IGIHE

RURA yaburiye abashoferi badakoresha mubazi muri ‘Taxi Voiture’

5 14-08-2019 - saa 07:45, Akayezu Jean de Dieu

Urwego Ngenzuramikorere [RURA] rwatangaje ko rugiye kongera imbaraga mu guhana abashoferi ba Taxi Voiture birengagiza nkana gukoresha ikoranabuhanga rya Yegocabs ryo gukoresha mubazi mu kwishyura amafaranga y’urugendo hagendewe ku bilometero byakozwe.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019, nyuma y’ibiganiro byahuje abakozi b’uru rwego n’abayobozi b’amakoperative, abayobora ibigo bitwara abagenzi hakoreshejwe Taxi Voiture n’ubuyobozi bw’ikigo Yego Innovision Ltd cyazanye iri koranabuhanga rya Yegocabs.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko hari abashoferi bakomeje gufatwa mu Mujyi wa Kigali badafite mubazi mu modoka zabo ndetse n’abazifite bazicomora ku bushake.

RURA itangaza ko ikoranabuhanga rya Yegocabs ryoroshya umutekano kuko rishobora kwifashisha GPS mu kureba aho imodoka iherereye no gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe yagize ikibazo.

Abayobozi b’amakoperative n’ibigo bitwara abagenzi hakoreshejwe taxi voiture bagaragaje ko zimwe mu mbogamizi abashoferi bahura nazo ari uko hari ubwo izi mashini za Yegocabs zibura internet cyangwa umuriro ugashiramo bityo bagahitamo kuzicomora.

Ikindi bagaragaje nk’imbogamizi ni ukuba hagati yabo n’ikigo Yego Innovation Ltd nta buryo bwo guhanahana amakuru.

Nkurunziza Theogene yagize ati “Iri koranabuhanga turarikoresha ariko turacyafite imbogamizi z’abaturage batarabasha kumva akamaro ko gukoresha mubazi, ikindi kandi natwe tugira ikibazo cy’uko izi mashini baduhaye hari ubwo zibura internet cyangwa umuriro ugashiramo.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Yego Innovation Ltd, Uwamahoro Aline, yavuze ko igiye gushyiraho ingamba n’uburyo bwihariye bwo kuganira n’abashoferi cyangwa abayobozi b’amakoperative bakoreramo.

Ubusanzwe imodoka ihagurutse yandikirwa 1500Frw mu gihe iyo ikoze ikilometero kimwe hagenda hiyongeraho 700 Frw kuri buri kilometero kimwe akoze mu gihe Yego Innovation yo ihita itwara 10.5 Frw by’ayo imodoka yinjije.

Uwamahoro avuga ko “Uretse kuba abafite taxi voiture babibonamo inyungu ariko n’abagenzi nabo birabafasha kuko ni uburyo bwiza bwo kugenda uziko ufite umutekano kandi unatekereza ko ugize ikibazo wabona aho ubariza.”

Yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’ibiciro rero ntabwo aritwe tubishyiraho bigenwa na RURA noneho ikigo kiba gishobora kongeraho wenda inyungu yacyo ariko n’ubundi uzasanga ari ufite taxi abonamo inyungu ariko na wa mugenzi ntabwo ashobora guhendwa.”

Ibihano biteganywa ku mushoferi wafashwe atwaye umugenzi igihe mubazi itari mu modoka cyangwa irimo itari gukora acibwa ibihumbi 200 Frw cyangwa akamburwa uburengenzira bwo kongera gutwara abagenzi.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yavuze ko ibiganiro bagiranye n’impande zombi babyitezemo umusaruro kuko mu byo bemeranyije harimo gukoresha mubazi nk’uko bisabwa, guhanahana amakuru no kugaragaza uruhare rw’abayobozi mu gukangurira abashoferi gukoresha mubazi no kubafatira ibyemezo mu gihe batubahirije ibisabwa.

Yagize ati “Twaganiriye n’impande zose twemeranya ko amakosa yose ariho agomba gucika burundu, utazubahiriza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya mubazi azabihanirwa by’intangarugero.”

Yakomeje avuga ko hari ikindi kibazo bagejejweho cy’abitwa ‘Inyeshyamba’ bafata imodoka zo mu bwoko bwa Voiture bakitwikira ijoro cyangwa no ku manywa bagashyiramo abagenzi kandi nta ruhushya babifitiye.

Ubuyobozi bwa Yego Innovation Ltd butangaza ko kuva muri Kanama 2018, ubwo hatangiraga kubarura ibyangombwa by’imodoka n’umushoferi, imodoka zimaze gushyirwamo iyi mashini ya Yegocabs zigera mu 960.

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kunda 2019-08-15 00:00:39

Yego izasubiremo ibi biciro biri hejuru cyane naba taximens ubwabo yatumye babura aba clients kuko ahantu wagenderaga 3000 ni 6000 mperutse kuva town njya kagarama ahantu nishyuraga 6000 byabaye ngombwa ko taximen ahagarika machine bigeze muri 10000 ubu niyo wampa iki sinakongera gutega yego

2
bimawuwa 2019-08-14 17:48:20

ikibazo njyewe ni fitiye ni iki ese imodoka yemerewe gukora taxi iba imeze gute? ni modoka ishaje yemerewe gukora taxi ? ko tuzi ko mu Rwanda haza bamukerarugendo benshi na bandi bantu baturutse hirya no hino kwisi baza gusura u Rwanda izo modoka mubona zitadukoza isoni rwose. hagomby kujyaho codnotion yi modoka yemerewe gukora taxi uko imeze ni myaka yi modoka kuko taxi voiture zigendamo abantu batandukanye ni privet hire ishobora kugenda na banyacyubahiro batandukanye cg abayobozi bakuru none izongizo ziteye isoni kuzigenderamo rwose RURA igomba kugira icyo ikora ku modoka zikora uwo mwuga wa taxi voiture ahandi baguha licence bakurikije uko imoka yawe imeze ni gihe nari ikigali hari iyo nagendeyemo incira I jeans ndababara cyane ariko nasanze Atari ikosa ryu mushoferi ahubwo ari ikosa ryabatanga ibyangombwa ku modoka zishaje.

3
Isma 2019-08-14 03:49:39

Gusa igihe kirageze ngo RURA irebe nizo tax ! Jye mbona ikibazo cyihutirwa atari MUBAZI ..ubuzima bwabantu buri mukaga !!

4
Remy 2019-08-14 01:55:34

ibi nibyiza bituma hatabaho uburiganya kumpande zombi ,bakore nigenzura mubatwara taxi voiture za ninjoro ,baherutse kunca amafranga meshi amvanye kuri KKC kugeza Chez Robert natanze 15.000fr nanze gutera amahane kuko hari njoro

5
kanani eric 2019-08-14 01:09:29

najyirango ntange igitecyereza niba RURA yadufasha kuba yavugurura iriya system yakorejejwe muri expo 2019 ikaba yakoreshwa mu majatse atwara abantu muri rusange umuntu akaba yagura ticket yibereye murugo bitewe na ajatse ashaka kujyana nayo kdi nabonye aribintu bishoboka cyane ,byaba ari byiza cyane .

Kwamamaza