IGIHE

Prince Charles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

0 22-06-2022 - saa 11:49, IGIHE

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles uri mu Rwanda, aho yitabiriye Inama ya CHOGM, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Prince Charles n’Umugore we, Camilla Parker Bowles bageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, bakirwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye ndetse n’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, Omar Daair.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aherekejwe n’umugore we, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi, Prince Charles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prince Charles ari mu Rwanda muri gahunda y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth. Ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.

Prince Charles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Prince Charles n’Umugore we, Camilla Parker Bowles basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Prince Charles yasobanuriwe uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse ukanashyirwa mu bikorwa
Freddy Mutanguha ni we wasobanuriye Igikomangoma Charles n’umugore we amateka ya Jenoside
Prince Charles n’Umugore we, Camilla Parker Bowles bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza