Mu gihe u Rwanda ruri mu birori by’isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 31, abatuye mu Karere ka Ruhango bishimira ko bibohoye ndetse begerejwe amazi n’uburyo bw’isuku n’isukura, aho uyu mwaka wa 2024/2025 usize begerejwe imiyoboro y’amazi ifite ibilometero 234.
Ayo mazi yagejejwe ku baturage bo mu barenga ibihumbi 70 bo mu mirenge ya Ntongwe, Mbuye, Mwendo na Kabagari n’ahandi.
Hitimana Christophe wo mu Murenge wa Ntongwe, hamwe mu ho aya mazi yageze, yabwiye IGIHE ko yishimira ko babonye amazi nyuma y’iyagurwa ry’umuyoboro wa Ntongwe.
Ati “Tutarabona amazi byabaga bigoye kuko twavomaga mu gishanga. Ubu aha amazi ari, n’umwana muto yavoma, ariko mbere ntabwo umuntu yari kohereza umwana muto mu gishanga, aca no mu bihuru. Nkanjye uvomesha igare ntabwo ryageragayo, ariko ubu amazi ari ku muhanda, byaroroshye.’’
Ni ishimwe asangiye na Nyirashyirambere Claudine wo mu Kagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, uvuga ko bamaze imyaka 30 bavoma amazi y’ibishanga.
Ati “Maze imyaka irenga 30 muri uyu mudugudu, ariko ubu ni bwo mbonye amazi meza, kandi ari hafi y’ingo, biranejeje!”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko bishimira ibikorwaremezo bitandukanye bagezeho muri uyu mwaka usojwe, birimo imihanda, amavuriro n’ibindi.
Yatangaje ko nko ku miyoboro y’amazi bubatse ingana n’ibilometero 234 yatashywe mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, ikaba igiye kwegereza amazi abaturage 71886.
Ati “Akarere kose turi kukazengurutsa amazi, tumaze iminsi tuyataha mu mirenge itandukanye. Nubwo hakiri hamwe na hamwe ajya agira ibibazo byo kubura, ariko byibura iyo usana biruta kuba ucyubaka, kandi intego ni ukurangiza ibyo bibazo burundu.”
Meya Habarurema yakomeje avuga ko mu rugendo rwo kwibohora, gahunda yo kwegereza amazi abaturage izakomeza, kandi ko intego ari ukugera ku 100% bitarenze mu 2030.
Iyi miyoboro yuzuye itwaye asaga miliyari 5 Frw. Yagejeje amazi ku bigo by’amashuri 17, ibigo bya Leta 10, n’amavomo rusange y’abaturage 121. Byafashishe Akarere ka Ruhango kugera kuri 84% by’abaturage bafite amazi meza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!