IGIHE

U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko hari ahafungirwa abantu hatazwi

14 11-02-2019 - saa 17:13, HABIMANA James

Polisi y’u Rwanda n’Ubushinjacyaha Bukuru, byavuze ko mu Rwanda nta hantu hatazwi hafungirwa abantu nk’uko bivugwa, ndetse ko nta n’ahigeze habaho.

Umuyobozi mukuru wa Polisi w’ungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yabwiye abanyamakuru ko bitumvikana uburyo abantu bavuga ko hari ahafungirwa abantu hatazwi kandi nabo ubwabo bavuga ko hatazwi, ibi ngo bigaragaza koko ko hadari.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere ubwo inzego zitandukanye zirimo Ubushinjacyaha bukuru, Urwego rw’Igihugu rushinze Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’igihugu n’izindi nzego, zagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku Cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, cyatangiye kuri uyu wa 11 kugeza ku wa 15 Gashyantare 2019.

Izi nzego zabajijwe n’itangazamakuru ikibazo cy’abantu bamwe bavuga ko bakunze guhura n’ikibazo cyo kumenya aho abantu babo bafungiwe ngo babe babasura cyangwa bakurikirane ikibazo, n’ingamba zihari ngo iki kibazo kirandurwe mu gihugu.

Ubwo yavugaga kuri iki kibazo, DIGP Marizamunda yagize ati “Igihugu cyacu kigendera ku mategeko ntabwo dushobora kwemera ko tugira ahantu hatazwi hafungirwa abantu, nta n’ahahari, ahantu hatazwi se wowe utahazi uvuga ute ko hahari kandi utahazi? Ntabwo haba hazwi nyine, nkeka ko namwe muvuga ko bivugwa”.

Yakomeje agira ati “Igihugu cyacu kigendera ku mategeko nta hantu hatazwi dufungira abantu, nta hateganywa kuzabaho kandi nta n’ahigeze habaho.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko aho hantu hadari, cyane ko itegeko rivuga ko umuntu wese wafunze umuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko ashobora gukurikiranwa agahanwa.

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko hari ahantu hatazwi hahari, ndangira ngo mbibutse ko itegeko rivuga ko umuntu wese wafunze umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ashobora kuregwa ku mucamanza hagafatwa icyemezo cyo kumuhana, ubwo ni uburenganzira abanyarwanda bafite”.

Yakomeje agira ati “Haramutse hari umuntu wavuga ati umuntu wanjye yarabuze afungiye ahantu hatazwi yabigaragaza, nanjye nk’uko byavuzwe niba aho hantu hatazwi ubwo ntihazwi, haramutse hazwi byaba byiza ukahagaragaza, ariko haramutse hatazwi uwo muntu ashobora no kuba yaragiye mu bindi atanafunze”.

Hanagarutswe kandi ku kibazo cy’abantu bafungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, ku buryo ngo hari abafungwa bakarenza iminsi yagenwe n’amategeko.

Mutangana yagize ati “Twagitanzeho umurongo ndetse twamaganye ababikora, abashinjacyaha barabizi ndetse n’abagenzacyaha ari nabo batangira gufunga.”

Yavuze ko haramutse hari uwahohotewe, yatanga ayo makuru kandi bigahita bikurikiranwa.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ahantu hatazwi hafungirwa abantu mu Rwanda badahari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ana 2019-02-13 10:55:10

None kuki hali abo bajyana babafunze ibitambaro mu mutwe?? Silo badashaka ko infungwa zimenya aho zigiye?? Kuki mubeshya ibintu twese tuzi ko alibyo? Ahubwo nimuvugishe ukuli mutange ni impamvu mufunga abantu ibitambaro mu mutwe

2
Kamuzinzi 2019-02-12 10:12:56

Aba bavuga ko hatigeze habaho kandi hatanariho icyo nababwira ni kimwe gusa: UZEMERA KO MU RWANDA HARI AMAZU ATAZWI BITA "SAFE HOUSES" ARI UKO NAWE BIKUGEZEHO, NAWE NUHAFUNGIRWA NIBWO UZEMERA KO HABAHO

3
kamanzi 2019-02-12 06:09:43

ukabibutsa ariko ko hari nabajya mu nyeshyamba kd leta ntayakwishingira ababurirwa irengero bose , ariko umuntu agiye kurigiswa ubibbona watanga ayo makuru dufite ninyeshamba aha zirimo inzererezi zabanyerondo

4
celestin 2019-02-12 05:12:39

Utaranigwa agaramye agirango ijuru riba hafi da!

5
celestin 2019-02-12 02:11:58

Yewe reka mbaseke gusa ntakindi nabakorera kabisa

6
Umuzoba 2019-02-12 00:32:00

Ndasaba abantu mwese kujya mwizera ibyo abayobozi bacu batubwiye maze tukirinda ibihuha. Baratubwira ko aho hantu hatazwi hafungirwa abantu ntahabaho, ntihigeze habaho (wenda habagaho), kandi ntabwo hateganyijwe kubaho.

7
kixima 2019-02-12 00:24:52

Na Amerika irahagira nkanswe u Rwanda. Muzabaze abafungiwe Guantanamo. Imyaka 10 batarahura numucamanza.
n’Imana hari abo ijyana ahatazwi nkanswe abantu

8
Ngarama 2019-02-11 22:56:54

Njye nzi neza ko uwabisobanura neza bikumvikana ari komisiyo y’uburenganzira bwa muntu. Kuko niyo ibitse agahinda k’imiryango y’ababurirwa irengero bose. Ariko se ko na Uganda ifunga aantu akagaruka bahanya ko bafungiwe ahantu hatazwi, twe tukabiyishinja, byavugwa ko natwe tubikora tukabigarama?!

9
Gahanga 2019-02-11 22:48:39

Aho hantu haba hazwi nabahategiye gusa ariko.uwo.bajyanye.kuhafungira.ntabwo aba ahazi uyu muyobozi ntabwo yatanze ibisonuro bifatika ntabunararibonye yakoresheje

10
john 2019-02-11 13:20:00

ibyaribyo byose haba hazwi, uwo bibaho ntaba ahazi.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza