Abanyarwanda baba mu Bwongereza no muri Irlande n’inshuti zabo barenga 1000 bizihije imyaka 31 ishize u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ni igikorwa cyabereye i Londres ku wa 04 Nyakanga 2025.
Abitabiriye bari baturutse mu mijyi itandukanye irimo uwa Manchester, Coventry, Newcastle, Liverpool, Nottingham, Bristol, n’indi itandukanye, ibigaragaza uburyo Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bazirikana igihugu cy’inkomoko.
Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku kuzirikana ahahise hanategurwa ejo hazaza heza h’u Rwanda.
Abitabiriye baririmbiwe na Ruti Joel na mugenzi we Clement-the-Guitarist bari baturutse mu Rwanda bagiye kwifatanya n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza,Johnston Busingye, yashimiye Abanyarwanda baba mu Bwongereza ku muhati wabo badahwema kugaragaza mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.
Yavuze ko mu gihe mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora ari ngombwa gukomeza kuzirikana umurava w’abagabo n’abagore, abasore n’inkumi bitanze kugira ngo u Rwanda rubohorwe, buri wese abe afite aho yita mu rugo.
Ati “Bigaragaza uburyo mwubahiriza inshingano mu guteza imbere igihugu cyacu, mubifashijwemo no kunga ubumwe. Byaba mu bikorwa bitandukanye nko kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi bikorwa, muba muhari kandi uruhare rwanyu ni ingirakamaro.”
Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali, Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RwandAir n’abandi ku ruhare bagize kugira ngo iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora gikunde.
Yavuze ko abo bafatanyabikorwa bagize uruhare runini mu guhuza ababa muri Diaspora no kuganira na bo ari na ko babereka amahirwe yo gusura no gushora imari mu Rwanda.
Amb Busingye yongeye gushimangira ko kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, bigaragaza uburyo Abanyarwanda baba mu Bwongereza bunze ubumwe n’uburyo biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, bazirikana ahahise, bishimira ibigezwego ari na ko bategura ejo hazaza heza.
Abitabiriye iki gikorwa kandi banyuzwe n’imbyino gakondo zabyinwe na Inyange Troupe rigizwe n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!