Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu bakekwaho kwiba abaturage bitabiriye ibitaramo biri kubera mu Karere ka Rubavu muri iyi minsi y’ibiruhuko.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abakekwaho ubujura babarirwa muri 20 biganjemo abaturutse mu Mujyi wa Kigali bafashwe mu ijoro rya tariki 4-5 Nyakanga 2025, bafatiwe mu bitaramo byarimo bibera mu mirenge ya Gisenyi na Nyamyumba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yemereye IGIHE ko bafashe abakekwaho ubujura mu bitaramo biri kubera mu Karere ka Rubavu.
Ati “Twifashishije amakuru twahawe habayeho gufata abakekwaho ubujura mu bitaramo byaberaga i Rubavu, mu mirenge ya Gisenyi na Nyamyumba. Bakekwaho kwiba telefoni, amasakoshi y’abagore n’ibindi by’agaciro kandi iperereza rirakomeje.”
ACP. Rutikanga yibukije abaturage ko igihe cyo kwishima mu bitaramo atari icyo kujya gucucura abandi utwabo.
Ati “Mu gihe abantu bishima biba bigayitse kuba hari uwifuza kubababaza. Uwumva azabeshwaho n’utw’abandi iherezo rye ntabwo ari ryiza, kuko aba yangiriza ubuzima bwe, kandi aba yangiriza izina rye kuko bimuviramo gufungwa. Polisi iri maso, n’aba kubafata nta wari uzi ko tubikora.”
Yavuze ko bene abo bishora mu bujura bagifite amahirwe yo guhinduka, bagakura amaboko mu mifuka, bagakora imbaraga bakoresha biba bakazikoresha biteza imbere.
Aba bakekwaho ubujura bafashwe kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.
IGIHE yamenye ko abakekwaho ubujura bafatiwe mu gitaramo cya Toxic Experience cyaraye kibereye mu Murenge wa Nyamyumba.
Harimo n’abari baguze amatike yo kubinjiza mu myanya y’icyubahiro yishyurwaga arenga ibihumbi 30 Frw ngo babashe gucucura abo begeranye.
Abandi bafatiwe mu iserukiramuco rigikomeje kubera i Rubavu rizwi nka ‘Yvy Summer Fest’.
Twifuje kumenya uko no muri Kivu Beach Expo & Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri, bimeze, Umuyobozi wa Yirunga Ltd yateguye iki gikorwa abwira IGIHE ko bo bakajije umutekano ku buryo mu minsi ibiri ishize batangiye nta gikorwa cy’ubujura kirahagaragara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!