Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya E7 Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, akubiyemo ibirimo kubaka mu Rwanda ikigo gitanga serivisi z’icapiro.
E7 Group ni ikigo kizobereye mu bijyanye no gutanga serivisi z’icapiro. Ni icya Abu Dhabi Developmental Holding Company (ADQ), ikigega cy’ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwashyize kuri X rwavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na E7 Group buzibanda kuri serivisi zitandukanye zirimo no gutangiza icyo kigo.
Rirakomeza riti “Ubu bufatanye burimo serivisi zitandukanye, ndetse no kubaka uruganda rw’ikitegererezo ruzafasha mu guteza imbere itangwa rya serivisi za leta no guteza imbere gahunda yo kugira u Rwanda igicumbi cy’inganda zigezweho mu karere.”
E7 Group iherereye i Abu Dhabi yahoze yitwa United Printing & Publishing (UPP) ihindurwa E7 Group mu 2023 nyuma yo guhuzwa na ADC Acquisition Corporation yari ifite intego yo gushaka ibigo yakwihuza na byo mu gushora imari.
Ni ikigo kiri ku isoko ry’imari n’imigabane rya Abu Dhabi. Gikora imirimo itandukanye ijyanye no gucapa inyandiko nk’indangamuntu, amakarita ya banki, pasiporo, ibikoresho byo gupfunyikamo, gucapa ibinyamakuru, ibitabo, imfashanyigisho zo mu burezi n’ibindi.
Ni ikigo cyinjiza agatubutse aho nko mu 2024, cyinjije miliyoni 189$. Gifite umutungo ubarizwa muri miliyoni 645$ kikagira abakozi barenga 1300.
Ni mu gihe ADQ ibarizwamo E7 Group, ari ikigega cyashinzwe mu 2018. Kugeza muri Kamena 2025 cyabarirwaga umutungo wa miliyari 225$. Mu 2023 cyungutse arenga miliyari 4,3$ cyinjiza arenga miliyari 30,4$.
U Rwanda rukomeje guteza imbere urwego rw’inganda, aho nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 5% muri Werurwe 2025.
Muri Werurwe 2025 Minisitiri w’Intebe , Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko umusaruro ukomoka mu nganda wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.
Mu byanya by’inganda biri hirya no hino mu gihugu, hamaze kugeramo inganda 230 zatangiye gukora neza kandi zirimo gutanga umusaruro, na ho inganda zigera 98 ziracyubakwa.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw’inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!