywa ibyaha bikomeye byakorewe abaturage b’u Rwanda (bigizwemo uruhare nawe n’abandi 20 bareganwa) mu gihe yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ryari rikurikije amategeko yaba ay’u Rwanda na Mpuzamahanga.”

Abasenateri ba Amerika bamwe bamaze iminsi basaba ko mu gihe u Rwanda rutarekura Rusesabagina, rwahita ruhagarikirwa inkunga rwahabwaga n’iki gihugu yifashishwaga mu bijyanye n’igisirikare.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko hari abayobozi b’ibihugu bikomeye basabye u Rwanda ko rurekura Rusesabagina, ariko akabasubiza ko rufite ubutabera bwigenga, kandi ko bwaciye urubanza rwe mu mucyo, imyanzuro yarwo ariyo ikwiriye gukurikizwa.

Si ubwa mbere u Rwanda rusa n’urushyirwa ku gitutu ariko rukerekana ko ari igihugu cyigenga. Ibintu nk’ibi byabaye kuri Ingabire Victoire, Perezida Kagame akurira uwo ariwe inzira ku murima ko nta gitutu gishobora gushyirwa ku Rwanda ngo rurekure umunyabyaha.

Amerika irashaka ko Paul Rusesabagina afungurwa ngo kuko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko. U Rwanda rwo rusobanura ko nta tegeko na rimwe ryigeze rihonyorwa mu ifungwa rye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza