IGIHE

Ruhango: Umuyobozi w’Ishuri ry’i Gitwe yatawe muri yombi akekwaho guhatira abana kuyoboka idini

49 6-11-2019 - saa 12:32, Thamimu Hakizimana

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye ry’i Gitwe riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini mu gihe binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana n’ ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019, ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rubinyujije ku rubuga rwarwo rwa Twitter, rwatangaje ko rwafashe uyu muyobozi w’ishuri.

Ni nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yari yasabye inzego zirimo RIB gukurikirana iki kibazo cy’umuyobozi w’iri shuri

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ibigo by’amashuri nka College Adventiste de Gitwe ntabwo ari urubuga rwo gucengeza mu banyeshuri bakiri bato ibikorwa by’amadini ku mashuri aho hakibanzwe ku kunoza imyigire n’imyigishirize.”

Yakomeje avuga ko “Ibi n’uburyo bwo gufatirana abanyeshuri bakiri bato, bibambura uburenganzira bwo kwihitiramo. Turasaba inzego zibishinzwe za Leta nka RIB gukurikirana abayobozi nk’aba n’abandi bose bakora muri ubwo buryo kugira ngo bicike mu mashuri.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza,yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Yagize ati “Akurikiranweho gushikariza abana kujya mu idini ibyo rero bihabanye n’uburenganzira bw’abana kuko burya abana bagira uburenganzira kubera ko hari uko amategeko abiteganya, bihabanye n’itegeko rirengera abana kuko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze mu kugaragaza ibitekerezo byabo no mu kugira umutimanama no guhitamo idini kandi ubisanga mu itegeko rirengera abana.”

Amakuru avuga ko aba banyeshuri basabwaga kwinjira mu idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi dore ko ari naryo rigenga kiriya kigo.

Umuyobozi w'ishuri riri i Gitwe akurikiranyweho guhatira abanyeshuri kuyoboka idini mu gihe byari bikwiye kuba amahitamo yabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Bwiza 2019-11-07 17:53:00

Ni uguhama hamwe. N’akataraza kazaza. Mureke ubuhanuzi busohore. Nta gishya munsi y’Ijuru.

2
Keke 2019-11-07 04:31:34

Njye ndahamya neza ko iki ari ikinyoma maze imyaka 2 ariho niga . Nkuko mu bindi bigo bya abihaye Imana bigenda ari itegeko gusenga natwe niko bimeze kandi dufite abanyeshuri baturuka mu ma dini yose ntawuhatirizwa kuba umu dive . Ese ko twigishwa kutanwa ibiyobyabwenge mw’itorero leta hari igihe utavyigisha ko byananiranye ariko muraziza umuyobozi ushishikariza abana gusenga abareke bandagare ku muhanda se? Mubyukuri ibi byigweho neza kandi itorero rirera neza kurusha igihugu nta dini ndumva rishishikariza abantu ibibyabwenge cq izindi ngeso mbi . Gilbert nibwo agitangira akazi ntaho ahuriye ni itorero ni umu christu nkabandi ahubwo iyo mufata pasteur byibuze wigisha . Ahubwo mubivuge neza ashobora kuba azira ikiganiro aherutse gutanga avuga ko ireme ryu uburezi ryo mu Rwanda rigite ikibazo kwigisha sugutanga ibyo mwarimu yahawe ahubwo nukwerekana inzira iboneye .

3
H.s 2019-11-07 04:15:42

Huuuu,yewe ndumiwe koko!!!naba nuyu we ari gudhishikariza gusa!!!twebwe birirwaga baduhiga bukware ngo twanze kujya mu misa,imihanda twaraharuye hafi icymweru utikoza ishuri uri mu gihano,none ngo kuba yabwirije bibaye kubangama,umugani njye numva iyo umuntu ashishikarijwe ikintu aba afite uburenganzira bwo kucyemera cga kucyanga.niba yabahase byo,RIB imihane ariko niba atariko biri,nahabwe inama bamureke yihahire da!!

4
mm 2019-11-06 22:27:56

Ibi sibyo byihutirwa, abana bamazwe n’ibiyobyabwenge naho gusenga ntawe byishe

5
Augzahabu 2019-11-06 22:27:50

Ariko ko kombona mwibasiye abadive mwirengagijeko mu Bigo gatorika haba misa buri cyumeru kandi ukaba utegetswe kuyijyamo meme no muri primaire, ese ko muvungango umwana nukumuvutsa uburenganzira bwo kwihitiramo ko iyo RIB itarafata ababyeyi na ba Padiri babatiza impinja? Ikibazo cya bana murwanda si icyimisengere mubanze murwane na baRUHONYIMPINJA CY BA NYAMURYABANA basigaye babasambanya nkabakuze ndetse babigize umwuga naho uwo mu director muramurenganya , ese ahari mwaba muzi icyo bitsinternal rules? Please mumurekure ararengana

6

7

8

9
Elia wa 3 2019-11-06 17:06:33

Ndabona ntagisigaye mubyavuzwe mu buhanuzi pe, hasigaye kuzana rya tegeko ryo gusenga umunsi muhimbano ku gahato ngo ryicishe abatazaryemera bose, naho ubundi uwo muyobozi ararengana, Nonese ko mu mashuri yabagatolika nta narimwe bigeze bahana umuyobozi Kandi ariho haba igitugu gikomeye iyo umumyeshuri atagiye mu misa, ko ntamuyobozi wabo turumva mufunga.

BAYOBOZI MWE MUKOMEZE IZO NYIGISHO PAPA YABAHAYE ZO KUBUZA ABANTU UMUDENDEZO WABO MUZABA MUBONA AHO BIZABAGEZA KU MUNSI W’IMPERUKA.

10
Unkown 2019-11-06 16:54:36

Ark ibaze ubwiye umwana wo muri secondary school gukora ibyo ashaka nkuko mubivuga ibaba mwabifatisha amaboko 2 Niba umuyobozi tarizewe ngo abareberere niba bimwubahire kndi burikigo cyose gishyirwaho amabwiriza ngenderwaho atowe nababyeyi gabo bana.kndi ntamuntu numwe bahatira kubumuyoboke widini kiretse abyihitiyemo #FreeHeadMaster

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza