Perezida Macron yagaragaje ubunararibonye u Rwanda rwasangiza ibindi ibihugu muri OIF

0 11-10-2018 - saa 14:24, Ferdinand Maniraguha

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko politiki y’uburinganire mu Rwanda ari isomo rikomeye ibindi bihugu bigize Francophonie byarwigiraho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, iri kubera Erevan muri Arménie, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Macron yavuze ko buri gihugu mu bigize Francophonie gifite ibyo ibindi byakigiraho, ko igikenewe ari ugushyira hamwe.

Yagize ati “Nk’urugero u Rwanda, ni icyitegererezo mu buringanire muri politiki. Armenié ifite ubunanaribonye mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga no mu Bufaransa bayigiraho, buri umwe muri twe afite ubunararibonye yasangiza abandi tugatera imbere dufatanyije.”

U Rwanda ruza imbere mu bihugu bifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, aho mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite harimo abagore 61.3 %

Macron yavuze ko ejo hazaza ha Francophonie hadashoboka mu gihe abagore batabigizemo uruhare.

Yashimangiye ko kwishyira hamwe kwa Francophonie ari ijwi rikomeye rishobora guhangana n’ibihugu bikomeye byitambika imyanzuro ifatwa, bigaragaza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga.

Ati “Igikwiye kuba ku mutima ni uko igihugu cyacu ari ururimi rw’Igifaransa. Ni igihugu kitagira imipaka, igihugu twishimira urukundo, tugahagarara ku bitekerezo byacu.”

“Ntabwo tugomba guhana amasomo ahubwo tugomba kurwanira hamwe. Francophonie si ahantu ho kwicara, si umwanya w’abagore n’abagabo bananiwe ahubwo ni ubutaka bw’ubuvumbuzi, ubutaka bwo guteguriraho urugamba.”

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko OIF ari umuryango mugari, ibihugu biwugize bikwiye kunganya uburenganzira nta kindi cyitaweho kugira ngo bitere imbere.

Yagize ati “Ntabwo bivuze ko buri gihe twemeranya kuri byose ariko dushyize hamwe twakora urubuga rurangwamo ubwumvikane aho abarugize bangana, buri wese yubaha undi. Igihugu cyawe cyaba gituwe n’abaturage ibihumbi 80 cyangwa miliyoni 80, mukwiye kugira uburenganzira bungana.”

Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe wa OIF, Michaëlle Jean yasabye ibihugu bigize uwo muryango gukanguka bikagira icyo bikora ku bibazo bibangamiye Isi akenshi bikorwa hifashishijwe imiryango mpuzamahanga.

Michaëlle yavuze ku bibazo by’umutekano, ubuhezanguni n’iterabwoba, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Ati “Dukwiye kwibaza ngo ese turashaka kuba ku ruhe ruhande rw’amateka? Ese turemera ko imiryango mpuzamahanga yifashishwa mu bikorwa by’ubuhezanguni mu gihe aribwo twari dukeneye kwishyira hamwe tugafatanya mu buryo buvuguruye, tugashakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi?”

Uririmi rw’Igifaransa ruvugwa n’abagera kuri miliyoni 274 mu gihe OIF igizwe n’ibihugu 84.

Muri iyi nama izasozwa kuri uyu wa Gatanu, harigirwamo ubusabe bw’ibindi bihugu byifuza kwinjira muri uwo muryango birimo Gambie, Irlande, Leta ya Louisiane muri Amerika, Malte na Arabie Saoudite.

Izasozwa hanatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, aho Louise Mushikiwabo ariwe ahabwa amahirwe.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko politiki y’uburinganire mu Rwanda ari isomo ibindi bihugu bigize OIF byarwigiraho
Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye OIF bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame na Idriss Déby Itno wa Tchad ni bamwe mu bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama mu mujyi wa Erevan muri Arménie
Abayobozi b'ibihugu bihurira ku rurimi rw'Igifaransa bahuriye i Erevan mu nama y'inteko rusange y'iminsi ibiri
Ubwo Perezida Kagame yinjiraga mu cyumba cy'inama i Erevan
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza