IGIHE

Prof Kabera Callixte yagizwe Umuyobozi Mukuru wa East African University

0 20-05-2022 - saa 10:38, Ntabareshya Jean de Dieu

Prof Kabera Callixte yahawe inshingano zo kuyobora East African University, ahabwa umukoro wo kongera ireme ry’uburezi no kubaka igitinyiro cy’iyi Kaminuza ku ruhando mpuzamahanga.

East African University mu Rwanda, yashinzwe mu 2015 hagamijwe guteza imbere uburezi mu gihugu by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare aho ifite icyicaro gikuru.

Nyuma y’imyaka umunani, imaze kubaka izina mu burezi bw’u Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga cyane ko ifite inkomoko mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Kugeza ubu ifite ishami mu Mujyi wa Kigali n’i Nyagatare.

Ni kaminuza ifite intego yo kuba icyitegererezo mu gutanga uburezi bufite ireme mu Rwanda ari nayo mpamvu ubuyobozi bwayo bukuru [Board of Trustes (BOT)] bwahisemo guha inshingano uyu mugabo umaze imyaka 15 mu burezi bw’u Rwanda ari Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB.

Umuyobozi Mukuru akaba n’Uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya BOT (Ni ba nyiri Kaminuza), Jolly Iradukunda Kateregga, yavuze ko bahaye uyu mugabo inshingano zo kuba umuyobozi mukuru mu rwego rwo kuyizamurira ubuhangange cyane ko bamwitezeho byinshi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iradukunda Kateregga, yavuze ko bashimiye Prof Kabera kuba afite inararibonye n’umuhate wo kuba yateza imbere kaminuza, akayigeza ku rwego bayifuzaho.

Yagize ati “Bitewe n’inararibonye afite, tumwitezemo byinshi, kandi twizeye ko azabiduha. Tumwitezeho kuzazamura ireme ry’uburezi kandi ari cyo cy’ingenzi kandi twizeye ko azabasha kuduha ubudahanganwa no guteza imbere kaminuza.”

Iradukunda yavuze ko mu gushyigikira icyerekezo cya kaminuza no gutera ingabo mu bitugu umuyobozi mushya, yiyemeje gutanga buruse ku banyeshuri batishoboye bagizweho ingaruka na Covid-19.

Yashimangiye ko abanyeshuri bazahabwa buruse ari abataragize amahirwe yo kwiga Kaminuza kubera ubushobozi buke ariko bakaba baratsinze neza amasomo yabo.

Amakuru IGIHE ifite ni uko abazahabwa buruse bagomba gutangira kwiyandikisha, ngo bazakora n’ibizamini byo gusuzuma ubuhanga bwabo. Hateganyijwe buruse ku banyeshuri 200 harimo abazishyurirwa byose ndetse n’abazishyurirwa igice kugira ngo babashe kwiga.

Uyu muyobozi yavuze ko na bo bazakomeza gushyigikira umuyobozi mushya cyane ko Kaminuza ifite intego nyinshi zitandukanye zirimo no kuba ikeneye kugira ahantu hayo ho gukorera no gutangiza porogaramu za Masters na Phd kugira ngo ikomeza kuganwa na benshi.

Umuyobozi ucyuye igihe, Prof Kitambara Marcellin, yavuze ko mugenzi we ugiye kumusimbura ku mwanya yari amazeho imyaka ibiri bazakomeza gukorana bya hafi mu guteza imbere Kaminuza, kwibanda ku nshingano z’ingenzi zo gutanga uburezi bufite ireme, kugira inyubako za Kaminuza nk’uko ubuyobozi bubyifuza no kongera umubare w’abanyeshuri bayigana.

Mu ijambo rye mu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye ku wa 19 Gicurasi 2022, Prof Kabera Callixte, yavuze ko kuba yagiriwe icyizere cyo guhabwa inshingano yiteguye gutanga umusanzu we mu kuzamura ubudahangarwa bwa East African University cyane ko atari imirimo mishya kuri we.

Yavuze ko bijyanye n’inararibonye afite, inshingano z’ingenzi afite nk’umuyobozi mushya wa East African University mu Rwanda bizashingira ku kubakira ku byo Kaminuza imaze kugeraho no kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati “Iyo ni yo ntego nyamukuru kuko ibindi byose Kaminuza yifuza kugeraho bishingira ku bwiza bw’abasohoka muri iki kigo n’ibyo bajyanye ku isoko ry’umurimo. Tuzakomeza gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ireme ry’uburezi kandi ibyo biva ku barimu beza, integanyanyigisho nziza, inyubako kandi biva no ku banyeshuri beza n’ibikoresho bikoreshwa mu myigishirize.”

Prof Kabera yavuze ko yiteguye guteza imbere uburezi afatanyije n’Umuryango mugari wa East African University cyane ko ari Kaminuza ifite intego yo kwakira n’umubare munini w’abanyamahanga bifuza kwiga mu Rwanda.

Izi ni zimwe mu ntego u Rwanda rufite kuko mu cyerecyezo 2050 biteganyijwe ko ruzimakaza ubukerarugendo ruzaba rufite n’ubushingiye ku burezi buteye imbere binyuze muri Kaminuza nyinshi n’ibigo by’amashuri makuru.

Prof Kabera ni muntu ki?

Prof Kabera Callixte w’imyaka 56 ni umwe mu bagabo b’abahanga kuko yanyuze mu bigo bitandukanye kandi bikomeye.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza mu Bugenzuzi bw’Imari (Financial Control), akagira indi nk’iyo mu bijyanye n’Ubukungu ndetse n’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu.

Prof Kabera kandi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Masters mu bijyanye n’Imari n’iy’Ikirenga (Phd) mu birebana no Kwihangira Imirimo n’Ubukerarugendo yakuye muri Kaminuza ya VU University i Amsterdam mu Buholandi.

Akazi ka mbere yakoze ni ubwarimu aho yabukoze amezi atatu gusa nyuma ahita agirwa umuyobozi w’ishuri. Yaje gukora muri Minisiteri y’Imari mu Ishami ry’Ingengo y’Imari ndetse aza no kuriyobora.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi. Yakoze kandi mu yari Camerwa, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Imiti mu Rwanda ubu yahindutse Rwanda Medical Supply ku mwanya nk’uwo yari afite akora muri Faisal.

Prof Kabera yakoze mu Kigo cyakoraga Ubwikorezi Mpuzamahanga, kohereza no gutumiza Ibicuruzwa mu mahanga ari umuyobozi wacyo ndetse aza kukivamo atangira kwikorera ku giti cye ari umujyanama mu birebana n’ubukungu n’imari.

Mu yindi mirimo yakoze kandi harimo gukora mu Kigo cyari gishinzwe Amazi n’Amashanyarazi, Isuku n’Isukura, Electrogaz kuri ubu yahinduwe WASAC na REG aho yavuye mu 2007.

Prof Kabera Callixte kuva mu 2007 kugeza mu 2022 yari Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubukerarugendo, UTB aho yabashije kuyifasha kubaka izina mu birebana n’ubukerarugendo.

Prof Kitembagara ahererekanya ububasha na Prof Kabera Callixte wamusimbuye ku mwanya w'ubuyobozi
Prof Kitembagara Marcellin yagaragarije umusimbuye ibyo azitaho
Prof Kabera Callixte yagizwe Umuyobozi Mukuru wa East African University
Prof Kabera yeretswe icyerekezo cya Kaminuza asabwa kuyiteza imbere
Prof Kabera yavuze ko yiteguye guteza imbere East African University
Abayobozi muri iyi Kaminuza basabwe gusenyera umugozi umwe
Umuyobozi wa Kaminuza, Iradukunda Jolly Kataregga, yagaragaje ko biteze byinshi ku muyobozi mushya
Yahawe inkoni y'ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza
Iyi kaminuza yashyizeho gahunda yo gutanga buruse ku banyeshuri batishoboye

Amafoto: Shumbusho Djasiri

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza