Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu batandatu bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bwifashishije ikoranabuhanga.
Aba basore bose ibi byaha babikoreye mu Mujyi wa Kigali aho bari basanzwe baba. Bakurikiranyweho gucucura aba-agent ba MTN aho babibaga umubare w’ibanga, ubundi bakiyoherereza amafaranga basanze kuri simcard zabo.
Uwitwa Muhayimana Emmanuel w’imyaka 23 yavuze ko yafashwe amaze iminsi 45 atangiye ibyo bikorwa; avuga ko yinjiyemo nyuma yo kwibwa kuko yari umu-agent.
Ati “Nabitangiye nanjye ubwo nari umu-agent bakaza kunyiba muri ubu buryo. Njye namaraga gufata amafaranga nkahita nyoherereza bagenzi banjye mu kugabana batwaraga kimwe cya kabiri nanjye nkatwara ikindi. Twari dusanzwe tuziranye. Njyewe ubwanjye nabanje gukorana n’umuntu bagenzi banjye babona mu buzima bwanjye hajemo impinduka bansaba ko twakorana bigenda bityo.’’
Yasabye abakibyiruka gukoresha imbaraga zabo aho kurangamira inzira z’ubusamo.
Ati “Icyo nabwira abakiri bato n’undi wese ukora ibintu nk’ibi ni uko bakura amaboko mu mufuka bagakora.”
Muhayimana yavuze ko yari amaze gutwara 800 000 Frw. Bamaze gusubiza 300 000 Frw.
Undi witwa Habineza Jean Claude w’imyaka 21 yabwiye itangazamakuru ko ibi bikorwa yabyinjijwemo na bagenzi be agatangira kujya akorana nabo.
Ati “Impamvu ndi hano twibye baradufata. Emmanuel yibye amafaranga arayanyoherereza ndayabikuza. Nta mugambi nari mfite. Mugenzi wanjye yarambwiye ati ngwino i Kigali nkwereke akazi dukora kuko nta kazi nagiraga ndaza.”
Yakomeje avuga ko mugenzi we yamubwiye ko bagiye gutangira kujya biba amafaranga akamwoherereza undi agahita abikuza.
Yavuze ko ari ibintu yatewe n’ubukene kuko nta kazi yari afite. Bamufashe amaze kubikuza 150 000 Frw.
Uyu musore yasabye imbabazi ku bw’ibi bikorwa yishoyemo.
Arangije ati “Isomo nkuyemo ni uko inama nungukiyemo ari ukubwira urubyiruko gukura amaboko mu mufuka.”
Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominique, yabwiye abanyamakuru ko abatahuwe bafashwe nyuma y’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ati “Bariya basore uko ari batandatu bose bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi ndetse n’ibyaha by’ikoranabuhanga. Bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego nyuma y’ibirego byinshi aba-agent ba MTN batangaga ko bibwe amafaranga.’’
Arongera ati “Aba basore uko ari batandatu babanaga mu nzu imwe. Bose bakomoka mu Karere ka Ruhango. Baragendaga bakajijisha umukozi wa MTN bakabitsa amafaranga make barangiza bakamucunga bakareba umubare we w’ibanga. Bakamujijisha bakamubwira ko bashaka kugura telefoni bakagurana simcard bakamushyiriramo itari ye yari irimo.”
Bahorera yasabye Abanyarwanda kwitwararika ndetse aba-agent bakaba bagomba kujya birinda abantu babegera mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuriza umuntu amafaranga.
Yagiriye urubyiruko inama yo gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kwishora mu bikorwa nk’ibi.
Yavuze ko mu minsi ishize bamenye ko miliyoni zirenga 70 Frw zibwe hifashishijwe mobile money. Ibyaha byinshi nk’ibi byiganje mu Mujyi wa Kigali.
Ibi byaha aba basore bakurikinyweho birimo icy’ubwambuzi bushakana n’ububeshyi bihanishwa imyaka hagati y’ibiri n’itanu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na 5 Frw.
Ikindi bakurikiranyweho birimo icyo kwinjira muri mudasobwa y’undi (na telefoni ibarwa nka mudasobwa) ukabona umubona umubare w’ibanga nabyo mu mategeko bihanishwa umwaka umwe cyangwa ibiri ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 3 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!