IGIHE

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

11 5-11-2019 - saa 14:40, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe inzego z’ubucamanza zikomeje kunoza imikorere yazo ariko bikagaragara ko hari ibyaha bimwe bikomeje kwiyongera, hakwiye no kurebwa icyakorwa mu rwego rw’ibihano, mu gukomeza gushakisha umuti.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, mu itangizwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2019-2020.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko urwego akuriye, mu mwaka w’ubucamanza wa 2018/19 rwahuye n’ikibazo cy’abantu basambanya abana cyiyongereye.

Yakomeje ati "By’umwihariko, amadosiye twakiriye ajyanye n’ibyo byaha yavuye ku 2996 twakiriye mu 2017/18, agera ku 3363 mu mwaka ushize wa 2018/19. Twashyize ingufu mu kuyakora kuko muri ayo yinjiye, twakoze agera ku 3350 ari ku kigero cya 99%."

"Ibi kandi binajyana no gukurikirana ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, aho muri uyu mwaka ushize twakiriye dosiye 1601, dukoramo 1599, zingana na 99%. Aya madosiye kandi twayatsinze ku kigero cya 93.7%. Ibi kandi dukomeje kubishyiramo imbaraga mu bukangurambaga dufatanyije n’izindi nzego, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umuryango nyarwanda."

Perezida Kagame yashimye intambwe urwego rw’ubucamanza rwateye mu myaka icumi ishize, ariko agaragaza ko kuba hari ibyaha byiyongera, harebwa niba umuti utashakirwa ahandi.

Yagize ati "Ntabwo nirirwa nsubiramo uburyo bw’imanza zitandukanye, ibyo bibazo byavuzwe, iz’ubutane zikomeje kwiyongera, izo guhohotera abana batoya, usibye ko n’abakuru badakwiriye guhohoterwa, ariko iyo byageze ku bana byo biba byarushijeho kuba bibi. Numvise ibintu byinshi. Hari imibare yazamutse, hari ubushobozi bw’ubucamanza buca imanza nyinshi kurusha uko byagendaga mbere zikava mu nzira, ariko nagira ngo nongereho icya gatatu."

"Iyo umubare wazamutse, uburyo bwo kwihutisha imanza nabwo bukaboneka, nakongeraho icya gatatu. Sinzi niba no mu bihano bidakwiye kongera uburemere, nabyo byafasha. Ubucamanza bukora neza, ariko ntabwo gukora neza gusa byaduhaye kurangiza ikibazo. Ndumva dukwiriye no gukaza, kwerekana ko tutabyishimiye ko byagenda gutyo. Ibyo nabyo ndabirekera ababishinzwe, ubwo mwabitekereza mukareba niba bitafasha."

Urebye ku birego byagiye bigera mu bugenzacyaha, imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Ubushinjacyaha buvuga ko imanza zo gusambanya abana buzitsinda hejuru ya 80%. Uhereye mu 2017/17, imanza zasomwe ni 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246, mu wa 2017/18 hasomwa imanza 1480, ubushinjacyaha butsinda 1168.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Me Julien Kavaruganda, yavuze ko uru rugaga mu gufasha abana guhabwa ubutabera, rufite itsinda ry’abavoka 30 bafasha by’umwihariko abana, ndetse ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera rwafashije abana barenze 2450.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ko umuntu wese usambanyije umwana, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha bikomeje kwiyongera byazamurirwa ibihano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Gasore 2019-11-06 13:02:56

Amategeko ndabona ariho, n’abacamanza bo kuyakurikiza, ikibazo ni uburyo system judiciaire yubatse, akenshi usanga basaba ibimenyetso kdi icyaha kimaze nka 2 mois kibaye ukibaza icyo kimenyetso uburyo cyapfa kuboneka, keretse igihe umwana bamuteye inda, kuko iki cyaha gikorerwa ahantu hihishe kdi ari 2 gusa. Ikindi ni ubukene bwa bamwe mu, babyeyi, bahabwa amafaranga kugirango baceceke, ugasanga ubikoze niba yifashije atanze ayo mafaranga, umwana akajya murugo akabyara umwuzukuru akajya mu bandi bana, naho uwo mubyeyi muto ubuzima bukaba burangiritse.

2
gatabazi 2019-11-06 09:16:22

Gusambanya cyangwa Guhohotera umwana (pedophilia) biroroha cyane kubera imyaka ye.Ngirango mwumvise ibihumbi n’ibihumbi by’abapadiri bahohoteye abana muli America,Canada na Australia.Ntabwo ari icyaha mu nkiko gusa,ahubwo ni icyaha ku Mana kizabuza abagikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nicyo gihano gikomeye kurusha ibindi kizahabwa abantu bose bakora ibyo imana itubuza.UMUTI nyawo w’Abanyabyaha nuko Imana izabakura mu isi ku munsi w’Imperuka nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Kubafunga ntabwo bizababuza kubikora.

3
Jacques 2019-11-06 06:49:34

Ndabona umuti sibihano bikarishye.ibyiza nuko hakorwa indangamuntu z’abana bakaziha ibara ry’umutuku bityo abafashwe bahohotera umwana akabihanirwa.

4
Mugisha Olivier 2019-11-06 03:32:52

nukubeshya muzage mukarere ka ngoma abagore baratotezwa ntaburinganire buriyo

5
Linda 2019-11-05 11:26:03

Kabisa babyongere ibihano kuko biba bibabaje cyane ukuntu umuntu mukuru ahohotera umwana just because amurusha imbaraga cg ubwenge..

6
twubakane 2019-11-05 10:24:17

Umwangavu cg umwari akwiye kuba Mukorukarabe. Niba umuhohoteye cg umushutse ukamutera inda cg ukamuvana mu ishuri, bakwiye kumuhanisha kuva kuri 7,000,000 kujyana hejuru akandikwa nk’umwenda uwabikoze agomba kwishyura ubuzima bwe bwose nubwo yaba adafunzwe, hagashyirwaho uburyo bwa Leta bwo kwiyishyura ayo Frw agahabwa uwahohotewe hamwe n’amande yinjira mu isanduku ya Leta. Hakiyongeraho kandi igihano nsimbura gifungo byibuze cy’imyaka kuva kuri 3 kujyana hejuru. Ibi kandi bikwiye no guhanishwa uwatinyutse urugo rw’abandi akajya kurusambaniramo cg akimukana cg akegukana uwashatswe n’undi mbere y’ubutane, gikwiye kdi guhabwa uwagize uruhare mu gusenya umubano w’abashakanye kugirango yiyegurire umwe muri bo, yaba yarabigezeho cg atarabigezeho apfa gusa kuba yarashenye uwo mubano. Icyaha cyo guhohotera abangavu n’abana kdi ntigikwe gusaza mbere y’imyaka 15. Usibye n’ibi kandi hakwiye kujyaho itegeko rihana umuntu wese uzahohotera umunyarwanda abikoreye hanze y’u Rwanda. Ibi kuko hari abica abanyarwanda hanyuma bagataha ubutabera ntibubakurikirane ngo kuko bitakorewe mu gihugu. Urugero, abagize imitwe irwanya Leta ikica abayigiyemo bashatse gutoroka cg bakabicira iyo ku zindi mpamvu. Hari kandi n’abica abantu bakisubirira iyo, hanyuma bakazaza nyuma bimaze kwibagirana. Ibi byaha nabyo ntibikwiye gusaza. Tekereza kwica umuntu wagiye guhaha iyo mu mahanga! Ubwo se twateza imbere business gute? IBI RWOSE BIKWIYE KWITABWAHO.

7
HGS 2019-11-05 09:46:20

Koko rero ibihano ni kimwe mu bikumira ibyaha. Ariko se inzego z’ubucamanza nizo zishyiraho aategeko?! Cyangwa zirayakoresha?! Njye nsanga ibi byakwiye kubonwa mbere n’abahagarariye abaturage.
Ubu ubwo HE abivuze abacura amategeko bagiye kwicara bashyireho amategeko azavuguruzanya nta gushishoza guhagije.

Ikindi cyagombye kwitabwaho ni ukureba impamvu iri inyuma y’iri hohoterwa. Njye nsanga n’ubucyene(inzara) burimo. Aho abangavu bashukishwa uduhendabana. Sibo bonyine kuko n’ingo zihungabanywa n’abifite ubona bo basa n’abari hejuru y’amategeko. Abakoresha bahohotera abo bakoresha, abategetsi bihimbira amategeko n’ibihano bidafite aho biteganywa. Ingero nyinshi zigaragara buri munsi. Aho ibyaha bihimbirwa mubushinjacyaha ugasanga abacamanza baricecekeye ntibabiteshe agaciro!

8
Mami 2019-11-05 09:00:03

Nibyo ibyo perezida wacu avuga cyane ufata umwana uri munsi ya 12 yakwiriye ahubwo gutakaza urugingo

9
Kavarisi 2019-11-05 08:23:44

ibi ntibikwiriye mumuryango nyarwanda.muzehe wacu tumurinyuma nibazamuribihano kurizo nkoramahano wenda byabacogoza.

10
Inararibonye 2019-11-05 07:51:49

Iki nikibazo gikomeye niba kiri kwiyongera koko nkuko babibwiye HE. Njye ndacyeka ko imibare yazamutse kubera ko abantu batangiye gushaka ubutabera mbere barabicecekaga. Ibyo nkeka biramutse ari ukuri, Minijust yaba iyobeje indege. Aho gushyira imbaraga mukureba uko abashaka ubutabera babuhabwa bose, ikajya kwiga uko yakaza ibihano. Ubutaha mwajya mucukumbura mbere yo kubigeza kuri Muzehe kuko ubu niyo mwasanga mwibeshye ntimwabigarura. Gusa nanjye numva byagacitse, ariko impamvu zibitera ntibitworoheye kuzirandura. Twageze who bidashoboka gusubira inyuma. Ubu ni ukureba uko twagabanya inda zabo nindwara naho imibonano yo basigaye bazi kuyishakira kuruta abakuru. Murakoze

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza