Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rwamagana bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ugeza ku mugoroba ukabura mu ngo zabo, nyamara mu bandi baturanyi uhari.
Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, kimwe no mu yindi mirenge itandukanye.
Abaturage bavuga ko buri nimugoroba umuriro ukunze kugenda bagasigara mu kizima, ukongera kugaruka hagati ya Saa Tanu na Saa Sita z’ijoro, mu gihe ahandi uza ari muke ku buryo badashobora gucana amatara cyangwa ngo babe bacomeka n’ikindi kintu.
Uwera Chantal utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga, yavuze ko ikibazo bafite ari uko ‘cash power’ zabo zizimya bakabura umuriro nyamara hari abo begeranye baba bacanye.
Ati “Guhera Saa 18:00 nibwo umuriro uba wagiye ariko twe dufite n’umwihariko niba dutandukanye n’abandi ntabwo tubizi, hari n’igihe cash power hashira iminsi ibiri nta mibare irimo yaragiye tukibaza uko byagenze bikaducanga. Mu minsi ishize nagiye no kuri REG bambwira ko ikibazo cyacu bakizi ngo bateganyije kugikemura muri Mutarama none irarangiye.’’
Uwizeye we yavuze ko iyo amashanyarazi abuze abana babo batabona uko basubiramo amasomo, avuga ko batazi ikibazo gituma babura umuriro kandi. abaturanyi babo bawufite.
Ati “Ntabwo tubizi niba ari ikibazo cya cash power, abayobozi ba REG nibo bakwiriye kumenya ikibazo gihari bakakidukemurira. Niba ari ikibazo cy’umuriro muke nibo bakwiriye kukimenya twe ntabwo twabimenya ariko biratubangamiye kuko iyo twabuze umuriro hari abaturanyi baba bacanye neza, turasaba ko REG idukemurira ikibazo kuko irakizi.’’
Mukandayambaje Angelique, yavuze ko iki kibazo bakigejeje kuri REG ishami rya Rwamagana. Ubuyobozi ngo bwababwiye ko bukizi ariko ngo Mutarama bari barabemereye ko izarangira bagikemuye, none yarangiye kidakemutse.
Umuyobozi wa REG ishami rya Rwamagana, Maniraguha Jean Pierre, yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ngo kigaragara mu mirenge icumi.
Ati ‘‘Ni ikibazo cy’ahantu hari umuriro muke, mu byukuri atari muke nk’uko bikwiye ahubwo ni umuyoboro baba baragiye bakurura ukaba muremure hanyuma bikagera aho umuyoboro ucika intege. Ubwo rero ntabwo ariho honyine kiriya kibazo kiri gusa. Muri aka karere tugifite hafi mu mirenge icumi hari ubwo buryo bw’amashanyarazi yagiye akwirakwizwa bikaza guteza iki kibazo.’’
Maniraguha yavuze ko bagiye gutanga isoko ryo kuvugurura iyo miyoboro bitume abaturage babona umuriro mwinshi kandi ubahagije.
Yijeje abaturage bose bafite iki kibazo ko REG iticaye, ko mu minsi mike bazabona abakozi bazaza kugikemura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!