IGIHE

Perezida Kagame yibukije abaganga kwakirana urugwiro abarwayi no kuba ibisubizo by’ibibazo

24 7-11-2019 - saa 16:05, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Kagame yibukije abaganga ko bagomba gutanga serivisi nziza bakakirana urugwiro abarwayi, bakaba ibisubizo by’ibibazo bihari mu rwego rw’ubuvuzi kandi ubushobozi buke buhari bugakoreshwa mu buryo butanga umusaruro.

Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yahuye n’abaganga baturutse mu gihugu cyose mu cyumba cy’inama cya Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama iri mu rwego rwo kuganira ku ruhare rw’abaganga mu guteza imbere igihugu.

Abaganga bagaragarije Umukuru w’Igihugu ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije aho umubare w’abaganga wiyongereye.

Kugeza ubu umubare wabo mu bitaro bya Leta n’ibyigenga ni 1,464. Abaganga basanzwe (General Practitioners) ni 751 ndetse n’abaganga b’inzobere 504. Hari kandi abaganga bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza bimenyereza umwuga mu bitaro bagera kuri 209. Ibyo bigaragaza ko mu gihugu cyose hari umuganga umwe ku baturage 8,197.

Umubare w’abaforomo wavuye kuri 1 ku baturage 1,291 muri 2010 ugera ku muforomo umwe ku baturage 1,094 muri 2017. Umubare w’ababyaza wavuye ku mubyaza 1 ku baturage 66,749 ugera ku mubyaza umwe ku baturage 4064 muri 2017.

Ubu bwiyongere bwatanze umusaruro kuko impfu z’ababyeyi zigabanuka ku kigero cya 75% naho iz’abana zigabanuka ku kigero cya 79% mu myaka 20 ishize. Mu gihugu cyose hari abajyanama b’ubuzima 58,445.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’abaganga Dr Ntirushwa David, yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho birimo ubwiyongere bw’inzobere zivura indwara zajyanaga abanyarwanda mu mahanga hakiri imbogamizi z’ibikoresho izo nzobere zikeneye

Ati “Mu bitaro hari ubwiyongere bw’abaganga ariko ugasanga ibikoresho izo nzobere zikeneye mu kazi kazo nta bihari”.

Yakomereje ku kuzamura agahimbazamusyi n’umushahara w’abaganga ndetse bakoroherezwa kubona uko bakora ingendo no kubona amacumbi.

Perezida Kagame yabwiye abaganga kumva ko bari muri sosiyete bagomba kugira uruhare n’umusanzu mu gukemura ibibazo bifite.

Ati “Bihereye kuri wowe ukibaza, ntabwo muyobewe igihugu cyanyu, abavandimwe, inshuti, mushyire ibintu mu gaciro. Ibyo mwasabye ni kimwe mu bibazo ariko ntabwo ari cyo cyonyine cyakemurwa na leta...muri bamwe mu gisubizo, mugomba kubitangamo umusanzu”.

Perezida Kagame yabwiye abaganga ko inshingano yabo ari ugushyigikira ubunyamwuga no kumenya uko bajyanisha ibyo ukeneye n’ibyo abaturage bakorera bakeneye.

Yababwiye ko hari ukwitana ba mwana hagati y’abaganga, ba Minisitiri, ba Meya n’abandi, aho nta n’umwe uvuga ngo ‘nagize uruhare muri iki kibazo reka ntange n’umusanzu mu gushaka igisubizo’.

Ati “Nta n’umwe wemera uruhare rwe ngo azane n’ibisubizo. Niyo mpamvu tuganira ku nzitizi zimwe imyaka 10, 15, 20. Ikintu cyoroshye ni ukwinubira ingengo y’imari no kuyishakiramo ubuhungiro. Kuki mwishimira imikorere mibi mwarangiza mukijujuta?”

Imikorere mibi mu kwishyuza

Kimwe mu bibazo abaganga bagaragarije Perezida Kagame ni ingengo y’imari idahagije n’ibikoresho. Yabasubije bitumvikana ukuntu wakwinubira ingengo y’imari hanyuma ukirukana abashaka serivisi bari bwishyure ikaboneka.

Ati “Ni gute ushobora kuyobora ikigo gitanga serivisi ukeneye ko yishyurwa ukibagirwa kwishyuza abantu hanyuma ukavuga ko ufite imbogamizi y’ingengo y’imari”.

Yakomeje agira ati “Hari ukutita ku bintu. Umuntu akajya ku bitaro akavuga ngo mfitanye isano na Kagame, bakamushyira mu cyumba cy’icyubahiro (VIP), hanyuma inyemezabwishyu ikaza kuri njye”.

“Nabaza icyo kigo igihamya gifite cyatumye babyemera kikabura. Ni gute wamenya ko ukeneye amafaranga kandi ufite imikorere imeze gutya?”.

Umukuru w’igihugu yanenze uburangare n’imikorere mibi ya bamwe mu baganga, aho hari ubwo umuntu runaka uzwi [umuyobozi cyangwa undi] ajya kwivuza ugasanga bose bamuhagazeho niwe bareba abandi babaretse.

Ati "“Minisitiri akaza hanyuma ibitaro byose bikaza kumwakira bagasiga abarwayi banameze nabi kumurusha. Ni gute umwuga ukora nk’ibyo, ni gute mufata ugukomera k’umuntu n’icyihutirwa?”

Yakomeje asaba Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego bafatanya gukemura ikibazo cy’abajya kuba inzobere bakihitiramo ibyo kwiga aho kureba ibyo igihugu gikeneye cyane cyangwa kizakenera.

Perezida Kagame yasabye abaganga kugabanya umubare w’abajya mu mahanga gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu, bagahindura imyumvire y’abumva ko ubuvuzi bwo mu Rwanda budafite ubushobozi kandi bakita ku bijyanye no kohereza abantu hanze kuko hari aho bikorwa bidakwiye.

Yatanze urugero ati “Nagiye gusura umuntu wariye ibiryo byahumanyijwe. Yari yasabiwe kujyanwa hanze y’igihugu. Nabajije umuganga uburyo yemerera ibyo bintu kujya ahandi. Ibiryo byahumanye bikenera kujyanwa hanze y’igihugu?. Kohereza abarwayi hanze byabaye uburyo bwo kunezeza imiryango yabo”.

Perezida Kagame yabwiye abaganga ati “Muhindure iyo myumvire bijyane no kubaka ubushobozi hanyuma babandi bari bafite iyo myumvire babone ko u Rwanda rwahindutse. Ni mwe ba mbere bo kubaremamo ko bagomba kugirira icyizere serivisi zanyu batagize icyibazo ko zigomba kubagiraho ingaruka”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko urwego rw’ubuvuzi mu gihugu rwanditse amateka ku rwego mpuzamahanga, akaba ari ngombwa kuyabungabunga no gukomeza kuyubaka kurushaho.

Ati “Twubatse isura ikomeye yaba mu kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi, mu kongera umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga, mu kwitabira inkingi, gukumira no kurwanya icyorezo cya Sida, kugabanya Malaria twubatse isura ikomeye ku buryo bikwiye kubungabungwa tukirinda uwabisubiza inyuma”.

Ibi byagezweho kubera imbaraga zashyizwe mu buvuzi ndetse n’abaganga zirimo gushyira 16% by’ingengo y’imari mu buvuzi, mituweli idaheza buri wese, abajyanama b’ubuzima bamaze imyaka 20 kandi bagaragaza umusaruro.

Perezida Kagame yasabye abaganga kunoza serivisi nziza batanga
Abaganga bagera kuri 800 nibo bitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w'uburezi Dr Mutimura Eugene (iburyo) na we yitabiriye ibi biganiro by'abaganga na Perezida wa Repubulika
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana (iburyo) nawe yitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w'ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ikivugo cy'intore z'abaganga 'Impeshakurama'
Dr Karekezi Claire yavuze ko inzobere zikenewe ariko n'ibikoresho zikoresha byakwitabwaho
Dr Byiringiro yavuze ko hari imbogamizi yo kubona imirambo yo kwigishirizaho
Dr Akingeneye Violette uhagarariye ibitaro bya Kibuye akaba anahagarariye ibitaro by’uturere mu Rwanda
Dr. Mugenzi Dominique Savio uhagarariye amavuriro yigenga
Minisitiri w'ubuzima Dr Gashumba mu biganiro bihuza abaganga na Perezida Kagame
Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki akaba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) yari yitabiriye

Ku yandi mafoto kanda hano

Amafoto: Moise Niyonzima

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Me too 2019-11-08 04:58:35

Many thanks HE , for the precious and fruitful time you dedicated to the medical team , it was so refreshing and inspiring.

2
Karahamuheto 2019-11-08 00:52:54

Warakoze H.E gukebura abakora abaganga mukurangarana abarwayi Imana iguhe umugisha.
Nyakubahwa hari ikibazo gikomeye baguhisha cy’umuntu witwa Valens Ndonkeye (DMCS muri Minisante) ukomeje kuyogoza ibintu muri Minisante aho yajujubije abayobozi b’ibitaro akabateza aba DAF yishyiriye mu bitaro aho basigaye ari abagaragu be aho kuba abakozi ba Leta bakirukanisha abayobozi agateza imyiryane mu bitaro ndetse nyakubahwa nuburyo yabahaye akazi na komisiyo ya Angelina Muganza yarabigaragaje birangirira aho aho yariye za ruswa mu rwego rugaragarira buri wese barabiguhisha birarangira ikindi yimitse bene wabo ba abanyamurenge abaha akazi urugero: DAF Gakoma Hospital, Nyamata Hospital yewe yongeraho na Acting DAF Kirehe we yamuhaye ibaruwa ya Acting DAF.
Yakoresheje aba DAF yirukanisha DG wayoboraga Nyamata arongera akoresha DAF wa Kibungo yimura DG wayoboraga Kibungo bamushyira Ruhango Hospital ariko arya za ruswa abifashijwemo n’abanyamurenge yimitse muri Minisante ndetse n’ubu Nyakubahwa President wa Repubulika nukurikirana neza uzasanga yaramaze guhesha akazi umunyamurenge wakoraga Minecofin kuzemezwa na Cabinet as Director of Finance muri Minisante.
Nyakubahwa H.E ko muri iki gihugu nta muntu uri hejuru y’amategeko mu bushishizi bwanyu mubyikurikiranire ndetse hari n’ibindi bibazo bitavugirwa hano. Murakoze Imana ikomeze kubashoboza kuyobora u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

3
Petra 2019-11-08 00:35:42

Baca umugani ngo abafite bazongererwa, wabona Abaganga ku kayabo babona babongereye ayandi kandi mwarimu wamwigishije agikuba agakweto. Akarengane kaba muri iyi isi. Ariko se ko niba muganga avuga ko ahembwa make ubwo mwarimu yavuga iki koko: Ibijyanye n’ubusumbane mu mishahara ntabwo bizatuma tugira abakozi beza na service nziza kuko buri wese azajya ahora ahanze amaso aho bayora akayabo ararikiye kujyayo. Abaganga ariko bagabanye ibiciro, Nabo rwose babaye nkaba Meya, kumuvugisha ntibiba byoroshye.

4
Andreya Rudatinya 2019-11-08 00:28:58

Turashima HE umwanya aba yafashe akiriranwa n’abaganga mu gukemura ibibazo byabo n’ibyigihugu muri rusange.
Abanyarwanda twese niko twakabaye dukora aliko siko bimeze! Nugerageje gukora neza no kuvugisha ukuri aba ikibazo! Niduhindure imyumvire tugakunda abanyarwanda n’igihugu cyacu ibibazo byinshi bizacyemuka.

Reka nisubirize uwiyise Eric ko umubare n’ireme ry’uburezi n’ubuvuzi bigomba kugendana!
Claude nawe urabeshya! Ya mashuri 5 bahuje na UR akaba yarapfuye nabi niyo yigishaga neza abaromokazi abaforomo nababyaza! Kandi naho usanze abarangije muri ayo mashuri usanga batanga service zinoze.
Aime
Buriya rero guterura bariya banyeshuri ba Gitwe batari bujuje ibyangombwa ukabakubita ku ba UR bongereye ibibazo ku bindi!
Robert,
Ntabwo ari munyangire n’inzangano Gitwe izira. Yagiye izira ubuyobozi bwishakira ifaranga gusa akaba ariyo mpamvu itazigera yigisha neza abavuzi! Abiga izindi nyigisho bo sinabimenya icyo bitanga! Ababishinzwe nabo bazakurikiranir ehafi wasanga nabyo.........!
Nabo nibahimdure imyumvire dufatanye kubaka igihugu nabanyarwanda batanga service zinoze.
Harya ngo twakoze izina mu buvuzi!!!!! Ahaaaaaaaaaa! Uyu munsi simvize byinshi!

5
Paul 2019-11-08 00:03:18

Dr Diane gashumba yita kubibazo byabagana ministe muburyo bwose bushoboka. Nuwo gushimira kabisa.

6
Sandar 2019-11-07 23:59:49

Mubyukuri Diane gashumba aritanca cyane imana izamuduhe indi myaka nki3 kuko ministe ayiyoboye neza cyane..

7
Chrina 2019-11-07 23:17:27

Murakoze cyane H. E, ku nama nziza mugushakira umuturage igikwiye, ariko nagiraga ngo rwose harebwe icyakorwa kugira ngo ababyeyi babyarira mu Bitaro bya Bushenge bongererwe amachambre kuko ari make cyane ugereranije n’abayifuza.Rwose icyo kibazo kibongamiye ababyeyi bagana maternity mu Bitaro bya Bushenge

8
Egide 2019-11-07 22:29:49

Wowe uvugango barihiwe na Leta hari abandi benshi barihiwe na Leta batayikorera cg bakayikorera ikabahemba neza ikanabaha ibindi bya nkenerwa, kuvugango rero kubarihira bivuzeko nabo bayikorera ntacyo bihindura cg ngo bifashe ubuzima bwabo ntibyavamo,ubu c ko turihira abana bacu amashuri hari isezerano ko bazatwitura nabo ngo kuko twabarihiye byaba cg ntibibe, n’izo nzobere twigisha niba ntagahunda yo kuzifata neza gahunda ni uko tuzamera nka Zimbabwe tuzabigisha biduhenze bakorere ibihugu byateye imbere ,Amerika n’ibindi bihugu byateye imbere bafite gahunda yo kubafata bakabakoresha kuko bazi uko kubigisha bihenda.

9
Gut 2019-11-07 22:09:28

Abaganga ntibakirize cyane ngo bahembwa make bahembwa hakurikijwe Index value muri rusange yigihugu nkabandi bakozi ba Leta bose usibye wenda abarimu nibo umuntu yavuga ko barihasi. Bige gukorana umutima wogukunda igihugu atarugushaka inyungu nyinshi.

10
Uwera 2019-11-07 15:44:16

Ni byiza ubuvuzi burimo gutera imbere imibare iragenda yiyongera y’abaganga n’abaforomo ariko Nyakubahwa Minisitiri Hari n’abaforomo batari kuba recognized muri system barangije kwiga nursing specialities in critical care and trauma, pediatric, nephrology nursing , perioperative, oncology ,neonatology nursing , Kandi Ni Minisiteri y’ubuzima yatangije programu mucyiswe HRH Kandi Ni programu ihenze abarimu bava hanze ariko ikibabaje nuko abarangije izo programu ya masters batari kuba engage na Minisiteri kubera kumenyera generalite , ngo babyazwe umusaruro kuko byafasha kurushaho kugabanya impfu no gutanga specialized care .

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza