IGIHE

Polisi yasobanuye iby’abasore babiri barasiwe i Nyanza barapfa

69 25-03-2020 - saa 23:29, Prudence Kwizera

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko abasore babiri yarasiye mu Karere ka Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri babanje kuyirwanya, bityo ikaba yabikoze mu buryo bwo kwitabara, igikorwa ifata nk’impanuka yabaye.

Abo basore babiri bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Polisi yabarashe nyuma yo kubahagarika bahekanye kuri moto bakanga, ahubwo nyuma baza kuyirwanya nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abivuga.

Aba basore barimo uwitwa Jean Claude Nyiramana w’imyaka 27 na Emmanuel Nyandwi w’imyaka 25 y’amavuko, barasiwe mu Mudugudu wa Nyamitovu mu Kagarika Kabuga.

Bivugwa ko ubwo inzego z’ibanze zari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19; abo basore bazigezeho bahekanye kuri moto imwe noneho babahagaritse barabyanga barakomeza bahagarara hafi ya butiki iri hepfo.

Umwe mu bapolisi yarabasanze asaba Nyiramana wari utwaye iyo moto ibyangombwa, undi arabimwima baterana amagambo bigera aho uwo musore amusingira baragundagurana ashaka kumwambura imbunda.

Bakigundagurana undi mupolisi yahageze abanza kurasa hasi kugira ngo uwo musore arekure mugenzi we, abonye abyanze aramurasa arapfa.
Nyandwi Emmanuel ngo na we yahise asanganira umupolisi ashaka kurwana bituma na we ahita araswa arapfa.

Mu itangazo Polisi yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu yasobanuye ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abarashwe bazize gushaka kurwanya Umupolisi wari mu kazi ke.

Rigira riti “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abapfuye babanje kurwanya Umupolisi wari ari mu kazi gasanzwe k’uburinzi. Ibi byatumye mugenzi we arasa abo bari bari kumurwanya nk’uburyo bwo kwirwanaho. Ipereza ryimbitse rirakomeje.”

Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko kurasa abo bantu ari nk’impanuka idakwiye kwitiranywa n’ingamba zo guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Ubwo rero abantu bakwiye kwirinda kwitiranya ingamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’iyi mpanuka yabaye.”

Kimwe mu byemezo byafashwe na Leta y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 harimo guhagarika ibinyabiziga byose bitwara abagenzi birimo na moto.

Imirambo y’abarashwe yajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kenzo 2020-03-27 06:05:55

Polisi irakora akazi kayo neza kdi abaturage bayifitiye ikizere, mureke kurwana n’abantu bafite imbunda ahubwo mwubahirize amabwiriza, umupolisi nakurenganya ugane inzego zibishinzwe zikurenganure, nujya kurwana nabo urabikomerekeramo pe

2
Sakega 2020-03-26 19:29:47

Aho bigeze Abapolisi bazabake imbunda kuko barasa abantu uko bishakiye, kandi ntibahanwa, umutekano urindwe n’Abasirikare nibo babishoboye.

3
Theo 2020-03-26 17:59:31

Ibi bisobanuro biri ridiculous tumaze kubirambirwa.mujye mwica abantu uko mwishskiye ariko ntimukibagirwe ko isahs yo kubyishyura izagera,kuko isi irazenguruka

4
eric 2020-03-26 12:00:49

Kwica ni icyaha kandi icyaga gikurura umuvumo. Ubwo koko kweli byabananiye kuneutralisant abo basore! Iyo babarasa se ahandi ntibabarase mu kico. Ndabizi neza ko mwe ba polisi mwabikoze , umutima uri kubacira urubanza. Ubutaha mujye mubanza mutekereze kumwanzuro mugiye gufata. Kwica ni icyaha imbere y’Imana niyo waba ubyemerewe n’amategeko y’igihugu akurengera. Nta rwitwazo imbere y’Imana!

5
Mbaya 2020-03-26 11:17:24

police yishe 2 corona yishe 0, iyo mibare irimo igisebo kugihugu. uwo mu police azahanwe by’intagarugero nubwo rubanda batazabibwirwa ariko azahanwe. kuki burigihe barasa mukico ntawe ndumva police yarashe amaguru Ibi nugukururira igihugu umuvumo.nizi corona zituzamo ntiwamenya ikizizana.

6
Gakwisi 2020-03-26 10:54:24

Polisi yacu ndabemera piga aduyi niba atumva

7
GO 2020-03-26 10:31:16

Mwokabyaramwe ababasore ba Muzhee mwababujije urugomo koko? Akantu kose nukurasa nukuri baba banduza isura yigihugu, urugomo nirubi babasubize mungando bongere babibutseko akazi kabo arukubungabunga ubuzima bwabantu atarukububambura. Turinginze nukuri basore namwe nkumi murinda umutekano mureke kumena amaraso. Duharanire kugira igihugu kitarangwamo urugomo amaraso yaramenetse menshi murwanda mureke kongera nshuti bavandimwe bacu.
Imana ibahe umugisha

8
Bi 2020-03-26 10:17:45

Ese ubundi abapolisi babiri bananiwe numuntu umwe ko undi bari bamaze kumurasa murumva bafite staminaaaa!!!

9
jd 2020-03-26 09:27:17

Imyitwarire mibi kdi igayitse peeeeee

10
Ntare 2020-03-26 09:02:55

An
dika hano

Ariko hari umuntu ubona yizize rwose.afatiwe mu ikosa ryambere agerekaho nokurwanya uwibereye mukazi ke.harya buriya uriyamusore iyoyaka uriya mupolisi Imbunda hari gukurikiraho iki?

11
KANA 2020-03-26 08:14:38

ariko umupoli arasa umuntu kumankwa gute yarangiza ngo yamurwanyije? umusazi we yarwanya umuntu ufite imbunda kweri? ahaaa! bazagere i rubavu aho bita mu mbugangari ngo murebe insorensore aho zirirwa zinkwa urumogi izindi zikina amakarita nyamara babandi ngo n’inkeragutabara zibacungira umutekano, ko ntawe bararasa se? unabavuze ntiwarara, muzaze murebe muriyi minsi abantu bamwe badasohoka ko abo basore batirirwa bidegembya aho mu mbugangari, abo barashwe bararenganye

12
leo 2020-03-26 08:14:14

Police ikeneye kuvugururwa. Ni gute umuntu udafite intwaro, wavuga ngo yakurwanije bigera aho urasa abantu 2 Bose?

13
URUGOMO 2020-03-26 08:00:41

UBU BUSOBANURO BWA POLICE NDUMVA BUTUMVIKANA.UBWO SE BARWANAGA N’INTARE ? CYANGWA NI KWA KUNDI ABO BASORE WASANGA BAHUYE N’URUPFU RUVUYE GUTASHYA. NIBA ARI UKURI MUZADUHE INGERO KU BAPOLISI BAKOMEREKEJWE

14
Dieudonne Hakizayezu 2020-03-26 07:58:22

Coronavirus nta muntu irica mu bantu 41 bayirwaye none Polisi yo imaze guhitana 2 ibaziza coronavirus batanapimwe? Biteye isoni!

Amasasu siyo akenewe mu kurwanya coronavirus, Polisi yacu nikore kinyamwuga ijye ibanza irase hejuru nibyanga irase ahatari mu kico nabwo kandi bibaye ngombwa kuko aha ntibyari ngombwa pe!!!

15
Kamenyero 2020-03-26 07:54:27

Kuba abapolisi bakomeje kurasa abanyarwanda mu cyico, nuko bazi neza ko isasu ryabo rihita risimbura ubushinjacyaha, ubugenzacyaha, abatangabuhamya, ubucamanza n’irangizarubanza. Iyaba abapolisi barasa abantu bagezwaga imbere y’ubutabera bakaburana, n’abandi babonye uko ibintu byagenze bagatanga ubuhamya bwabo, uhamwe n’icyaha cyo kwica abigambiriye akabihanirwa, umupolisi yajya abitekerezaho inshuro nyinshi mbere yo kurasa umuntu. Mu bihugu byateye imbere muri demokarasi, iyo abapolisi barashe bakanica abasivili batabarwanya, uwa mbere wegura ni ubakuriye, uwa kabiri ni Ministri ushinzwe umutekano. Naho hano, wagira ngo abapolisi barasa kuko bazi ko bari bushimagizwe n’ababakuriye. Ikizwi neza, nuko nta musirikare cyangwa umupolisi upfa kurasa nta mabwiriza yabyo yahawe. Suivez mon regard.....

16
umusomyi sarah 2020-03-26 07:42:41

Ese iyo babarasa amaguru ariko ntibabambure ubuzima. Iyi nkuru irababaje, jye n’abarasa ibisambo simbyemera kuko nta mpamvu zo kwambura umuntu ubuzima kuko butangwa n’Imana yonyine ikaba ari nayo ibwisubiza. Police, Police, mukwiye kwisubiraho, mukavugurura amategeko mugenderaho, uwishe umuntu mu buryo ubwo aribwo bwose akabihanirwa bikomeye, ariko umukomerekeje ahatari mu kico mu gihe amusanze mu cyuho akabishimirwa kuko burya iyo amugaye akaguru abaho ariko ntiyongera kwiba.

17
ngaho 2020-03-26 07:39:28

sinababwiye, gufata umuntu wataye ishuri cyangwa akiga mukigo kidafite Irene ry’ uburezi NGO ashinzwe umutekano? ibintabyo icyindi kumara kwicira umuntu muruhame warangiza NGO mugiye gupimisha ibizamini uku ni ugushinyagurura banyakwigendera ntabupfura burimo mbambaroga.

18
erick marshall 2020-03-26 07:15:49

birababaje kwica abantu nkaho ari isazi uri gukandagira siniyumvisha ukuntu burigihe police irasa abantu ikihutira kuvuga ngo bashatse kuyirwanya nta investigation nta bunyamwuga burimo pe.muhora mu targeting mucyico gusa mwagiye mubarasa byibuze amaguru ko ntacyo atasagarira police yarashwe amaguru maybe mubavutsa ubuzima kugira musibanganye ibimenyetso njyewe ndabaye rwose police yurwanda

19
emmanuel 2020-03-26 07:14:17

Ndumva police iri mukaz gs urupfu rw CV nikimwe nu rwisasu rero kurinda umunt wica abnd sinz nib arizo ngamb let idufateye.

20
KAGENZA 2020-03-26 07:04:32

Burwanya Polisi ,Ingabo nkande?Kwaka intwaro ingabo y’Igihugu?Kandi muri iki gihe isi yose iri muri confinement?Iki si igihe cy’imiteto.Harapfa ibihumbi nawe ngo fyé ffyè

21
dodos 2020-03-26 07:03:09

Noguhora wisobanura kukintu kimwe ubwabyo ni igisebo,wagira ngo police ntijya ikora imyitozo yo gucunga umutekano,ntamugayo abenshi bibera mukabari,ubwo se kwirirwa bica abantu nkaho bo ataribo bizabamarira iki?Ntibazi se ko nabo barasa bakica umutekano wabo bawushinzwe!?Ngaho nimukomeze mwice nababwira iki!Nimwarambirwa mubihaze muzarekere aho .

22
Gsigwa 2020-03-26 06:48:54

Ariko mwabaporice mwe mujya mutekerezako akamuga karuta agaturo? Mugihe umuntu ntantwaro afite wamubuza kukurwanya bigakunda utamwishe wamurasa akaguru cg akaboko ubwose twabwirwa niki ko muvuga ukuri kd uwishwe adahari ngo yiregure? Muziko iyo mumwishe muba mukingiranye amakuru yari gutanga? Biragaragara ko kwica muba mwabigambiriye mwisubireho

23
Nkundabagenzi theoneste 2020-03-26 06:28:35

Ariko ndibaza ubundi nkabo bajyagahe ibyigomecye iryo niryo herezo barabuza abantu kujya kuri moto ari 2 hanyuma bakabikora hanyuma bakanarwana ikindi iyumuntu yanze gutanga ibyangobwa kugirango hamenyekane uwariwe wamenyarinde wamenya atwayibiki ntabwo igihugu cyacu ari cyinjiji kuburyo wacyeka umwanzi ukamureka Abapolisi ntakosa bafite kuko badakozibyo ntamutekano twaba dufite.

24
Sugira 2020-03-26 06:19:30

Twamaze kumenyako abapolisi barasa abantu igihano babaha ari ukubimurira ahandi. Ntekerezako abapolisi barasa abantu atari abanyarwanda kuko burakabije nta banyagihugu bakwica bagenzi babo gutya.

25
Hey 2020-03-26 06:16:46

Ibi bisobanuro wagirango ni film bakinnye itarabayeho ntago warasa hasi ngo abana bangana gutyo barwanye polisi nonsense.

26
Bwanakweri 2020-03-26 05:51:59

Polisi yacu itumereye nabi kurusha coronavirus. Uwarose nabi burinda bucya.

27
B 2020-03-26 05:49:50

Ibyo bisobanuro ntibihagije. Wambwito warasa umuntu ufatanye n’undi barwana , hagapfa umwe undi ntanakomereke. Ikindi, nta muntu udatinya isasu, wishe uwambere, undi uza agusanga abona urimo kurasa kandi wica? Birashoboa ko mwababajwe no kuba barabasuzuguye murakazwa no kuba mwaratonganye.

28
kizima eric 2020-03-26 04:57:44

kuki ibintu bibanenga mutabitambutsa? mujye muzirikana ko ugira amahirwe abona umunenga akabimubwira, erega nibwo bunyamwuga!

29
Mu Chry 2020-03-26 04:26:47

Nyamuna ni no kureba niba ibi atari ukwambika isura mbi polisi, kuko iyo hajemo ikintu cyo kuvuga ko ’’ari ibintu bisa n’imanuka’’, ibi bishobora gusa no kubeshya kandi byambika isura mbi polisi, abantu bakinisha imbunda njye nagira inama polisi kujya babahana. (mu magambo make polisi ikwiye kujya itandukanya ibikorwa binyuranyije namategeko bikozwe n’abakozi bayo n’ibikorwa byemewe n’amategeko byakozwe n’abakozi bayo. kuko ntawe ituma gukora nabi, ukoze nabi akwiye kujya abihanirwa)

30
Kwihangana 2020-03-26 04:11:46

Ntabwo shyigikiyeko haruwarwanya police iri mukazi kayo ariko ibi mwadukanye byo kwica abantu ntabwo aribyo rwose mwikwihisha inyuma yitegeko ngo mukore amakosa muryitwaje nigute umuntu udafite ikirwanisho arwanya police kugeza aho arashwe mucyico ese umurashe akaguru yakomeza kukurwanya. Ducyeneye urubanza kuribibintu PDU ibashyikirize inkiko zibe arizo zemezako bagombaga kubica nahubundi umupolice wese urashe umuntu amushyiraho dossier yuko ngo yamurwanyije tukunva urubanza kuruhande rumwe kdi sibyo habe nabusa mutabare police itazatumaraho abantu kontajya nunva umuturage warwanyije abasirikare bakabonera abapolice mucyekako abaturage ntabwenge bafite? Ikindi Mwaba police mwe abaturage murasa nimwe mushinzwe kubarinda ubwose abaturage bazagirira ikizere police gute mwirirwa mubarasa mukabashyiraho dossier dukeneye ubutabera kucyi kintu si non mushobora kuzabijyamo ikibazo cyarakuze abaturage basigaye nabo bacurwaho umupolice bakihimura kandi bidakwiye murakoze

31
Kwihangana 2020-03-26 04:11:46

Ntabwo shyigikiyeko haruwarwanya police iri mukazi kayo ariko ibi mwadukanye byo kwica abantu ntabwo aribyo rwose mwikwihisha inyuma yitegeko ngo mukore amakosa muryitwaje nigute umuntu udafite ikirwanisho arwanya police kugeza aho arashwe mucyico ese umurashe akaguru yakomeza kukurwanya. Ducyeneye urubanza kuribibintu PDU ibashyikirize inkiko zibe arizo zemezako bagombaga kubica nahubundi umupolice wese urashe umuntu amushyiraho dossier yuko ngo yamurwanyije tukunva urubanza kuruhande rumwe kdi sibyo habe nabusa mutabare police itazatumaraho abantu kontajya nunva umuturage warwanyije abasirikare bakabonera abapolice mucyekako abaturage ntabwenge bafite? Ikindi Mwaba police mwe abaturage murasa nimwe mushinzwe kubarinda ubwose abaturage bazagirira ikizere police gute mwirirwa mubarasa mukabashyiraho dossier dukeneye ubutabera kucyi kintu si non mushobora kuzabijyamo ikibazo cyarakuze abaturage basigaye nabo bacurwaho umupolice bakihimura kandi bidakwiye murakoze

32
Tttt 2020-03-26 04:03:10

Murabura kurasa ibisambo mukarasa abantu ngo barahekanyeee Nuko mwakozee ibyoo turabimenyereye kwirwandahooo Kwanyu

33
Tttt 2020-03-26 04:03:06

Murabura kurasa ibisambo mukarasa abantu ngo barahekanyeee Nuko mwakozee ibyoo turabimenyereye kwirwandahooo Kwanyu

34
Mike Karangwa 2020-03-26 04:00:02

Rwanda National Police, please, please, what kind of behavior is this? Ibi ni ibiki? Ariko kurasa nibyo ako kanya biba bigomba gukorwa? Oya, oya, birakabije!

35
luka 2020-03-26 03:37:49

nakibazo

36
anacle 2020-03-26 03:23:15

Nibaza umuporisi ntandi yarasa yitabara atari ukurasa yica

37
Alias 2020-03-26 03:20:30

Ibi bisobanuro ntabwo bihagije ku buzima bw’abantu. polisi rwose mugire ibyo mukosora kuko ubuzima bw’umuntu ntabwo akwiye kujya abwamburwa muburyo budafututse. ubundi polisi ajya kurwana nibihazi gute? aba bapolisi bazabihanirwe mwibarengera ntabunyamwuga bagaragaje.

38
Iyakaremye jean 2020-03-26 03:16:52

Mwaratse neza; ko ntaho mbonye abo basore ko bari bitwaje itwaro? ikigaragara nuko police yabahagaritse bakanga guhagarara ikibarasa.

39
Nyirumugisha 2020-03-26 03:09:29

Natwe abatuye hano inyamirambo turasaba police ko yaza ikaturasira amabandi yatangiye gutobora amazu. Dufite ubwoba ko ayo mabandi abaye yaranduye coronavirus ashobora kuyitwanduza kuko niba batoboye inzu bakagusangamo ningombwa bagukubira bakuziringa hasi Kandi nta bwirinzi butuma batanduza baba bafite ubwo simvuze abari gutera KACI mu muhogo. Police nitabare cyane hano haza kwisonga nka Kimisagara naGitega, Biryogo , Rwezamenyo.

40
Nyirumugisha 2020-03-26 02:57:34

Natwe abatuye hano inyamirambo turasaba police ko yaza ikaturasira amabandi yatangiye gutobora amazu. Dufite ubwoba ko ayo mabandi abaye yaranduye coronavirus ashobora kuyitwanduza kuko niba batoboye inzu bakagusangamo ningombwa bagukubira bakuziringa hasi Kandi nta bwirinzi butuma batanduza baba bafite ubwo simvuze abari gutera KACI mu muhogo. Police nitabare cyane hano haza kwisonga nka Kimisagara naGitega, Biryogo , Rwezamenyo.

41
Kalim 2020-03-26 02:54:22

Ariko tujye tuvugisha ukuri 1.iyo umupolice ashaka gukanga umuntu arasa hasi cg ni hejuru 2.nihehe mwabonye aho baka umuntu ibyangombwa aho kugirango abimuhe ahubwo agahitamo kumusingira 3.iyo uwafashe umuntu mugundagurana wabasha kumurasa mugatuza 4.iyo umuntu abonye mugenzi we bamurashe Yaza kurwanya umurashe? Cg ariruka 5. keretse niba uwarashe yarahishaga ibimenyetso

42
mugiraneza 2020-03-26 02:52:06

police yakoze akazi kayo kandi ntabwo waba uri umuntu utafashe ibiyobyabwenge ngo urwanye umuntu ufite imbunda peee,
tekereza arko umuturage we abaye yambuye imbunda umupolisi ubwo byagenda bite? KU UMUNTU USHAKA KUYIRWANYA?? KU BWANGE BAJYE BARASA ABABARWANYA

43
ukuri 2020-03-26 02:50:20

Turabasaba Gufunga abo bicanyi ngo ni abapolisi!! Amagambo muyagire make

44
Amashuka 2020-03-26 02:47:59

Ababantu mwica muzababazwa. ngaho amashuka, ngaho kurwanya police, ahaaa!!! Dore aho nibereye. Igihe n’inshuti y’ukuri.

45
Alias 2020-03-26 02:40:54

Ibi bisobanuro ntabwo bihagije ku buzima bw’abantu. polisi rwose mugire ibyo mukosora kuko ubuzima bw’umuntu ntabwo akwiye kujya abwamburwa muburyo budafututse. ubundi polisi ajya kurwana nibihazi gute? aba bapolisi bazabihanirwe mwibarengera ntabunyamwuga bagaragaje.

46
M. 2020-03-26 02:38:15

Mbega ibisobanuro biri aha ! Ubu kandi dosiye irarangiye.

47
Justin 2020-03-26 02:35:10

Coronavirus nta munyarwanda irahitana, ariko mu rwego rwo kuyikumira polisi imaze kurasa nibura abantu batatu mu cyico: bariya babiri barashwe bavugwa muri iyi nkuru, n’umunyonzi warashwe mu minsi ishize. Ibyorezo abanyarwanda bahanganye nabyo ni byinshi pe!

48
Umusomyi 2020-03-26 02:19:37

Nukuri ibi ntabwo aribyo pe. Buri muntu akwiye a second chance. Leta irebe ukuntu yongera training nibikoresho police biyifasha guhangana nabantu batumva, ubundi bajye kubakosora bisobanutse ariko guhita barasa rwose, oya. Bazabashakire za tasers. Murakoze

49
john 2020-03-26 02:14:48

Abapolisi ntakosa barimo rwose kuko bari mukazi kabo, kandi kabemerera kwirwanaho bibaye ngombwa.

50
NIYIGENA 2020-03-26 01:56:27

ARIKO SE HARYA AMAKOSA Y’UMWANA , AHANIRWA UMUBYEYI, BIRABABAJE BITEYE GAHINDA, ATI GUTE NJYE MBONA BABA BAHOBYA IGIHUGU, 1-AKOMEREKEJWE ,AGACIMBWA IBIHANO MURIBYO BIHANO Y’AKWIVUZA AGAKOMEZA KUBAHO ATANGA UBUHAMYA, KW’ICA SIWO MUTI . MURAKOZE!

51
NSHIMIYIMANA 2020-03-26 01:41:24

Arko birakwiye ko Police atariyo azajya ivuga impamvu umupolice yarashe umutu bijye byemezwa n’urukiko bijye bireka kurangirira aho.

Nk’uko iyo umusirika arashe umuntu ajyezwa imbere y’urukiko bibe bityo no kuri Police

Kandi abapolice bibutswe ko iyo urashe umuntu agapfa ntamwanya wo kwikosora uba umuhaye.

52
claude 2020-03-26 01:02:22

ni mubyihorere ariko mujye mumenyako ntawutura nkumusozi ,nimwiceeee namwe iherezo niho muzajya

53
Yeni 2020-03-26 00:43:12

Ariko buriya mbona abapolisi batari abo ku mupaka bahabwa imbunda zisinziriza kuko kwirwanaho wica abandi kdi ushinzwe kubarindira umutekano ni ikosa rikomeye. Ibi byagakwiye gucika, kiriya si icyaha gikwiriye urupfu. Ntimunigire igitekerezo ndabazi

54
Kiiza 2020-03-26 00:13:06

Police yakoze akazi kayo.

Abanyarwanda tuzumva ryari ko kizira kurwanya Leta koko? Niba bagusabye guhagarara, hagarara.

Ubutabera ntibuzarenganye abo ba police kuko u rwanda rufite insoresore zitajya zumva .

55
Singombwa 2020-03-25 23:48:25

Ese igisubizo cya mbere aba ari ukurasa? Imyitwarire ya polisi irakabije. Irasa abantu benci igakabya kandi hari uburyo bwo gusaba ubufasha abanyabyaha bagafatwa batishe. Ikindi sindabona hari umupilisi bahanye kubera kurasa.

Ese bazabahaye twa dukoresho dukubitisha abantu umuriro bakagwa hasi cg umwuka uryana mumaso ko biruta kwica.

56
Lionel 2020-03-25 22:58:07

Iyi nkuru ntago isobanutse neza. Kandi impanuka n’igihe umuntu arashe yerekereje umunwa w’imbunda ahandi ariko bikarangira isasu hagize uwo rifata, nibyo bita impanuka apana kurasa umuntu umwegereye unamurebeshaho umunwa w’imbunda ntago ari impanuka ni ubushake.

57
Innocent 2020-03-25 22:55:03

Gahunda nukurasa umuntu agahita apfa kugirango uze kubona uko uburana ntawe muburana. Igihe mushake amakuru neza uyu NYIRIMANA JEAN CLAUDE yari umusirikare wambaye imyenda isanzwe
Gusa namwe muri abantu muratekereza ntabwo barasa umuntu undi nawe ngo aze kurwana ahubwo nimurwego rwoguhisha amakuru

58
Sakega 2020-03-25 22:22:55

Ariko hakwiye kuzashaka uburyo habaho Abapolisi b’umwuga badahora barasa Abaturage uko biboneye, Bafite imyitozo ihagije nk’iya Abasirikare kuko bo ntamuturage bahohotera ,Ubwo se imyitozo bakora yaba imaze iki?mugihe igihe cyose bitabaza imbunda? Uretse igisambo gishaka kurwana n’umuntu ufite intwaro ntawundi wagombye kuraswa.

59
Eddie 2020-03-25 19:22:31

Birababaje rwose.
Ese ubwo koko byari ngombwa ko abantu baraswa?
Ko nta ntwaro bari bafite nta buryo bari gufatwa batambuwe ubuzima?
Rubyiruko namwe rwose ndabinginze, nimwubahirize amabwiriza muba mwahawe.
Muri ibi bihe byo ni umwihariko.
Coronavirus ni indwara bita pandémie bivuga ko yafashe umubumbe wose w’isi (Asie, Amérique, Europe, Océanie na Afrique).
Nimwubahirize amabwiriza kuko ni namwe mufite amahirwe yo kuticwa na corona kuko mugifite ubwirinzi bwinshi kurusha twe dushaje.
Abasaza natwe biratureba ibyo gutsimbarara ku muco duhanahana ibiganza oya oya kandi muzi ko iyo itugezeho iraturangiza.
Mureke tube aba mbere mu kwirinda no kurinda abacu bityo turaba turinze igihugu cyacu kidukunda cyane.
Harakabaho u Rwanda n’banyarwanda.

60
Umunyarwanda 2020-03-25 19:14:01

Hoa pe ibi nta bunyamwuga burimoâœ–ï¸ âœ–ï¸ âœ–ï¸ âœ–ï¸

61
Nyirumugisha 2020-03-25 17:40:08

Natwe abatuye hano inyamirambo turasaba police ko yaza ikaturasira amabandi yatangiye gutobora amazu. Dufite ubwoba ko ayo mabandi abaye yaranduye coronavirus ashobora kuyitwanduza kuko niba batoboye inzu bakagusangamo ningombwa bagukubira bakuziringa hasi Kandi nta bwirinzi butuma batanduza baba bafite ubwo simvuze abari gutera KACI mu muhogo. Police nitabare cyane hano haza kwisonga nka Kimisagara naGitega, Biryogo , Rwezamenyo.

62
Kamashu 2020-03-25 17:19:36

Prudence ndumva amakuru yose uyishyizeho, ay’inkuru n’ay’ubugenzacyaha n’ay’ubushinjacyaha, mbese ntawe ugomba gukurikiranwa urubanza urarurangije uranarusomye, urakoze cyane ku kazi keza nk’uko mwabyigishijwe

63
Ndikumana danier 2020-03-25 17:15:35

Imana ibakire mubayo

Imana ibakire mubayo

64
Ndikumana danier 2020-03-25 17:15:35

Imana ibakire mubayo

Imana ibakire mubayo

65
Ndikumana danier 2020-03-25 17:15:35

Imana ibakire mubayo

Imana ibakire mubayo

66
Ndikumana danier 2020-03-25 17:15:35

Imana ibakire mubayo

Imana ibakire mubayo

67
Ndikumana danier 2020-03-25 17:15:32

Imana ibakire mubayo

Imana ibakire mubayo

68
Ndikumana danier 2020-03-25 17:15:31

Imana ibakire mubayo

Imana ibakire mubayo

69
Claude 2020-03-25 17:11:16

Polisi yacu ikeneye kwiga indi procedure yo guhagarika abantu yirinda ko bayirwanya.....naho ubundi izageraho itumara n aho yaba iduhohoteye byitwe ko twayirwanyije......Mudufashe rwose

Kwamamaza