IGIHE

Perezida Ramaphosa yahishuye amasomo igihugu cye gikomeje kwigira ku Rwanda

8 6-11-2019 - saa 11:28, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko igihugu cye kirimo kwigira byinshi ku Rwanda, birimo uburyo bwo kurushaho koroshya ubucuruzi ndetse no kwita ku isuku, inzego u Rwanda rumaze kumenyekanamo ku rwego mpuzamahanga.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Ramaphosa yari mu kiganiro na televiziyo ya CNBC Africa, aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubukungu bw’igihugu cye n’imikoranire yacyo n’ibindi.

Muri icyo kiganiro, nubwo ubukungu bwa Afurika y’Epfo bukubye ubw’u Rwanda inshuro nyinshi, Perezida Ramaphosa yagaragaje ko ibyo rumaze gukora hari amasomo bakomeje kubivomamo.

Ati "Hari byinshi turimo kwigira ku Rwanda. U Rwanda rumaze kugera ku bintu bikomeye. Hari abayobozi benshi bo mu nzego z’ibanze zacu bajya mu Rwanda, ngo barebe uburyo Kigali ari wo mujyi wa mbere usukuye ku mugabane wose, nkababwira nti mwigane uko bakora, mugerageze kuba nkabo ndetse munabarushe, iwacu habe heza kurusha i Kigali.”

Yahise anakomoza ku buryo u Rwanda rumaze gutera imbere mu bijyanye no koroshya ubucuruzi, aho mu munsi umwe umuntu yandikisha ubucuruzi, ndetse uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro bwarorohejwe.

Yakomeje ati “Nk’urugero bafite ahantu hamwe ubonera serivisi zose ukeneye. Ugera mu Rwanda ukabasha guhita ufunguza ubucuruzi bwawe, uwo munsi ukishyura n’ibindi byose bisabwa. Natwe turimo kubigerageza, Minisitiri Ebrahim Patel yari arimo kugaragaza uko tugomba gukora, aho ku munsi umwe, mu masaha make gusa wishyura ibyo usabwa byose, ukandikisha ubucuruzi bwawe, ukabona icyemezo cy’imisoro, ukabona ibyangombwa byose ukeneye.”

Ebrahim Patel w’imyaka 56 ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Afurika y’Epfo guhera muri Gicurasi uyu mwaka.

Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 yasohotse mu kwezi gushize, iheruka kugaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, ruba n’urwa 38 ku Isi.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa Kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere, ndetse ruguma ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni nacyo gihugu cyonyine gifite ubukungu buciriritse cyaje muri 50 bya mbere ku Isi.

Uretse koroshya ubucuruzi, intumwa za Afurika y’Epfo zakomeje gusura u Rwanda ku mpamvu zinyuranye zirimo kwgira ku byo rwageze ho mu kwishakamo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri gahunda bagiye batangarira cyane zirimo nka Girinka, Imihigo, n’ibindi bikorwa bituma Abanyarwanda bibona muri gahunda z’igihugu.

Perezida Ramaphosa yakomeje ati “Turimo kwigira ku bandi, nicyo cyiza cyo kwishyira hamwe muri Afurika Yunze Ubumwe, aho dushobora kwigira ku bandi, tugasangira ubunararibonye, tukavoma amasomo mu byiza bakora, ibyo barimo gukora nabi nabyo tukabivanamo amasomo yo kuvuga ngo ntabwo tuzakora kuriya, ntabwo twasubiramo ibyo bakoze. Uwo niwo mwihariko w’umugabane wacu.”

Muri raporo ya Banki y’Isi ku koroshya ubucuruzi y’umwaka wa 2020, Afurika y’Epfo yo iri ku mwanya wa 84 ku Isi. Mu bijyanye no korohereza abashaka gufungura ubucuruzi iri ku mwanya wa 139, kuko bibarwa ko bifata impuzandengo y’iminsi 40 kugira ngo umunyu abashe kwandikisha ubucuruzi bwe.

Iyo raporo igaragaza ko Afurika y’Epfo muri uyu mwaka yakoze ivugurura rimwe gusa, naho mu myaka itanu ishize yakoze amavugurura ane.

Inkuru wasoma: - Gahunda zirimo ‘Girinka’ zahagurukije abayobozi bo muri Afurika y’Epfo

- U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
akabuto 2019-11-07 23:38:55

Bajye batwigiraho. Ariko natwe ikorana buhanga dukoresha ntabwo ari made in Rwanda niryo abanda baduha. Mushaka mujye mubarangira aho turikura

2
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-06 23:17:11

Pres Ramaphosa niba atarimo kudukina ku mubyimba afite icyo adushakaho!

Kuva ryari Afrika y’Epfo, iri mu bihugu 3 bya mbere bikize muri Afrika isigaye yigira ku Rwanda? N’akumiro!

3
Gahiga 2019-11-06 16:59:25

Birashimishije kubona ibihugu byose biri mu bya mbere bikize ku isi biza kwigira ku Rwanda. Ukabona abantu barenze za Hong Kong, Malaysia, China... bakaza kutwigiraho. Ni ibitangaza rwose.
Hari umugabo duturanye yajyaga anyura iwacu akavuga ati muhinge abakire twaje. Koko twabonaga akize cyane kuko yanabyivugiraga. Ariko uko iminsi ishira abantu baza kubona ko ari amagambo gusa. Gukira ni ku rurimi cyangwa ni ikinjira mu mifuka y’ abaturage?

4
RICHY 2019-11-06 13:02:16

iyinkuru namata nubuki!!!, umuntu yahora ayisoma ntarambirwe. ahubwo aduhe babandi bahora basaza imigeri mugihugu cye nabo tubajyane iwawa bareke ubuzererezi.

5
HARINDIMANA Lambert 2019-11-06 11:22:36

Ni byiza abanyarwanda twese aho duherereye turishimye twishimiye uburyo amahanga yose akomeje kuza kutwigiraho kandi erega ni ngombwa dufite rudasumbwa umubyeyi mwiza utugenera ibidukwiye bituma amahanga agana urwanda

6
messi 2019-11-06 10:42:22

@fred icyo mbona u rwanda rwigiye kubandi nugutsinda ishyari ,ukaritsindisha intwaro y’iterambere. u rwanda rwahuye nibigeragezo bikomeye cyane.

7
messi 2019-11-06 10:42:20

@fred icyo mbona u rwanda rwigiye kubandi nugutsinda ishyari ,ukaritsindisha intwaro y’iterambere. u rwanda rwahuye nibigeragezo bikomeye cyane.

8
Fred 2019-11-06 04:42:53

Ni byiza cyane peee guhora twumva ko amahanga aza kutwigiraho , ariko mujye mutubwira nibyo u Rwanda rwigiye kubandi kuko nibwira ko natwe twiga, ikindi dukomeze ibyo twagezeho birusheho kuba byiza , cg se ngo nihagira uvuga ati ariko iki n’iki ko kitagenda ngo asubizwe ko UGERERANYIJE N’IBINDI BIHUGU duhagaze neza !!!! kandi ntibigatume twirara ngo nitwigereranya n’abandi tukabona ijanisha ari ryiza ngo twibwire ko twageze iyo tujya ,haracyari byinshi byo gukora ,urugendo ruracyakomeje nibyo H.E ahora adushishikariza.

Kwamamaza