IGIHE

Turi igihugu gikora nka Laboratwari - Perezida Kagame avuga ku gufungurira imipaka abanyamahanga

5 9-10-2019 - saa 22:15, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Paul Kagame yavuze ko icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungurira amarembo abantu bose bifuza kuruzamo, cyaturutse ku mahitamo n’iterambere ribyihishemo, asaba ibindi bihugu kubikora kuko impungenge bifite rwagaragaje ko nta shingiro zifite.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko abanyamahanga bose bashaka kuza mu Rwanda, guhera muri Mutarama 2018 bazajya baka visa y’iminsi 30 bageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mipaka yarwo.

Ubwo yafunguraga inama Nyafurika y’Urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt Africa Summit’ 2019, irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 9 kugeza kuwa 11 Ukwakira 2019, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku rugendo rwagejeje u Rwanda ku gufungurira amarembo abanyamahanga bose.

Iyi nama yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko basaga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu 91 byo muri Afurika no hanze yayo.

Perezida Kagame yabajijwe uko icyemezo cyo gufungurira imipaka abashaka kuza mu Rwanda bose cyaje, avuga ko korohereza abantu kubona viza, korohereza abantu kuza no gutura mu gihugu, byaturutse ku mpamvu nyinshi.

Yavuze ko imwe mu mpamvu yari ugushaka ubumenyi n’impano zihagije zo kubakiraho kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza kugera.

Ati “Kuki tutakwemerera abaturanyi, abandi bantu ku mugabane dusangiye byinshi kuza hano kuziba icyo cyuho. Byakemuraga ikibazo cy’igihugu cyacu n’icy’abantu baza hano bakabona icyo gukora”.

Perezida Kagame yavuze ko abaseta ibirenge mu gufungura imipaka bagaragaza impungenge zumvikana ariko ubunararibonye u Rwanda rufite bwasubiza zimwe muri izo mpungenge.

Zimwe muri izo mpungenge ndetse n’u Rwanda rwari rufite ni uko gufungura imipaka byatuma rwibasirwa n’ibyaha yaba ibiturutse muri Afurika ndetse no ku Isi yose.

Perezida Kagame yagize ati “Dufite amategeko yashyizweho yo kurwanya ibyaha kandi kurwanya ibyaha ntibirobanura ko uri umwenegihugu cyangwa uri umunyamahanga. Dukomeje inzego zacu zo guhangana nabyo, zizahangana nabyo ku waza hano wese gukora ibyaha”.

“Twabikuyeho nk’ikibazo kandi ubunararibonye dufite muri iyi myaka twemeye urujya n’uruza abantu binjira mu gihugu, ntitwigeze tubona na gato cyiyongeraho ku rwego rw’ibyaha”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanafunguye imipaka ngo rwerekane ko rushyigikiye ukwihuza, urujya n’uruza rw’ibintu, serivisi n’abantu atari mu magambo ahubwo ari mu ngiro. Ibi bishimangira ko rwiyemeje kuba igihugu gikora nka Laboratwari.

Ati “Turi igihugu gikora nka Laboratwari kandi turishimye kuko niba tubashije gukora ibintu tukerekana ko bishoboka twishimiye kubikomeza”

Yakomeje agira ati “Ntabwo mfite uburenganzira bwo kubaza undi muntu ngo kuki udakora ibi n’ibi ariko mfite uburenganzira bwo kubereka ko bimwe mu bibazo bafite ntabihari”.

Raporo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ya 2018 yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, mu bijyanye no gufungurira amarembo abaza imbere mu gihugu.

Gufungura imipaka k’u Rwanda, bigamije guteza imbere ubucuruzi no gukomeza gutuma ruba ahantu habera inama mpuzamahanga.

Kugeza ubu kandi abenegihugu b’Ibihugu bya Afurika bifuza gusura u Rwanda cyangwa kurunyuramo, bemerewe kwinjira bakabona viza yo kwinjira cyangwa guhita bageze ku mupaka.

Gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), iteganya kwihutisha iterambere ry’umugabane hakurwaho imbogamizi zimwe na zimwe nk’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Iyi gahunda yemejwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika muri Mutarama 2015 i Addis Ababa muri Ethiopia, iteganya ko mu 2018 ibihugu bya Afurika byagombaga kuba byakuriyeho viza Abanyafurika.

Abarenga ibihumbi 10 bitabiriye iyi nama ya YouthConnekt
Ni ku nshuro ya gatatu iyi nama ibaye kuva yashyirwa ku rwego rwa Afurika
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byareba inyungu u Rwanda rwakuye mu gufungurira abashaka kuruzamo imipaka
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rugomba guharanira ko Afurika iba mu rugo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugabo 2019-10-10 07:31:39

Gufungurira abandi imiryango ariko ntigufungurirwe ntacyo bimaze. Abanysrwanda twabaye ibicibwa kw isi yose cyane cyane mubihugu by Africa. Dutegerejeko Rwanda y ubutaha yabera mu gihugu kimwe cyAfrica. Ubonye nibura iyaba yaberaga mu karere kamwe mu Rwanda mukareba uko uturere twazamutse.

2
dusabe 2019-10-10 05:51:33

Dufungure imipaka,ariko tureke gufunga ijya muli Uganda.Otherwise kwaba ari ukwivuguza.
Ntabwo twashaka United Africans itarimo Abagande.

3
Justin 2019-10-10 03:29:35

Dufungurira imipaka abanyamahanga binjira mu Rwanda, tukayifungira abanyarwanda bashaka guhahirana n’abaturanyi!!

4
kamegeri 2019-10-10 01:22:36

Ibyo u Rwanda rwiyemeje ni byiza kugirango abanyamahanga binjire nta kibazo.Bizateza igihugu imbere.Bihuje n’ibyo bible ivuga yuko abatuye isi bagomba kuba "umwe" kandi bagakundana,aho kurwana.Mu isi nshya ivugwa henshi muli bible,Visas zizavaho burundu,kubera ko isi izaba igihugu kimwe,itegekwa na Yesu.Ibibazo byose bizavaho,kubera ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma utari kure.
Ndetse nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga,urupfu n’indwara bizavaho burundu.
Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo ubifatanye no gushaka imana.Bible yerekana ko abibera mu byisi gusa batazaba muli paradizo.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma.

5
Jean 2019-10-10 00:44:49

Nibyiza, ariko no kurusohokamo umuntu akaba yajya nka UG birakenewe. Thanks

Kwamamaza