Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa John Dramani Mahama uherutse gutorerwa kuyobora Ghana.
Perezida Kagame yageze i Accra kuri uyu wa Kabiri 7 Mutarama 2024, umunsi n’ubundi Mahama na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang bari burahireho.
Perezida Mahama watsinze amatora ku majwi 56.3%, agiye gusimbura ku butegetsi Nana Akufo-Addo.
Si ubwa mbere uyu mugabo ayoboye Ghana kuko yanabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.
Ubwo Mahama yatangazwaga nk’uwatsinze amatora, Perezida Kagame ni umwe mu bamushimiye ndetse bamwizeza ubufatanye.
Umukuru w’Igihugu yaragize ati “Shimirwa nshuti yanjye John Dramani Mahama ku bw’intsinzi wabonye mu matora ya Perezida. U Rwanda na Ghana bihuriye ku ntumbero ikomeye y’iterambere kandi twiteguye gukorana mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu, no kuganisha Afurika ku cyerekezo cy’iterambere.”
U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano.
Bifite kandi ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!