IGIHE

Ruswa n’akarengane nta mwanya bigomba kugira mu mikorere yacu- Meya Kayitesi

2 7-11-2019 - saa 19:24, Akayezu Jean de Dieu

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yibukije ko buri muturage wese agomba kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu bityo iterambere rikadindira.

Yabigarutseho ku wa 6 Ugushyingo 2019, mu bukangurambaga bwihariye bwo kurwanya ruswa n’akarengane, bwahawe insanganyamatsiko igira iti “Kamonyi izira ruswa n’akarengane.”

Abaturage na Sosiyete Sivile Nyarwanda ntibahwemye gushyira mu majwi inzego z’ibanze ko zaka abaturage ruswa by’umwihariko abakenera serivisi leta igenera abo mu byiciro bitandukanye.

Ubushakashatsi bwiswe ‘Rwanda Bribery Index 2018’ bwamuritswe n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, bugaragaza ko mu 2018 hatanzwe ruswa yitwa nto ya 7,717,641,193 Frw.

Bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze hakiri ruswa nyinshi ku rugero rwa 30.9%, mu bijyanye n’imyubakire bikaba bikiri hejuru kuri 44.12%. Mu rwego rw’abikorera iri kuri 19.28%.

Muri Kamonyi ubuyobozi bwahisemo gutegura ubukangurambaga bwahujwe no guteza imbere imikino, aho imirenge yahurijwe mu marushanwa y’umupira w’amaguru, atangirwamo ubutumwa buganisha ku kurwanya ruswa n’akarengane.

Ni gahunda izamara ukwezi, ikaba iri gukorwa ku bufatanye n’abaturage, inzego zinyuranye zirimo ibigo bya Leta n’imiryango itari iya Leta n’inzego z’umutekano.

Meya Kayitesi Alice yavuze ko gutanga serivisi nziza mu nzego zose bigomba kuba umuco, asaba abaturage kwirinda gukora ibintu bidaciye mu mucyo kandi babifiteho uburenganzira.

Yagize ati “Nk’urugero aho kugira ngo wige ukore ikizamini ushaka akazi ahubwo ukumva ko ugomba gutanga amafaranga ugashyirwa mu mwanya, ibyo ntabwo aribyo kandi tuzakora ibishoboka byose ababa bafite iyo ngeso bayicikeho mu nzego zose.”

Yasabye abayobozi muri rusange kurangwa n’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kwirinda icyo aricyo cyose cyabagusha mu cyaha cya ruswa.

Yakomeje abwira abaturage “Kwamagana ruswa mu mikorere yabo ya buri munsi, bakumva ko kuyirwanya yo n’akarengane ari inshingano zabo, kugira ngo bafashe umuturage gutera intambwe iganisha ku mibereho myiza n’iterambere.”

Abaturage na bo bamaze gusobanukirwa ko nta mpamvu yo gutanga ruswa kandi Leta yarashyizeho amategeko n’amabwiriza ku mitangire ya serivisi zose.

Habimana Pierre utuye mu Kagari ka Kayonza yagize ati “Urugero niba nshaka kubaka, ngomba kuzirikana gusaba icyangombwa cyo kubaka kandi biratangwa.”

“Nta mpamvu yo kunyura ku ruhande ngo ababishinzwe babe banyihererana bansabe ruswa ngo nzamure inyubako nta ruhushya. Ibyo ni ubujiji ni n’amakosa kandi bitera n’igihombo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko niba hari ubufasha Leta igenera umuturage ku buntu bigomba kumugeraho nkuko amategeko n’amabwiriza abiteganya, nta mpamvu yo kuba umugenerwabikorwa yatanga ikiguzi runaka kuri ubwo bufasha kandi ntaho biteganyijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice n'abandi bayobozi basuhuza abakinnyi mbere y'umukino
Meya Kayitesi Alice yari afite akanyamuneza ku maso, yagendaga akora mu biganza bya buri mukinnyi ku mpande zombi
Iyi mikino yateguwe mu bukangurambaga bugamije kurwanya ruswa n'akarengane
Ni ibikorwa byahawe insanganyamatsiko igira iti “Kamonyi izira ruswa n’akarengane”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yibukije ko buri muturage wese agomba kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko idindiza iterambere ry'igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nzayisenga Mathieu 2019-11-08 22:59:41

Uretse gushaka kwiyamamaza mubitangazamakuru binyuranye kugirango barusheho kugaragarira abayobozi bakuru ko bazi gukora,Buriya Mayor ibyo ururimi rwe ruvuga atinye Imana bihura nibyo ibiganza bye bikora?INGABIRE Immacule icyakora nkunda ko atariye Iminwa mukumwibutsa ko abayobozi atari shyashya.
Ngaho mayor niyisuzume are be abantu yarenganyije mukazi mubakozi bashyizwe mumirimo,narebe uko yahishiriye ruswa yatanzwe mu ivugururwa ry’isoko RYA Kayenzi ryatumye amafranga agera kuri miliyoni eshanu udashobora kubonera ibisobanuro muri comptabilite ubundi Kayenzi(Executif) igasinyira abagize akanama ka amasoko.Mayor Kayitesi washyigikiye Celestin Mumanyanga ya Ruswa mukubaka amazu muri Rugalika none akamuhemba kumwimurira I Karama none ndabona abo yashyigikiye muri ubwo busambo nibo mbona bamuri ubwo busambo nibo bamuri mubitugu(ubwo se abo baturage ushuka kuvugisha ukuri wowe udafite bazakwigiraho bate),Ubu EX -Mbonigaba wavuga ko utamurenganyije kweli kuko adafite bene wabo mubana muri nyobozi....
Niba wanga akarengane uzarenganure Eric wari ushinzwe amashyamba mwashutse guha abaturage ibiti mwarangiza mukamwitakana ngo ibyo yakoze ntimubizi nkaho abatishoboye ibiti bubakishije wumvaga babikurahe?
Muri Kamonyi hari 1.Ruswa ,2.Akarengane kandi ntiwabirwanya kururimi ngo ubishobore utabirwanyije mubikorwa Mayor!Mayor Kayitesi ibi urimo ninko kwikorera publicite.kandi H.E ntiwamujijisha wifashishije itangazamakuru ngo bikunde kuko arena ibikorwa buri munsi kuruta amagambo avugwa buri munsi.Bravo H.E uri umutware mwiza dukunda iyaba bakwigiragaho Bose.

2
Rutaremara Alex 2019-11-08 00:44:13

Rutaremara alex

Kwamamaza