IGIHE

U Rwanda rwasubije abadepite b’u Bwongereza basabye irekurwa rya Col Byabagamba na Rusagara

26 6-11-2019 - saa 20:31, IGIHE

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasubije abadepite b’u Bwongereza baheruka kwandika basaba umukuru w’igihugu gufungura Col Byabagamba Tom na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, kubera impamvu zirimo uburwayi.

Kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019, nibwo abadepite barangajwe imbere na Baroness D’Souza wigeze kuyobora sena y’u Bwongereza, bandikiye Perezida Kagame bamusaba kurekura abahoze ari abasirikare barimo Tom Byabagamba na Frank Rusagara.

Bafungiwe ibyaha birimo kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi uri umuyobozi no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Ubwo bandikaga basabira Byabagamba na Rusagara kurekurwa, bavugaga ko bamaze imyaka itanu bafunzwe kandi ubuzima bwabo butameze neza, kuko Byabagamba yahawe inyunganirangingo nyuma yo kubagwa umugongo, mu gihe Rusagara arwaye prostate n’ibibazo byo mu ngingo.

Byongeye, ngo umugore wa Rusagara yitabye Imana uyu ari muri gereza ku buryo abana bamaze igihe badafte ababyeyi, bakaba bifuza kubana n’uwo basigaranye.

Ibaruwa y’abadepite b’u Bwongereza isoza ivuga ko "kurekura Byabagamba na Rusagara bizagaragariza u Bwongerza ndetse n’amahanga yose ko u Rwanda rugirira impuhwe abagororwa barwaye kandi bamaze igihe bafunzwe."

Minisitiri Busingye yabanje kuvuga ko Byabagamba na Rusagara ku wa 31 Werurwe 2016 bahamijwe ibyaha bikomeye mu mategeko y’u Rwanda, bagahanishwa igifungo cy’imyaka 21 na 20 nk’uko bakurikirana.

Yagaragaje ko Byabagamba na Rusagara bajuririye icyemezo cy’urukiko rwa mbere, ikibazo cyabo kikaba kirimo gukurikiranwa n’urukiko rw’ubujurire.

Yagaragaje ko ibitekerezo by’inzego zitandukanye bidashobora kugira uruhare mu kugena imyanzuro y’inkiko, atanga urugero ku gisubizo u Bwongereza buheruka guha akanama k’umuryango w’abibumbye, ubwo kavugaga ko bugomba kureka Julian Assange washinze Wikileaks akava muri ambasade ya Ecuador i Londres, ariko agisohoka bwahise bumufata.

Ati “Mu mategeko y’u Rwanda, ntabwo ari buri gihe Guverinoma yakwivanga mu kibazo kirimo gukurikiranwa n’inkiko. Kereka igihe yaba ibisabwe bikurikije amategeko, naho ubundi byaba bidakwiye ku buyobozi nyubahirizategeko kuvuga ku kibazo kiri mu nkiko, hagamijwe kugena umwanzuro warwo nk’uko mubisaba mu ibaruwa yanyu.”

“Igikorwa nk’icyo cyaha ari ukwivanga kudakwiriye mu bwigenge bw’inkiko. Amategeko yo mu Rwanda atanga inzira yemewe ikurikizwa mu gusaba imbabazi, ari nayo Byabagamba na Rusagara bashobora kunyuramo hakurikijwe amategeko yagenwe.

Biteganyijwe ko Urukiko rw’Ubujurire ruzafata umwanzuro ku rubanza rwa Byabagamba na Rusagara mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2019.

Byabagamba na Rusagara bategereje umwanzuro w'ubujurire, mu gihe Kabayiza Francois bareganwaga we yarekuwe kubera ko imyaka itanu yakatiwe yarangiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
kagabo jean 2019-11-08 08:14:50

ahubwo bambwirire abo bongereza babanze bavuge kuri za nterahamwe bacumbikiye iwabo cg babatuzanire igihugu kibacire imanza, hanyuma babone kwivanga mu byacu, tu ndamaganye.

2
HK ILD 2019-11-08 08:10:43

hahaha!! Ariko njye muratse pe iyo muvuga ngo abazungu baradusuzungura ibintubyose nibo tubicyesha uburezi ubuvuzi ikorabuhanga intwaro ubucuruzi kandi abayozi niho babika imitugo biba abaturage ubwo nibavuga ngo bagiye gufatira iyomitungo nokubabuza gukandagiza ikirenge kubutaka bw’ubwogeraza azarebeko batazahita babafungura

3
Veteran 2019-11-08 06:44:31

Turkia iti aba kurdes batuvire ku mupaka babangamiye umutekano wigihugu cyacu. America ikagenda ibirometero ibihumbi n’ibihumbi ishaka abanzi bayo.
Abanzi burwanda baradutera bakica abaturage, abakuru biyo mitwe bigaramiye iyo america na Europe. Umugabo arimenya atakwimenya bagapfa.

4
Edwin Rugema 2019-11-08 04:01:08

Erega abo basabira imbabazi nabanyarwanda..Gusa muli kamere yacu abanyarwanda ntidukunda abatunenga kandi byo ubwabyo ninenge..
Iwacu kunenga umukuru wigihugu nicyaha cyakwicisha..Kunenga ntibivuga ko wanze igihugu ahubwo nuko uba ubona ibintu muburyo butandukanye,

5
Kkk 2019-11-08 00:38:34

Umusaza nashyiremo imiyaga ariko nabi bareke gukomeza gutsimbarara biyemera! No one is above the law, Ako kantu bakumve nezaa. Nitambukiraga

6
HABUMUGISHA JEAN PIERRE 2019-11-07 23:44:03

Abaganga bifuza imirambo yo kwigiraho bizagorana kuko mu Rwanda kugira icyo ukora ku mubiri w’uwitabye Imana usanga binyuranye n’umuco wacu ariko niba byashoboka bakagira amafaranga menshi bagenera nyir’umubiri kandi hagakorwa amasezerano y’uko babyumvikanyeho ndumva bizafasha.

7
Nkunzurwanda 2 2019-11-07 13:55:36

Nchigikiye ibyavuzwe nuwiyise Kim nundi wiyise Tito. Nibabanze bagese ubwiwabo. Nuko ntasoni kandi ari bamutarambirwa ntibagatinyutse kuba bagira uwo ariwe wese babera umwarimo nagatebe gatoke babayemo imyaka irenze 3.
Ibi nibihe ibihugu byacu bikwiye gutangiriraho kwibuka ko bene biriya bihugu ntabwarimu bwabo igihe cyabyo kirangiye

Ariko byashoboka aruko twiyubashye tukihagararaho tukigirira ikizere tugahurwa izo ruswa zabo...baza kudutamika natwe tukasama...

8
socrate 2019-11-07 13:13:33

ariko mbona hari byinshi dukwiye gukosora niko twibaze ikibazo: tuzarekera aho ryari kwiruka inyuma yabazungu?ni umenya igihe umwaka aho niho batazongera kukugiraho ububasha.

9
Agasuzuguro 2019-11-07 09:19:11

Ariko iyo muvuga ngo ngo abazungu barabasuzugura kandi ugasanga ababayobora ku minsi 365 y’ umwaka bamarayo irenze 1/2, ariho bivuriza, abana babo ariho biga, aribo babaha cash zo kubatukamo,... musanga namwe gusuzugurwa atarimwe mubiduteza. Umunsi abanyagrica baretse kwirirwa bahunahuna i burayi n, Amerika, China,, Japan,... ako gasuzuguro kazashira.

10
eric 2019-11-07 06:35:04

Babafunge agasuzuguro bagiraga tom akubita ba superieurs biwe kuri stade amahoro na rusagara agikuriye Finance Minadef yarebaga abantu nkibirutsi bye umurengwe warabarenze babazirike bumve ko na nyina wundi abyara umuhungu.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza