IGIHE

Polisi na MTN Rwanda bahuje imbaraga mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’

0 5-11-2019 - saa 19:20, Ndayikunda Josué

Polisi y’Igihugu na sosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda, bahuje imbaraga mu gukangurira abanyarwanda kudakoresha telefoni mu gihe batwaye ibinyabiziga, bikaba biri mu bukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro.’

Ubu bufatanye MTN yagiranye na Polisi bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere mu cyumweru cya 26 cy’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bukaba buzamara ibyumweru bine.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu Ugushyingo bafatanyijemo na MTN bugamije gukangurira abatwara ibinyabiziga kutitaba telefoni batwaye, kutohereza ubutumwa bugufi n’ubundi burangare mu gihe cyose batwaye.

Ati “Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bw’uku kwezi mu cyumweru cya 26 bugamije gukangurira abanyarwanda bakoresha umuhanda kudatwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni, bohereza ubutumwa bugufi ndetse no kutarangara.”

CP Kabera yongeyeho ko bifuza ko buri muturarwanda wese agomba kugera ku rwego rwo kumva umutekano wo mu muhanda nk’umuco.

Yagize ati “Turashaka kugira igihugu aho buri muturage yumva umutekano wo mu muhanda nk’umuco, bigomba kuba umuco. Ntabwo nzi igihe bizadufata ariko tuzakoresha inzira zose zirimo kwigisha no kubahiriza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda.”

Umuyobozi ushinzwe imikorere n’imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, Numa Alain, avuga ko iki kigo kizatanga ubutumwa bukangurira abanyarwanda kudakoresha telefoni batwaye ibinyabiziga, ikazabikora mu nzira zitandukanye zirimo kohereza ubutumwa bugufi, imbuga nkoranyamabaga zayo n’izindi nzira.

Ati “MTN icyo tuzafatanya na Polisi ni ugukoresha inzira zose dufite kugira ngo ubutumwa butambuke. Harimo ubutumwa bugufi buzohererezwa abakiriya, hari ibiganiro ku maradiyo na televiziyo n’ imbuga nkoranyambaga.”

Biteganyijwe ko buri mukiriya uzajya ugana MTN aho ifite ishami hose mu Rwanda, azajya ahabwa ubutumwa bumukangurira kudakoresha telefoni atwaye ikinyabiziga. Ikindi ni uko mu bitaramo MTN iri kuzengurukanamo n’abahanzi bakomeye muri poromosiyo ya Izihirwe hazajya hatambutswa ubu butumwa.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS, yo mu 2018 yagaragaje ko abantu miliyoni 1.35 bahitanwa n’impanuka buri mwaka ku isi, impanuka zo mu muhanda zikaba mu bya mbere mu bihitana ubuzima bw’abana bari hagati y’imyaka 4-14 n’abakuru bari hagati 15-29.

Imibare yo mu 2018 igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 700, naho abagera ku 2000 barakomereka ku buryo bukomeye.

Imibare igaragaza ko kandi sosiyete z’ubwishingizi zishyura indishyi zatewe n’impanuka ingana na miliyari zirenga 20 FRW buri mwaka.

Abakozi n'abayobozi ba MTN Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ubukangurambaga bazafatanyamo na polisi y'u Rwanda
Ahantu hose hari ishami rya MTN mu Rwanda abakiriya bazajya bahabwa ubutumwa bwo kudakoresha telefoni batwaye ibinyabiziga
Biteganyijwe ko ubu bufatanye bwa MTN na Polisi muri gahunda ya Gerayo amahoro buzamara ukwezi kumwe
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko buri muturarwanda agomba kugera ku rwego rwo kumva umutekano wo mu muhanda nk'umuco
Numa Alain, ushinzwe imikorere n’imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda yavuze ko hazakoreshwa uburyo bwinshi mu kugeza ubutumwa ku bakiriya ba MTN nko kuboherereza ubutumwa bugufi
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi
Abakozi ba MTN baboneyeho umwanya wo gusobanuza neza byinshi ku bukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza