IGIHE

RIB yataye muri yombi Umushinjacyaha ukekwaho ruswa

0 26-06-2022 - saa 08:01, IGIHE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umushinjacyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kabarondo, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

Amakuru avuga ko uyu mushinjacyaha yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga kugira ngo akore ibyo amategeko atemera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamije aya makuru, avuga ko ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarondo.

Ati “Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.”

Dr. Murangira yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru, avuga ko ari ingenzi cyane mu kurwanya ibyaha nka ruswa.

Ati “RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo ukekwa afatwe, inaburira abaturarwanda kwirinda ruswa iyo ari yo yose kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa bikomeye n’amategeko.”

Uyu mushinjacyaha aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya Kane y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza