IGIHE

Prof Nkusi yashyinguwe, hagaragazwa ubutwari bwe n’ibikomere yari amaranye imyaka 26 (Amafoto & Video)

23 21-05-2020 - saa 22:08, Rabbi Malo Umucunguzi

Inyangamugayo, umugabo wubahirizaga igihe, intiti, umuntu wakundaga gusoma ibitabo, yose ni amagambo inshuti, umuryango n’abakoranye na Prof Laurent Nkusi bahurizagaho mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Prof Nkusi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi azize uburwayi yari amaranye igihe, ku myaka 70.

Yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane mu muhango wabereye mu rugo rwe mu Karere ka Gasabo, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Prof Nkusi yagaragajwe nk’umuntu wakundaga gusoma cyane, ku buryo mu nzu ye huzuye ibitabo kugeza n’aho yararaga, akagira ibiro bibiri mu nzu birimo ibitabo bishobora kugera mu bihumbi 30, birunze muri etajeri umunani.

Yitabye Imana mu mahoro

Umugore wa Prof Nkusi, Safi Françoise, yavuze uburyo Nkusi yamubereye umugabo mwiza kugeza batandukanyijwe n’urupfu. Bashakanye ku wa 8 Mutarama 2000, nyuma y’uko umugore wa mbere wa Prof Nkusi, Benegusenga Germaine yishwe muri Jenoside hamwe n’abana batatu, hagasigara babiri b’impanga.

Mu 2015 Nkusi yarwaye, ajya kwa muganga bamusuzumye basanga arwaye diabète n’umutima, ntiyacika intege akomeza akazi nk’ibisanzwe. Icyo gihe yari umusenateri.

Mu mwaka ushize ngo yagiye kwivuza mu Bubiligi, ariko ntibagira ikintu gikomeye bamufasha, akajya arwara ubundi akoroherwa.

Umugore we yakomeje ati "Ku wa Gatandatu nibwo yarembye tujya gushaka rendez-vous muri Faisal, ku Cyumweru mbona aracika intege cyane ndavuga ngo ntabwo twamurarana, tumujyana kwa muganga, iby’Imana ntawe ubimenya, nta bitaro yigeze yinjiramo, yapfuye akiri ahakirirwa indembe."

Ngo yajyaga avuga ko akeneye kuzapfa ntawe aruhije, kandi ngo kugeza apfuye yari akikorera ibintu byose, keretse agiye gupfa nibwo umugore we yamuhagurukije.

Umwe mu bana be b’imfura b’impanga, Dushime Lise, yavuze ko Se yari umunyakuri, akanga amatiku cyangwa guca ibintu ku ruhande. Gusa yari umuntu ngo ubana n’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamwiciye umugore wa mbere n’abana.

Yanashimye Imana ko Nkusi yagiye abonye umwuzukuru we kuko yashingiwe mu mwaka ushize.

Yakomeje ati "Yakoze icyo yagombaga gukora, yari umugabo w’intwari, umugabo wihangana."

Abakoranye na we bamuvuze imyato

Senateri Mukakalisa Jean d’Arc wari uhagarariye Sena, yavuze ko kubura umubyeyi n’umugabo w’imfura nka Prof Nkusi nta we bitashengura, ku buryo Sena yifuriza umuryango we gukomera, ntuheranwe n’agahinda.

Ati “Itabaruka rya Laurent Nkusi ni igihombo gikomeye ku muryango we no ku gihugu, tubuze imfura yubahirwaga ubuhanga bwe, gushyigikirana no guca bugufi.”

Yavuze ko igihe nk’iki ari icyo gushima uruhare rwe mu mateka y’iki gihugu, kandi abakoranye na we muri Sena ari abahamya b’ubwitange n’ubuhanga bwamurangaga.

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko Nkusi bamenyanye cyane mu 1996 ubwo bombi bigishaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ariko Nkusi yari aharambye kuko ubwo Ntawukuriryayo yatangiraga kuhiga mu 1981, undi yari ahamaze igihe.

Baje kuba inshuti zikomeye bakorana muri Kaminuza, muri Guverinoma no muri Sena, bagera aho umwe yita undi Laurentus undi akaba Damascus.

Ntawukuriryayo yavuze ko muri Sena, Nkusi yari umuntu utanga ibitekerezo bikomeye ku buryo nk’iyo bahabwaga dosiye yo kwigaho, byakorwaga neza cyane kandi akaba umuntu ushoboye gusesengura.

Ati “Nkusi yatumaga imikorere yacu imera neza muri komisiyo, nkabimukundira.”

Yatahanye agahinda

Amb Dr Joseph Nsengimana wari inshuti ikomeye ya Nkusi, yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanga we yagereranyaga na Musenyeri Alexis Kagame cyangwa Rugamba Cyprien.

Ati “Ni umuntu wari ufite ubuhanga bwagutse cyane, nta gice cy’ubuhanga yihezagamo. Iyo urebye abantu babanye na Nkusi bakaganira na we, bakajya inama na we, na we yari asangiye na Kagame cyane cyane amateka y’iki gihugu, yari ayazi, yari asangiye na we ubushishozi, gusesengura akimbika akagera kure, yari asangiye na we gufata mu mutwe, kutibagirwa.”

Yagarutse ku bucuti bwihariye bumaze imyaka 42 kuko bamenyanye mu 1978 ubwo yari avuye mu buhungiro agiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asangamo Nkusi wari umazemo imyaka ibiri.

Yakomeje ati “Kuva icyo gihe twabanye nk’inshuti, twabanye nk’abavandimwe. Twabanye mu byishimo by’imiryango yacu, ari i Butare, i Nyakinama, ari abo twashakanye, Germaine na Bernadette bari inshuti cyane, basangiye ndetse no gusenga.”

Mu mateka yabo ngo muri Kaminuza banasangiye ibihe byo gutotezwa bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu biza kuba bibi bigeze muri Jenoside.

Dr Nsengimana yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, Nkusi yari mu Bufaransa ariko umugore we Benegusenga Germaine yari i Huye n’abana be, mu gihe Nsengimana we yari i Kigali, ndetse aza kwihisha muri CND.

Yakomeje avuga ku mugore we ati “Ku itariki ya 8 Mata nibwo twavuganye bwa nyuma, ariko kuri uwo munsi yashoboye kugera i Butare kwa Nkusi. Yarahagumye kugeza ku wa 21 Mata. Mu mugoroba bishe Germaine, we yari mu nzu y’inyuma Germaine ari mu nzu y’imbere, yumvise ibirimo biba imbere aratoroka n’umwana w’imfura wa Nkusi [Clarisse], babicana n’umugore wanjye n’abana babiri. Ibyo rero twarabisangiye.”

Nubwo bahuye n’ayo mage ariko ntibaheranwe, kuko nyuma ya Jenoside bombi biyubatse bongera gushaka abagore.

Amb Nsengimana yakomeje ati “Nkusi aragiye ariko asize urubyaro, urwo rubyaro ruzakorera u Rwanda ruruteze imbere.”

Kugeza ubu ngo Nkusi ntabwo yigeze amenya irengero ry’abe bishwe aho babaga i Cyarwa mu Karere ka Huye ngo abashe kubashyingura mu cyubahiro, ibintu byamuteye agahinda gakomeye.

Kugeza ku munsi w’urupfu rwe, Nkusi ngo ’’yagendanaga igisebe ku mutima cyamushenguye, ku buryo yababaraga ntavuge.”

Umwe mu bana be b’imfura, Dushime Lise, yavuze ko amateka ya Jenoside yakomerekeje se ku rwego rukomeye.

Yakomeje ati “Byatumaga aceceka ntavuge ibintu byinshi. Hari ibintu byinshi nka biriya ntabyo nari nzi, mbimenye nonaha ko Clarisse yari ari kumwe na Bernadette, mbimenye nonaha kuko papa ntabwo yashakaga kubijyamo cyane, yabicaga hejuru gusa akatubwira ngo tujye kwibuka, natwe tukagenda.”

Yapfuye adakorewe umunsi mukuru

Ubwo yizihizaga imyaka 70 ku wa 20 Werurwe, umuryango wa Nkusi ngo wateganyaga kumukorera umunsi mukuru, ndetse na we yumvaga ari ibintu bikwiye.

Gusa ubwo igihe cyari cyegereje nibwo Coronavirus yahise igera mu Rwanda bituma ibikorwa byinshi bifungwa, ibyo bateganyaga byo gutumira inshuti byimurirwa umunsi ibintu bizaba byabaye byiza.

Dushime yakomeje ati "Papa yaravugaga ngo nyuma ya COVID-19 azatumira inshuti, ba Nsengimana, yumvaga azakora umunsi mukuru kuko imyaka 70 yumvaga ari ibintu bidasanzwe bitewe n’ibyo yanyuzemo."

Banabihuje n’uko umunsi umunsi mukuru we wabaye, bamusezeraho bwa nyuma kuko yitabye Imana.

Nkusi yakoze mu myanya itandukanye aho yabaye Umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije, Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha Ubuhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK; aba Senateri kugeza mwaka ushize; yitabye Imana yari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyiriciro cya Master’s.

Umubiri wa Prof Nkusi wasezereweho iwe mu rugo mu Karere ka Gasabo
Abantu bari bicaye bahanye intera hagati yabo
Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Bernard Makuza yaherekeje Nkusi bakoranye muri Sena
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard
Prof Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri yasezeweho mu cyubahiro ku wa Kane w'icyumweru gishize
Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yatanze ubuhamya bw'uko yakoranye na Prof Nkusi haba muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, muri Guverinoma no muri Sena
Amb Dr Joseph Nsengimana yababajwe no kubura inshuti ye Prof Nkusi
Murumuna wa Prof Nkusi yavuze uburyo yaharaniye ko abana bose mu muryango biga, abadafite amikoro akabagoboka
Abana ba Prof Nkusi mu muhango wo guherekeza umubyeyi wabo
Dushime Lise yavuze ko Se yari umuntu w'inyangamugayo
Umwana wa Prof Nkusi witwa Alice bakunze kwita Ciella, yavuze ko umubyeyi wabo yabasigiye inshingano zo kwita kuri nyina basigaranye
Safi Françoise yagaragaje ko umugabo we Prof Nkusi yabaye intwari
Safi Françoise yashimiye umugabo we ku gihe bamaranye, avuga ko yumvaga basigaranye indi myaka icumi imbere

Amafoto: Gift Munyarugerero

Video: Mushimiyimana Azeem

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Callixte 2020-05-22 12:16:03

It’s a sorrowful moment to the family friends, and Rwandans in General! Prof Nkusi Has contributed to the country, we lost our hero! But his actions remain with us, we will continue learning from him through what he did! RIP dear Prof. Bye Bye.

2
Rwamanywa 2020-05-22 12:13:27

Ku wiyise Nyinawumuntu. Nari mpari. Amarira yari yose ku muryango we. Baravugaga ikiniga kikaza, bagaceceka bakabanza bakihanagura, bikanatuma n’abari aho nabo bakarira. Gusa banagarukaga kuri aspect y’ubuzima bwa Nkusi bwabashimishaga, bikaba ngombwa ko baseka, ndetse n’abari aho bagaseka. Ntiwarebera ku ifoto ngo uce urubanza. Uyu muryango ukomeze wihangane.

3
Rwamanywa 2020-05-22 12:13:24

Ku wiyise Nyinawumuntu. Nari mpari. Amarira yari yose ku muryango we. Baravugaga ikiniga kikaza, bagaceceka bakabanza bakihanagura, bikanatuma n’abari aho nabo bakarira. Gusa banagarukaga kuri aspect y’ubuzima bwa Nkusi bwabashimishaga, bikaba ngombwa ko baseka, ndetse n’abari aho bagaseka. Ntiwarebera ku ifoto ngo uce urubanza. Uyu muryango ukomeze wihangane.

4
Josias 2020-05-22 10:53:15

Wabayeho nk’impfura, none utashye nkayo. Abakwiciye barahemutse, ugiye ukibaruta.
Imana izite kubo usize.

5
Dr Christian MARARA 2020-05-22 10:49:31

Bon voyage mon cher laurent, je me souviens de notre première rencontre dans locaux de l’université de Paris7 Jussieu. Plus tard je t’ai rejoins àl’UNR et dans notre terrain favoris que toi seul tu sais. et depuis nous nous sommes toujours apprécié. laisses moi t’accompagner aujourdhui avec tous ces bons souvenirs .Imfura ntipfa irasinzira.

6
Kaliza 2020-05-22 10:34:14

Eric Nshuti yanjye burya ubupfura buravukanwa!! Ngo IBIHE BIBI NTIBIHINDURA UMUNTU AHUBWO BIGARAGAZA UWO ARI WE!!!Sinemeranya na wa MUNTU UHORA AVUGA NGO LETA YARANDENGANYIJE NDIGA SINABA DOCTEUR NGO NZA MBA KUBA DOCTEUR NYUMA!!! AFITE UMUGORE; ABANA; NTAWABAKOZEHO ARIKO UWAMWUMVA YAGIRANGO YAGOWE KURUSHA ABANDI!! NIBA NAWE YARIZE!! AGERA MURI UNIVERSITE! BAMUHA N’AKAZI; ARIKO WIGEZE WUMVA NKUSI avuga!! ko BENSHI BATARI BANAMUZI? HARI UWARI AZI KO BAMWICIYE UMUGORE NA BAMWE MU BANA AKABA ARINZE AGENDA ATAZI IYO BABATAYE!!! NG’UBWO UBUPFURA!!TUGOMBA KUVUGA GENOCIDE TUKAYAMAGANA ARIKO TUBE IMFURA TUVUGIRE RUBANDA RUGUFI YABABAJE RUTAGIRA KIRENGERA AHO KWIHUGIRAHO KANDI BAMWE DUFITE ICYO IYO LETA TUVUGA YATUGEJEJEHO!!

7
Ndagijimana Jean Paul 2020-05-22 09:08:38

Imana imwakire mubayo!

8
Hakizimana 2020-05-22 08:31:12

RIP Prof. Tout homme est mortel, riche ou pauvre, érudit ou ignare. Rero binyibukije rya Jambo Yezu yavuze ngo: Muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi n’igihe.
Iyo umuntu apfuye uroye niwo munsi we w’imperuka kuko nyuma nta kindi gikorwa aba yakora ngo kimufashe kwitagatifuza mu buryo bwo kugera imbere ya Nyagasani nta bwandu n’iminkanyari.
Umuntu nk’uyu rero ajye atubera isomo mu gihe tugihagaze hake tutazamwara (buri wese ku giti cye) imbere ya Mungu!!!!

9
Eric 2020-05-22 06:50:48

Ariko hari ikintu nibaza? Kuko aba babyeyi banyuze mubihe bibi bakababazwa bagatotwezwa ariko bakanga bakaba imvura, bakaba abahanga, bagakunda igihugu biterwa Niki? Dufite byinshi byo kubigiraho niyo mpamvu bitwa imfura.

10
SameLaw 2020-05-22 05:25:50

Athanase ibyo Theos avuga nibyo, niba amategeko avuga ko nta kurenza umubare w’abantu runaka mu gushyingura ,nuko bigomba kugenda .
Apart ko mbona ari umugabo uzwi waminuje agakora no mubuyobozi ni Umuturarwanda ugengwa n’amategeko nk’ayabandi baturage.
FREEDOM=EQUAL RIGHTS

11
Rwema 2020-05-22 02:55:32

RIP mubyeyi Nkusi iruhukire. Intimba interahamwe zateye abantu ntizigera ituma zigira amahoro na rimwe.

12
sezikeye 2020-05-22 02:36:04

Niyigendere yari umuntu mwiza.Natwe tuzamukurikira.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

13
Weema 2020-05-22 01:56:11

May his memory be blessed, Amen

14
MATESO JEAN 2020-05-22 01:41:43

PROF.NKUSI LAURENT IMANA IMWAKIRE MU BAYO I JABIRO KWA NYAGASANI; NATWE TUKILI KW’ISI YA RUREMA IMANA IDUKOMEZE, UMULYANGO NYARWANDA UBUZE UMUNTU W’INGIRAKAMARO.

15
Patapata 2020-05-22 00:31:31

RIP imfura y’I Rwanda ugiye gitwari ntakugaragurika.Abantu iyo umuntu yitabye Imana bararira ariko njye biranshimisha iyo ugiye gitwari kandi udasize ubusa.Abana be muzabe intwari.Imana ibakomeze

16
Athanase 2020-05-21 21:44:08

RIP Ku musaza Nkunsi Imana ikwakire mubayo, arko dukwiye no kugira ubumuntu
@ Theos @ umuntu nkuriya aratabaruka wowe ukigira mu mibare yabamutabaye.
Aya maso aho ashakisha ibibi n’ibibazo sibyo kbs.

17
Kabandano 2020-05-21 20:04:10

U Rwanda ruzahore rwibaruka abana bameze nka Prof Nkusi.Rurema izamugenere ibyiza we n’umuryago asize.

18
MF 2020-05-21 18:04:14

Papa yambwiye ko biga I Butare we na Nkusi babanaga muri room imwe.
Ikintu kintangaje nukuntu bangana mumyaka bakaba bari baranavukiye mukwezi kumwe.
Iyo namubonaga nibukaga iyo papa yatubwiraga amakuru yo muri UNR bakiri abasore,kuko nigihe kimwe na Dr Gasasira,Nsengimana...abo bagendanye na papa wanjye.
Intwari ziri kwitahira...nimugende...igihe cyanyu mwagikoresheje neza...mwarize...mukora CV nziza...
Nimukomeze muruhukire mumahoro mwari abagabo.
RIP HONORABLE

19
Nyinawabantu 2020-05-21 17:14:18

Ese aba bana na nyina ko mbona batababaye🤔🤔

20
Kelly 2020-05-21 16:48:33

Imana igutuze mu mahoro,wagize neza gutanga umusanzu no kwitangira igihugu

21
John 2020-05-21 16:38:16

Yooooh.
Birababaje.
Yarakoze.
Imana imuhe iruhuko ridashira

22
Theos 2020-05-21 16:16:48

Imana imuhe iruhuko ridashira ikomeze abasigaye. Ahubwose ko ndeba barengeje umubare wabateganijwe mu gushyingura (15) Kdi hari abayobozi?

23
Ff 2020-05-21 15:51:10

Imana imwakire kandi ikomeze abo asize. Ntakiza nko gusiga inkuru nziza i musozi. Imana izamfashe nzagire nanjye iherezo ryiza. Amen

Kwamamaza