IGIHE

Perezida Samia yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare barimo Abanyarwanda babiri

0 27-11-2022 - saa 13:27, IGIHE

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Gatandatu yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 740 barimo Abanyarwanda babiri, basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rizwi nka Tanzania Military Academy (TMA).

Ni ishuri riri ahazwi nka Monduli mu mujyi wa Arusha uherereye mu Majyaruguru ya Tanzania.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yemereye IGIHE ko mu basoje amasomo ya gisirikare muri TMA, harimo abanyarwanda babiri.

Ni ku nshuro ya gatatu Perezida Samia Suluhu atanze amapeti ya gisirikare kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe 2021.

Abahawe amapeti bari mu byiciro bibiri barimo abamaze imyaka itatu biga amasomo ya kaminuza ku bijyanye n’ubumenyi mu bya gisirikare ahasoje abasirikare 109 n’abandi 651 binjiye mu gisirikare mu buryo busanzwe.

Mu bahawe amapeti harimo abakobwa 89 n’abagabo 651. Muri abo kandi harimo abanya-Tanzania 724 n’abandi 16 baturuka mu Burundi, Kenya, Eswatini, u Rwanda na Uganda.

U Rwanda na Tanzania bisanganywe umubano wihariye mu bya gisirikare.

Muri Kanama umwaka ushize, General Venance Mabeyo wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TDF).

Icyo gihe mu ruzinduko rwe yasuye n’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.

Ubwo Perezida Samia Suluhu yanyuraga imbere y'aba basirikare bashya bambitswe amapeti
Perezida Suluhu yasabye aba basirikare gukora akazi kabo kinyamwuga bigendanye n'aho Isi igeze
Umuhango wo kubambika amapeti wabaye kuri uyu wa Gatandatu
Abasirikare 740 bahawe ipeti rya Sous Lieutenant mu Ishuri rya gisirikare rya Tanzania
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza