IGIHE

U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ikigo cy’Iterambere cya OECD

9 21-05-2019 - saa 13:42, IGIHE

U Rwanda rwinjiye mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere cyashinzwe n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu, OECD, aho cyiyongereye mu bindi 54 biwubarizwamo.

OECD Development Centre, ikigo u Rwanda rwinjiyemo cyashinzwe mu 1961 nk’ikigo cyigenga kigamije guhuza OECD n’ibihugu biyigize mu biganiro ku gusangira ubumenyi no guteza imbere ubukungu.

U Rwanda rubaye igihugu cy’ikinyamuryango nyuma yo kwandika rubisaba mu Ugushyingo 2018.

Mu busabe bwarwo, u Rwanda rwagaragaza ko rushaka kuba umunyamuryango kugira ngo rurusheho guteza imbere no kuvugurura birushijeho urwego rw’ishoramari.

Magingo aya, OECD Development Centre ifite ibihugu by’ibinyamuryango 54 birimo ibyateye imbere n’ibikiri mu nzira y’abajyambere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yigeze gutangaza ko kuba umunyamuryango w’iki kigo ari ingenzi ku Rwanda kuko rwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse ko ari ‘ingenzi gutangira kwigira ku bandi bateye iyi ntambwe mbere yacu’.

Ati “Kuba Umunyamuryango w’ikipe ifite intego yo guteza imbere urwego rw’ishoramari ndetse n’amahame y’ubucuruzi.”

Mu bihugu byo muri Afurika bibarizwa muri iki kigo harimo Misiri, Côte d’Ivoire, Ibirwa bya Maurice, Ghana, Sénégal, Afurika y’Epfo, Maroc na Tunisia.

Kibarizwamo kandi ibindi bikomeye nk’u Bubiligi, u Bwongereza, Brésil, Israel, u Buyapani, u Bufaransa n’ibindi.

Ku rundi ruhande, muri Kanama 2018 hamenyekanye amakuru y’uko u Rwanda rushaka kuba igihugu cya mbere cya Afurika kibarizwa muri OECD.

Abanya-Israel, Yehuda Weinstein wabaye Intumwa Nkuru ya Leta na Ron Prosor wabaye Ambasaderi muri Loni bari gufasha u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwinjiza mu Muryango w’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere, OECD (Organization for Economic Co-operation and Development.

The Jerusalem Post icyo gihe yanditse ko Weinstein na Prosor (Binjije Israel muri OECD mu 2010 nyuma y’imyaka itatu itegereje) bahuye na Perezida Paul Kagame n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo baganira inyungu z’igihugu mu kuwinjiramo, zishingiye ku iterambere no kongera ishoramari mvamahanga.

Weinstein ati “Batweretse ubushake ko babishaka. Mu gihe gito badusabye gukorana. Bati ‘mufite ubunararibonye, mwabikoze muri Israel, mwanafasha u Rwanda kubigeraho.”

U Rwanda rusabwa ibikubiye mu ngingo eshanu zirimo kwihaza mu ishyirwaho ry’amategeko, politiki ihamye, ubutabera bwigenga, banki zitajegajega no kunoza imibanire n’amahanga. Urugendo rwo kwemererwa kwinjira muri OECD rushobora gutwara imyaka itanu.

Nta gihugu cyo muri Afurika kibarizwa muri OECD na Afurika y’Epfo yabigerageje ntiyahiriwe kuko yagonzwe n’uburyo bw’imiyoborere.

Usibye u Rwanda rwinjiye mu Kigo cy’Iterambere cya OECD, Equateur nayo ni ikindi gihugu cyahawe ikaze.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, ni we wahagarariye u Rwanda mu nama yabereye i Paris aho rwaherewe ubunyamuryango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nshimyumukiza jado 2019-05-22 13:20:22

urwanda rurakataje mwiterambere kuburyo bugaragara nanjye niyemeje gusigasira ibyagezweho ,gusa mukomeze kutugezaho amakururu meza nkuko mubikora murakoze!

2
Kalisa 2019-05-22 06:55:19

OECD irimo ibihugu bikungahaye kw’isi. OECD development centre ikagibwamo n’ibihugu byifuza kugirwa inama y’uko byava mubukene. Mwibuke ko igihugu nka Togo kiri muri OECD development centre !!! Togo ni igihugu abanyeshuri bakubitwa nk’ibisambo byo mw’isoko !!! Togo ni igihugu abagore bannyara bahagaze !!! Murumva ko gikeneye inama y’uko cyasohoka mubutindi n’imico mibi. U Rwanda rwemerewe kwinjira muri OECD development centre.

3
Njyewe 2019-05-22 01:21:31

Ntabwo yivuguruza, u Rwanda rwinjiye muri "OECD development centre", ntabwo ari "OECD", biratandukanye. Nta gihufu cya Africa kiba muri OECD.

OECD itandukanye na OECD development centre.

4
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-21 21:59:40

Ko OECD igizwe n’ibihugu by’abaherwe, u Rwanda rujyanyemo iki?

Nkurikije aho u Rwanda rugeze mw’iterambere, haracyari inzira ndende cyane rwose kuburyo uyu muryango ugiye kuturunguruka gusa!

Ntitukigirigite ngo niturangiza duseke!

5
Joe 2019-05-21 21:29:54

Iyi nkuru irimo kuvuguruzanya kwinshi! Bishobotse yasubirwamo ikaduha inkuru isobanutse. Umunyamakuru ati u Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri Africa cyinjiye muri OECD, ahandi ngo ibihugu by’Africa biri muri uyu muryango ni Misiri, Afrique du sud, Cote d’Ivoire, Ghana, etc! Ahandi ngo u Rwanda rwasabye kujya muri uyu muryango mu Gushyingo 2018 kandi ngo rwabyemerewe; ahandi ngo urugendo rwo kwemererwa kwinjira muri OECD ngo rushobora gutwara imyaka itanu! What kind of contradictions!

6
Lumbalu 2019-05-21 13:11:56

Ibyo Kiiza akomoje nanjye ubwanjye nabyibajijeho. Iyi nkuru irimo ingingo zivuguruza hagati yazo kuburyo uwuyisoma agira ibibazo asigarana bidafite ibisubizo muri iyi nkuru kandi bituma asigarana inkeke ku kuri muri iyi nkuru. Birtyo yanozwa.

7
[email protected] 2019-05-21 11:38:52

Ko mwivuguruza? Muri kutwereka ibihungu binyamuryango bya Africa mukongera muti u Rwanda ni urwa mbere

8
kanani eric 2019-05-21 10:32:08

RWANDA KORA IBYO AMAHANGA YANANIWE(TWESE NKABA NYARWANDA TUFATANE URUNANA NTAWUSIGAYE INYUMA,YABA UWO MUSAZA ,UMUKECURU ,ICIKE ,IPFUBYI ,ABAKENE)MPAMYA NEZA KO IYO UBUYOBOZI ARI BWIZA NTAMUKENE WABAHO,IBIGENEWE UMUTURAJYE BUMUGERAHO KU GIHE ,BITAJYA MU MIFUKA YABABASHIJWE,BAYOBOZI BO MUNZEGO ZOSE NIMWE BWIRA,MUKORE INSHINGANO ZANYU KUKO BISABWA ,MWIRINDE (RUSWA ,KUGURISHA SERVICE ,AGASUZUGORO,KUTUMVA IBIBAZO BYABATURAJYE,GUSIRAGIZA UMUTURAGE...............)UREBE NGO URWANDA TURABA PARADIZO(NKA QATAR).

9
Kiiza 2019-05-21 08:31:19

Iyi nkuru ntabwo isobanutse nagato. Njye maze kuyisoma ubugira gatatu ariko sindasobanukirwa.

Hamwe muti u Rwanda rwabaye umunyamuryango’’mwarangiza muti kugeza ubu nta gihugu cy’Africa kiremerwa kuba umunyamuryango

Ariko kandi muti mubihugu bibarizwamo’’harimo misiri, Sénégal, Cote d’ Ivoire?????

Bishobotse mwayisubiramo

Kwamamaza