IGIHE

Prime Insurance iri kwiga uburyo bwo kwishingira bisi zikoresha amashanyarazi

0 9-05-2025 - saa 12:21, Theodomire Munyengabe

Ubuyobozi bwa Prime Insurance Ltd itanga serivisi z’ubwishingizi bwagaragaje ko buri kwiga uburyo bwo kwishingira bisi zikoresha umuriro w’amashanyarazi nyuma y’aho umukiliya wayo Volcano Express Ltd yinjiye mu bufatanye na BasiGo.

Ubu bufatanye bwatumye BasiGo iha Volcano Express bisi zikoresha umuriro w’amashanyarazi, izifashisha mu kongera ibyerekezoikoreramo muri serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Byusa Mike, yavuze ko kuba ibi bigo byombi ari abakiriya ba Prime Insurance mu bikorwa by’ubwishingizi, ari ibintu byiza cyane kandi biganisha mu kongera imikorere.

Ati “Icya mbere, kuba BasiGo na Volcano bose ari abakiriya bacu mu by’ubwishingizi, bahuje imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi nk’ubu butangiza ikirere, bakoresheje amabisi y’amashanyarazi. Ni ibintu bishimishije mu rwego rw’iterambere ry’igihugu cyacu.”

“Icya kabiri, kuba Volcano nk’umukiliya wacu yaguriye ibikorwa mu ntara bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu, biradushimisha cyane kuko ni ‘business’ yagutse. Babonye izindi modoka, ndetse aya mabisi tukazayishingira nk’andi yose.”

Yakomeje avuga ko kuba ibi bigo byombi byinjiye mu gukoresha imodoka z’amashanyarazi zitamenyerewe cyane mu Rwanda ndetse no ku isi, ari ari umwitozo mwiza kuri Prime Insurance wo kwiga uburyo bushya bwo kuzishingira no kujyana n’igihe.

Ati “Mu modoka z’amashanyarazi, ikiba gikomeye cyane kuri zo ni batiri. Ubu mu rwego rw’ubwishingizi, turi kwiga uko batiri zajya zishingirwa ukwazo, n’igice gisigaye kikishingirwa ukwacyo. Ariko nta kuntu twabigeraho izo modoka tutazifite, ari na yo mpamvu dushima ko baduha umukoro mwiza.”

Abafatanyabikorwa ba Prime Insurance na bo bishimira kuba barayihisemo kuko isubiza ibyifuzo byabo vuba, ibituma bayikomeraho.

Umuyobozi Mukuru wa Volcano Express, Dr. Igabe Egide, yabwiye IGIHE ko bibona muri Prime Insurance nka sosiyete ikomoka mu Rwanda kandi unarebye serivisi itanga, umukiliya wese ayihitamo atazuyaje.

Ati “Serivisi yabo irihuta, kandi iyo ugize ikibazo nabwo bakumva vuba, kandi bakanakwishyura. Burya abantu dufite imodoka, ikintu cya mbere tuba dushaka ni ukudufasha igihe habaye impanuka iyo ari yo yose ku modoka, kandi Prime rwose yumva vuba, biroroshya cyane.”

Prime Insurance ni yo sosiyete y’ubwishingizi ifite isoko rinini rw’ubwishingizi bw’ibinyabiziga imbere mu gihugu, ikaba ku isonga ku bwishingizi bw’igihe gito ku isoko ry’u Rwanda.

Ni yo sosiyete rukumbi y’ubwishingizi yahawe icyemezo cy’ubuziranenge n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Umutekano w'izi modoka ndetse n'izindi nyinshi za Volcano ndetse na BasiGo, wishingiwe na Prime Insurance
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Prime Insurance, Byusa Mike, yavuze ko banyuzwe n'urwego BasiGo na Volcano bagenda bageraho kuko nabo bibaha akazi keza mu kubishingira
Umuyobozi wa BasiGo, Jit Bhattacharya, yavuze ko bashimye imikorere y'ubwishingizi bwa Prime Insurance, ari nayo mpamvu bakorana nayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza