Umunyarwanda witwa Nkubito Kevin w’imyaka 29 wari Sous-Lieutenant mu Ngabo za Canada, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka ikomeye, imuhitana we n’abandi babiri.
Polisi ya Canada yatangaje ko iyi modoka yari itwaye ingabo zo mu gace ka Oromocto (imwe mu mijyi yo muri Canada), irenga umuhanda igonga igiti ihita iturika ari na ko yahise ifatwa n’inkongi, batatu barimo na Sous Lieutenant Kevin Nkubito bahita bitaba Imana.
Polisi ya Canada yatangaje ko iyi modoka yakoreye impanuka mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Fredericton uherereye mu Ntara ya New Brunswick, imwe mu zigize iki gihugu.
Uru rwego rushinzwe umutekano rwatangaje ko biteganyijwe ko hakorwa isuzuma ry’abo bantu kugira ngo hamenyekane neza inkomoko zabo, ndetse harebwe icyateye impanuka nyirizina.
Umwe mu bo mu muryango wa Sous-Lieutenant Kevin Nkubito mu gahinda gakomeye, yabwiye itangazamakuru ko ari igihombo gikomeye kubura umuntu nka Nkubito wari ugitegerejweho byinshi mu iterambere rye n’iry’igihugu cye cyane ko yari akiri muto.
Uyu muvandimwe wa Sous-Lieutenant Kevin Nkubito, yavuze ko umuvandimwe we yari amaze imyaka itatu akorera Igisirikare cya Canada ariko abana n’umuryango we muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko misa zo gusabira Sous Lieutenant Kevin Nkubito zizabera ku Kigo cy’Amashuri cya IFAK Kimihurura giherereye mu Karere ka Gasabo ku matariki atandukanye.
Ku wa 18 Nyakanga 2024, iyo misa izatangira Saa Saba na 15, ku wa 19 Nyakanga 2024 ibe Saa Saba 15 na none, mu gihe iyo ku wa 20 Nyakanga 2024 izaba guhera Saa Moya za mu gitondo.
Misa isoza gahunda yo gusabira Sous-Lieutenant Kevin Nkubito izaba ku wa 21 Nyakanga 2024 Saa tanu z’amanywa na none ibere kuri IFAK Kimihurura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!