IGIHE

Rutsiro: Abagabo n’abanyamadini bahawe umukoro wo kurandura igwingira ry’abana bato

0 9-11-2018 - saa 15:51, Evariste Nsengimana

Abagabo n’abanyamadini basabwe kugira uruhare rwihariye mu gukumira igwingira ry’abana bato, bahabwa umukoro wo guhindura imyumviye no gukumira ibyongerera umuvuduko icyo kibazo birimo kubyara benshi n’ibindi.

Abahanga mu by’imirire n’imikurire ya muntu bavuga ko kugwingira ari imwe mu ngaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo, mu bwenge no mu mbamutima, bikagira ingaruka ku hazaza he n’ah’igihugu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Amb. Soline Nyirahabimana n’Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr. Anita Asiimwe, bagaragaje ko kugwingira bitakumirwa hatabayeho imbaraga zihariye z’abihayimana n’abagabo.

Babigaragaje kuri uyu wa Kane, mu biganiro bagiranye n’abaturage, abafatanyabikorwa n’abakozi b’Akarere ka Rutsiro, bigamije gukumira igwingira ry’abana bato no kwita ku mikurire myiza y’abana.

Umukozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imirire muri World Vision, Niyonambaza Aline, yavuze ko ‘Gahunda zigamije gukumira igwingira ry’abana mu miryango ziharirwa abagore, abagabo bakigira ntibindeba ntibahahire urugo cyangwa bakagurisha ibiribwa bigize indyo yuzuye.’

Nsengimana Théogène, uhagarariye amatorero muri ADEPR, yavuze ko ‘amakimbirane mu miryango ari mu bidindiza gahunda zizamura umuryango, atanga urugero rw’abashwana kubera abagabo bahora mu kabari bakanagurisha ibitunga urugo’.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko abanyamadini bari mu bavuga abaturage bakumva vuba kandi ko abenshi bagira idini babarizwamo, abaha umukoro wihariye wo kwigisha abantu bagahindura imyumvire.

Ati “Nagira ngo mbasabe by’umwihariko, mwigishe abantu iby’umwuka ariko munibuke iby’umubiri. Roho nzima, iture mu mubiri muzima. Kuko hari ubwo ndeba ukuntu muvuga rikijyana [...] icyo mwasabye abayoboke banyu, akenshi baragikora. Mugaruke ku isoko mwigishe indangagaciro kuko nyinshi zakemura biriya bibazo.”

Yabasabye ko bashyira imbaraga zihariye mu guhindura imyumvire y’abaturage ku bibazo birimo abagurisha imitungo y’urugo, abagurisha inkunga bahabwa y’ifu ya Shisha Kibondo n’amata aho kubiha abana, abatarumva gahunda zo kuboneza urubyaro n’ibindi bituma abana b’u Rwanda bagwingira.

Abagabo nabo basabwe kwita ku burere bw’abana babo haba mu mirire, mu buzima, mu isuku no kubarinda ihohoterwa, ntibaharire abagore gusa cyangwa abandi barera abana, kuko umwana ari uw’ababyeyi bombi.

Dr. Asiimwe yavuze ko hari igihe abantu bavuga imibare y’abana bagwingiye mu buryo bw’ijanisha, uburemere bwabyo ntibwumvikane nyamara ari ikibazo gikomeye.

Yatanze urugero ku Karere ka Rutsiro kagaragaje ko mu bana 15873 kapimye umwaka ushize, kasanze 24,4% (3879) bafite ibibazo by’igwingira, avuga ko aba bangana n’abaturage b’umudugudu wose.

Ati “Gahunda mbonezamikurire kugira ngo izashinge imizi, ni uko igirwamo uruhare n’ababyeyi bose […] Umwana kugira ngo akure uko tubyifuza ni uko dufatanya twese. Tubikoze buri umwe, umwana tumucamo uduce, ntabwo tumwubaka uko bikwiye.”

Nk’uko byatangajwe na Dr. Asiimwe, ingo mbonezamikurire cyangwa amarerero mu ngo z’abaturage, ku mashuri no mu nsengero ni kimwe mu bisubizo by’ibibazo bibangamira imikurire y’abana.

Ababyeyi, abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa basabwe gushyira imbaraga mu gukwirakwiza aya marerero mu midugudu yose.

Leta yashizeho ingamba zihamye zo guteza imbere imirire y’abana zirimo gutanga ‘Ongera Intungamubiri’ agafu k’uruvange rwa vitamine zigera kuri 15 n’imyunyu ngungu kavangwa mu mafunguro y’abana bari hagati y’amezi 6 kugeza 23.

Muri ibi biganiro byabereye mu Murenge wa Ruhango, abana bahawe amata n’ibisuguti bikungahaye ku ntungamubiri zifasha umwana gukura neza atagwingiye.

Abakuru bakanguriwe gahunda zitandukanye zirimo izo kuboneza urubyaro, isuku, gutegura indyo yuzuye n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), bwerekanye ko abana 38% bagwingiye, 9% bafite ibiro bidahagije ugereranyije n’imyaka bafite naho 37% bafite amaraso adahagije.

Umwaka ushize wa 2017 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko ku Isi hari abana miliyoni 151 bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.

Abajyanama b'ubuzima ni bamwe mu bantu bagira uruhare mu gukurikirana imikurire y'abana
Abana bahawe amata n'ibisuguti
Abaturage bo mu Murenge wa Ruhango muri Rutsiro basobanuriwe akamaro ko gufatanya mu kwita ku mikurire y'abana
Abayobozi bari gusobanura uko ifu yitwa Ongera Intungamubiri ikoreshwa
Ongera Intungamubiri ni ifu yifashishwa mu kurwanya igwingira ry'abana
Abana bahawe amata n'ibisuguti bibafasha mu mikurire yabo
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Soline Nyirahabimana ari guha abana amata
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Soline Nyirahabimana, aganiriza abaturage
Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr. Anita Asiimwe, yagaragaje ko kugwingira bitakumirwa hatabayeho imbaraga zihariye z’abihayimana n’abagabo.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza