IGIHE

U Rwanda rwarashe indege y’intambara ya RDC, isubira i Goma yaka umuriro

0 24-01-2023 - saa 18:24, Muhire Desire, Rabbi Malo Umucunguzi

Indege ya Sukhoi-25 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashweho n’ingabo z’u Rwanda, ubwo yinjiraga mu kirere cyarwo mu karere ka Rubavu, ndetse amashusho yafashwe yerekana ko yagiye kuzimirizwa i Goma.

Ahagana Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’iyi ndege iri kwaka umuriro ku ibaba ry’iburyo.

Hari andi mafoto yabonetse ayigaragaza yatobaguwe n’amasasu ku ruhande rumwe.
Ntiyahise igwa hasi, ahubwo yakomeje ijya guparika ku Kibuga cy’Indege cya Goma iri kwaka umuriro, aho abakozi bacyo bari bahise bayizimya.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko "Uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu, indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuri ya gatatu. Ingamba z’ubwirinzi zahise zifatwa. U Rwanda rurasaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi.”

Umwe mu baturage bari ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo yabwiye IGIHE ati "Mu kanya twumvise ikintu gituritse ubwo twavaga i Goma nk’ibisanzwe, tubona indege hejuru isubira muri Congo. Kiraturitse cyane ntabwo byari bisanzwe kumva igisasu nk’iki."

Mbere y’iyi nshuro, indege za FARDC zavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse rimwe yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

U Rwanda rwamaganye ubushotoranyi bwa RDC, ndetse muri iki gihe yakomeje gukoresha imvugo isa n’isura intambara.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutunduka, yasohoye itangazo asoza ashimagira ijambo rya Perezida Tshisekedi ubwo yari mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 20 Nzeri 2022.

Icyo gihe yagize ati "Twebwe, abaturage ba Congo, twiyemeje, kuri iyi nshuro, gushyira iherezo ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, ikiguzi byasaba cyose."

Ni imvugo u Rwanda rwikijeho ko RDC yaba ishaka kurugabaho ibitero.

Iki kibuga cy’indege cya Goma kirimo gukoreshwa n’izi ndege, kinakoreshwa cyane n’abacanshuro benshi bo mu Burayi, ari nabo bagicunga, bakita no kuri izi ndege za Sukhoi.

Mu itangazo iheruka gusohora, Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku bacancuro baheruka kwitabazwa na RDC. Yavuze ko ari ikimenyetso cyeruye ko "RDC irimo kwitegura intambara, aho kuba amahoro."

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko nibiba ngombwa guhangana nabo, u Rwanda rufite ubushobozi buhagije.

Iyi ndege yagiye kuzimirizwa i Goma nyuma yo kuraswaho ubwo yari yinjiye mu Rwanda
Bigaragara ko iyi ndege yangiritse nyuma yo kuraswaho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza