IGIHE

Rwanda Ultimate Golf Course yasuye Urwibutso rwa Bisesero, yiyemeza guhangana n’ingengabiterezo ya Jenoside

0 14-05-2025 - saa 17:04, Nsanzimana Erneste

Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf Course (RUGC), ikigo gishinzwe kubungabunga Ikibuga cya Kigali cya Golf biyemeje kurangwa n’umurava nk’uwaranze abo mu Bisesero bagahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ku wa 13 Gicurasi 2025, ni bwo abo bakozi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero.

Ni rumwe muri enye ziherutse gushyirwa mu Murage w’Isi na UNESCO, kubera ubutwari bwo kwirwanaho bwaranze Abatutsi bo mu Bisesero.

Abo bakozi basobanuriwe ko Ababiligi baciyemo ibice Abanyarwanda, bituma kuva mu 1959 Abatutsi hirya no hino mu gihugu batangira gutotezwa no kumeneshwa.

Gakoko Aaron warokokeye mu Bisesero watanze ubuhanya, yavuze ko batangiye kwirwanaho kuva mu 1959.

Yerekanye ko we ubwe mu 1994 yatse imbunda eshatu abajandarume n’umusirikare wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Yagaragaje ko nubwo banyuze mu bikomeye ubu babanye neza n’ababiciye bagafashanya mu mirimo itandukanye.

Ati “Turababaye kuba badahari ngo barebe uko abarokokeye mu Bisesero twiyubatse”.

Ukwezi kwa Mata 1994 kwarangiye Abatutsi bo mu Bisesero bataranyenganyezwa n’ibitero by’Interahamwe bituma ku wa 3 Gicurasi 1994 hakorwa inama yiswe iy’umutekano ifatirwamo umwanzuro wo kongera umubare w’ingabo n’Interahamwe zijya kwica abo mu Bisesero.

Ni ko byagenze kuko Abatutsi bo mu Bisesero batangiye kugabwaho ibitero simusiga birimo icyo ku itariki 13 Gicurasi 1994 cyiciwemo abarenga ibihumbi 30.

Perezida w’Inama Njyanama, akaba na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yashimye abakozi ba RUGC basuye Urwibutso rwa Bisesero, avuga ko ari amahirwe kuba abenshi muri bo ari urubyiruko.

Ati “Turabasaba kudufasha kurwanya ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hano mu Bisesero hafite umwihariko kuko Abatutsi baho bahisemo gufatanyiriza hamwe kurwanya ibitero by’Interahamwe. Bari bafite intego ivuga ngo ‘dupfe turwana aho gupfa duhunga”.

Umuyobozi wa RUGC, Gaston Gasore yagaragaje ko abashakaga ko u Rwanda rusibama ku ikarita y’Isi, bateye mu Banyarwanda umwiryane, no kwanga bagenzi babo basangiraga, bagashyingirana, bababibamo urwango rwo kubambura ubumuntu.

Ati “Ayo mateka mabi yacu turi kuyakuramo icyatuma tuba umwe. Natwe ubwacu twizere ko indangagaciro tuboneye aha, ziradufasha, kubera ko turacyafite urugendo rukomeye. Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari, mu bakuze no mu rubyiruko. Niyo mpamvu tugomba guhaguruka nk’urubyiruko tukifashisha imbuga nkoranyambaga mu kuyirwanya”.

Mu Batutsi barenga ibihumbi 60 bari batuye mu Bisesero harokotse 1300 ari na bo bongeye kwiyubaka, barashyingirana Bisesero yongera guturwa.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50.

Gakoko warokokeye mu Bisesero yatanze ubuhamya bw'uko birwanyeho mu bihe bya Jenoside ariko bakarushwa imbaraga
Umuyobozi wa RUGC, Gaston Gasore , yasabye abakozi b'iki kigo kugira ubutwari nk'ubwaranze abo mu Bisesero
Abayobozi ba RUGC bunamiye Abatutsi bo mu Bisesero bishwe muri Jenoside
Abakozi ba RUGC basobanururiwe umurava waranze Abatutsi bo mu Bisesero muri Jenoside
Abakozi ba RUGC basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza