IGIHE

Polisi yafashe abantu 12 bacuruza inzoga zitemewe n’amategeko

4 25-03-2020 - saa 08:37, IGIHE

Kuwa Mbere tariki ya 23 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu mu turere dutandukanye mu ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Iburasirazuba mu rwego rwo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, hafatwa inzoga zitemewe zingana na litiro 1,910 zifatanwa abantu bagera kuri 12.

Mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma, Gatsibo na Kayonza hafatiwe litiro zigera kuri 750 zifatanwa abantu batandatu. Mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mukura, mu rugo rwa Habarurema Damien w’imyaka 51 hafatirwa litiro 420. Ni mugihe mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyanza, Huye na Nyaruguru abantu batanu bafatanwe litiro 740.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko aba bose bafatiwe muri utu turere byaturutse ku makuru yatanzwe n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.

Yagize ati“Polisi nk’uko bisanzwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego z’umutekano zakoze umukwabu wo kugenzura ko amabwiriza yo gufunga utubari yubahirijwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nuko abaturage ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batanga amakuru, nibwo twasanze bariya bantu bose bacuruzaga izi inzoga zitemewe.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko izo nzoga zitemewe mu Rwanda, kimwe n’ibindi biyobyabwenge. Uretse kuba bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwabikoresheje, bituma akora cyangwa akagira uruhare mu gukora ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, amakimbirane yo mu miryango n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko kwirinda biruta kwivuza, yongera gukangurira abaturage gukurikiza inama bahabwa n’ubuyobozi zo kwirinda ibiyobyabwenge n’zindi nzoga zitemewe.

CIP Twizeyimana yanaboneyeho gusaba abaturarwanda muri rusange kuzirikana ibihe igihugu kirimo bagakurikiza amabwiriza yo kuguma mu ngo zabo. Ahafatiwe izi nzoga abantu babaga barimo kuzinywa rwihishwa barenze ku mabwiriza ya leta agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mbonigaba joseph 2020-03-25 03:45:37

ariko ibi bintu birababaje PE!n,inzoga zemewe n,amategeko ubu ntizemerewe gucuruzwa kuko mu mabwiriza ya minisitiri w,Intebe utubari twose tugomba gufungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus, none koko hari abacyirimo no gucuruza ibiyobyabwenge?ibibazo igihugu cyacu cyirimo ntacyo bibabwiye!rwose aba bajye bahanwa bibere n,abandi babitekerezaga urugero.

2
baritonda girbera 2020-03-25 03:19:39

Porisi ifite akazikatoroshye

3
Agy 2020-03-25 02:43:21

Ariko abantu baranasaze. Iyo hajemo gereza n’ubwo wambwira ko ndi bube perezida wakwijyanira ibyawe. N’ubu kubera corona kudasohoka mu nzu ni umuzigo kuri njye. None umuntu arabizi ko ibintu bitemewe,yarangiza akabicuruza. Birenze noneho, mu bihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe. Nk’abo ntibizize koko?

4
Karemera 2020-03-25 02:25:28

Ni byiza rwose ariko se KO ndeba mû ndiri yazo ntacyo bakoze ?!? Nimuze mû karere kacu ka Gisagara nyirantare ni umuco abantu barinywera wagirango ntikibujijwe by’umwihariko mû murenge wacu wo ngo ubuyobozi bwabahaye uburenganzira ngo kugirango bitegure amatora y’ umwaka utaha.niba mbeshya nimuze mamba murebe.

Kwamamaza